Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga nk’umunyamakuru w’umusesenguzi, yabatirijwe muri gereza, nyuma yo gufungwa mu Kwakira agahabwa iminsi 30 y’agateganyo.
Yajyanywe muri gereza ya Mageragere, ari na ho ari na n’ubu, ku byaha yari akurikiranyweho birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, kuva ku wa 18 Ukwakira 2024.
Nyuma yo gufungwa, yaburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe atari yaburana, ariko urukiko rusanga hari impamvu zikomeye bakomeza gushingiraho bamufunga.
Ku wa 6 Ugushyingo 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa iminsi 30 kugira ngo akomeze gukurikiranwa ku byaha yaregwaga n’abarimo Mugisha Benjamin (The Ben), Muyoboke Alex, Nduwimana Jean Paul (Noopja) na Bahati Makaca.
Mu nkuru dukesha Inyarwanda, bamwe mu bamusuye bavuga ko ameze neza, ko nta kibazo afite, kandi ko yamaze kwakira kuba mu buzima bwo muri gereza, ndetse umwuga we w’itangazamakuru yawukomerejeyo by’umwihariko mu guhugura no gushinga ikipe y’abanyamakuru muri gereza.
Avuga ko akigerayo, yakomeje kwiga inyigisho za gikristo, aho ku wa 14 Ukuboza 2024 yabatijwe mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi. Yabatirijwe aho afungiwe, mu Karere ka Nyarugenge, muri Gereza ya Mageragere.
Ubu Fatakumavuta ategereje ko itariki y’urubanza rwa nyarwo igera, mu gihe agifunzwe mu minsi 30 y’agateganyo imaze kurenga amezi abiri.
Nyuma yo gufungwa, yabatirije muri gereza, ahinduka Umudive