× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Satani yirirwaga mu Rwanda akanaharara — Apôtre Masasu kuri Rwanda Shima Imana 2026

Category: Pastors  »  2 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Satani yirirwaga mu Rwanda akanaharara — Apôtre Masasu kuri Rwanda Shima Imana 2026

Umuyobozi wa Restoration Church ku Isi, Apôtre Masasu, yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ko Imana yakomeje kururinda kugeza rugeze ku rwego rw’iterambere rigaragarira buri wese uyu munsi.

Mu butumwa bwe bwo gutumira abantu kuzitabira igiterane "Rwanda Shima Imana", Apostle Masasu yagarutse ku ishusho y’u Rwanda nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko rwari igihugu cyasenyutse mu buryo bwose.

Yagize ati: "Iyi Kigali mureba uyu munsi yuzuyemo amatara, icyo gihe ntiyari imeze ityo. Abantu bari bake, igihugu kidafite ishusho. Inzu nyinshi zari zaramenetse, imiryango yarasenyutse. Hari aho abantu batinyaga kwinjira mu nzu kuko wasangaga zifungiranyemo amagerenade yaguturikira."

Yakomeje avuga ko ubuzima bwari bugoye cyane, aho n’abayobozi bakuru b’Igihugu bagendaga n’amaguru cyangwa kuri moto kubera ibibazo Igihugu cyari gifite.

"Warebaga Minisitiri ukabona agenda n’amaguru cyangwa kuri moto. Hari harabayeho ugusenyuka gukomeye. Gusa twe twari dufite umunezero umwe: ko nibura twari mu Gihugu cyacu."

Apôtre Masasu yavuze ko icyo gihe hari amagambo yavugwaga agaragaza uburemere bw’ibihe Igihugu cyarimo. "Bavugaga ko Satani atinya kurara mu Rwanda, ariko icyo gihe twe twavuga ko ari ho yararaga."

Yashimangiye ko impinduka Igihugu cyagezeho ari impamvu ikomeye yo gushimira Imana, kuko u Rwanda rwahindutse Igihugu cyifuzwa n’abantu benshi ku Isi.

"Uyu munsi u Rwanda ni igihugu cyifuzwa. Hari gahunda nka Visit Rwanda. Abantu benshi baba bavuga bati, ’Ndashaka kuza mu Rwanda.’ Harimo abantu bizera Imana kandi bayishimira."

Apostle Masasu yavuze ko kuba Abanyarwanda babaho mu mahoro, barongeye kubaka Igihugu cyabo no kubona amahirwe bafite uyu munsi, ari impamvu ihagije yo guteranira hamwe bagashimira Imana.

Yagize ati: "Umuntu wese wizera kandi wemera ko hari icyo Imana yakoze mu buzima bwe, aze dushime Imana muri Stade Amahoro ku wa 16 Kanama 2026. No kuba turiho muri uru Rwanda, ni uko Imana yarurinze."

Restoration Church, ayoboye kandi ahagarariye mu Rwanda no ku Isi, yatangiye umurimo wayo ifite intego yo kugarura ibyiringiro no gusana imitima yari yarakomerekejwe, bityo na gahunda ya Rwanda Shima Imana ikaba ikomeza guhuza Abanyarwanda mu gushimira Imana ku byo yabakoreye.

Uyu mwaka, igiterane ngarukamwaka Rwanda Shima Imana kizaba ku wa 16 Kanama 2026 muri Stade Amahoro i Remera, kikazahuza abantu bazaba baturutse mu matorero n’amadini atandukanye ndetse n’abandi bose bifuza gushimira Imana ku bw’ubuntu n’ibyo yabakoreye.

Abifuza gutera inkunga iki gikorwa bashobora kubikora bifashishije MoMo Code: 05 25 69.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.