Paradise igiye kugufasha kumenya byinshi ku baramyi b’ibikomerezwa bazava imahanga baje kuririmba mu gitaramo "In Christ Now Worship Experience" cya René Patrick na Tracy Agasaro.
Mu gihe habura iminsi mike ngo igitaramo "In Christ Now Worship Experience" kibe, René Patrick na Tracy Agasaro bamaze gutangaza abahanzi bazafatanya na bo kuramya no guhimbaza Imana ku wa 25 Nyakanga 2026 muri Camp Kigali, aho biteganyijwe ko kizahuriza bamwe mu baramyi bakomeye bo mu Rwanda, Tanzania na Nigeria.
Iki gitaramo kizatangira Saa Cyenda z’amanywa (3:00 PM), kikaba kigamije guhuriza hamwe Abakristo bifuza kuramya Imana mu mwuka no mu kuri. Mu bazaririmbamo harimo Bella Kombo, Zoravo, Ebuka Songs, Ben na Chance, Kalisa Kenneth, Rebirth Worship, ndetse na René Patrick na Tracy Agasaro bazaba ari bo bakiriye abashyitsi.
Dore byinshi wamenya ku bahanzi b’imena bazava mu mahanga ndetse n’abazabafasha muri iki gitaramo.
Bella Kombo (Tanzania)
Bella Kombo, amazina ye y’amavuko ni Farida Njuu, ni umwe mu bahanzikazi ba Gospel bazwi cyane muri Tanzania. Yavukiye i Tanga, akurira mu muryango w’Abayisilamu mbere y’uko nyina ahindukirira Ubukristo, ibintu byahinduye ubuzima bw’umuryango wabo ndetse na we agakurira mu buzima bwa gikristo.
Mbere yo kwinjira muri Gospel, Bella yabanje kuririmba umuziki usanzwe (secular), ariko nyuma y’ubuhamya avuga ko yagiranye na Yesu Kristo yahisemo kuwureka yinjira mu murimo wo kuramya Imana.
Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umuvugabutumwa, umunyamideli ndetse n’umuvugizi w’abagore. Yanashinze gahunda ya Tanzanite, ifasha abakobwa n’abagore banyuze mu ihohoterwa cyangwa babyariye iwabo bakiri bato kongera kwiyubaka.
Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo Nifinyange, Mungu Ni Mmoja, Ameniona, Mwema, Kama Naota n’izindi zakunzwe hirya no hino muri Afurika y’Iburasirazuba.
Zoravo (Tanzania)
Harun Laston, uzwi ku izina rya Zoravo, ni umwe mu bahanzi b’umuziki wa Gospel bagezweho muri Tanzania.
Yavukiye muri Tanzania ku wa 2 Kamena 2003, akurira mu muryango w’abakozi b’Imana. Nubwo yari yarize ibijyanye n’ibaruramari (Accounting), nyuma yaje guhitamo gukurikira umuhamagaro wo kuririmba.
Izina Zoravo yarihawe n’umumisiyoneri wo muri Ireland akiri mu mashuri yisumbuye.
Mu 2015 yafatanyije n’urubyiruko bashinga itsinda Pizzicato Tanzania, mbere yo gutangira urugendo rwe nk’umuhanzi ku giti cye. Yasohoye indirimbo nyinshi zirimo Yahweh, Majeshi Ya Malaika, Wanakufananisha, Sina Cha Kukurudishia, Neema Yako Yanitosha, ndetse yakoranye indirimbo n’abahanzi barimo Bella Kombo, Paul Clement na Takie Ndou.
Ijwi rye n’uburyo ayobora abantu mu kuramya byatumye aba umwe mu baramyi bafite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ebuka Songs (Nigeria)
Ebuka Emmanuel Hillary, uzwi nka Ebuka Songs, ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umuyobozi wo kuramya Imana ukomoka muri Imo State muri Nigeria.
Yavutse ku wa 10 Gicurasi 2000, yize Theatre Arts muri Imo State University.
Yatangiye kumenyekana cyane mu 2023 binyuze mu ndirimbo I Will Pray, yakurikiwe n’izindi zirimo Calling My Name, Jesus Oh yakoranye na Moses Bliss, The Name of Jesus, Total Submission, Fade Away n’izindi.
Muri uwo mwaka kandi yasinyanye amasezerano na Spotlite Nation, inzu y’umuziki yashinzwe n’umuhanzi Moses Bliss.
Ebuka Songs amaze kwegukana ibihembo bitandukanye birimo CLIMA Africa Awards na Galaxy Music Awards, akaba ari umwe mu bahanzi ba Gospel bafite izina rikomeje kuzamuka ku mugabane wa Afurika.
Ben na Chance (Rwanda)
Serugo Ben n’umugore we Mbanza Chance ni umuryango w’abaramyi b’Abanyarwanda bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Bamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo Yesu Arakora, Zaburi Yanjye, Amarira, Igikombe Cyanjye n’izindi.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, bakoze igitaramo Easter Jubilee Music Gathering muri BK Arena cyitabiriwe n’imbaga y’abantu.
Nyuma yacyo batangaje ko abantu 270 bakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza, ndetse bavuga ko hari n’umuryango wari warasenyutse wongeye gusubirana nyuma y’amasengesho yabereye muri icyo gitaramo.
Igitaramo gitegerejwe na benshi
"In Christ Now Worship Experience" ni cyo gitaramo cya mbere giteguwe na René Patrick na Tracy Agasaro, kikaba gifite intego yo guhuriza hamwe Abakristo mu ijoro ryihariye ryo kuramya Imana.
Amatike aracyaboneka ku rubuga www.renetracy.com cyangwa hakoreshejwe kode *550*2*2*111#, aho ari mu byiciro bibiri bya 10,000 Frw na 25,000 Frw. Abifuza kandi gushyigikira iki gikorwa bashobora gukoresha uburyo bwa Invitations banyuze kuri *550*2*3*9#.
Ubwitabire bw’abaramyi bakomeye bo mu Rwanda, Tanzania na Nigeria byatumye iki gitaramo kiba kimwe mu byitezwe cyane muri uyu mwaka, aho benshi bategereje ijoro ry’amasengesho, kuramya no guhura n’Imana muri Camp Kigali.
Kalisa Kenneth azaramya muri iki gitaramo
Rebirth Worship bazaramya muri iki gitaramo
Ben na Chance bazafatanya na bo
Ebuka Songs wo muri Nijeriya azaba ahari
Bella Kombo wo muri Tanzaniya azaba ahari
Zoravo ukunzwe muri Tanzaniya azaramya muri iki gitaramo