× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ndi umunyamahirwe! Eric Niyonkuru wateguje igitaramo yavuze ibintu 3 biranga Umunyamahirwe

Category: Artists  »  4 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

 Ndi umunyamahirwe! Eric Niyonkuru wateguje igitaramo yavuze ibintu 3 biranga Umunyamahirwe

Umuramyi Eric Niyonkuru yavuye imuzi imvano y’indirimbo "Ndi umunyehirwe".

Izina Eric Niyonkuru rimaze kwinjira mu mitima ya benshi nyuma yo kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akinjira wese adasize imirya n’inanga.

Kuri ubu yavuye imuzi imvano yo kwiyita"Umunyehirwe" binyuze mu ndirimbo nshya akanabyibutsa abakunzi be.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Eric Niyonkuru yavuze imvano y’iyi ndirimbo "Ndi umunyehirwe" anakomoza ku butumwa yashakaga gutanga.

Mu gusobanura, yifashishije ijambo ry"Imana riri muri Zaburi 1 “Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, Ntiyicarane n’abakobanyi.”

Rev Mudaheranwa: Isoko yashibutsemo iyi ndirimbo.

Eric Niyonkuru yavuze ko iyi ndirimbo ari umugisha washibutse ku mavuta yajojobye kuri Rev Mudaheranwa. Ati: "Rev Mudaheranwa yarabwirije nanjye ndafashwa ndahimba ndetse ndaririmba".

Ati: "Ni ikigisho cye nakurikiye kigaruka ku guhinduka tumaramaje no kumenya ibyo Imana ishaka. Yavuze inyungu ziri mu gukora ibyo Imana ishaka numva nibukijwe ko ndi umunyamahirwe kugira Kristo."

Yakomeje agira ati: "Benshi tubifata nk’ibisanzwe kuba dufite amahoro kuko nta byaha tubamo ndetse no kunyurwa. Kuba twizera Imana biduhesha gukora ibyiza gusa, nyamara aha hanze abatayoborwa n’umwuka w’Imana ni benshi barajwe inshinga no gukora ibyo bishakiye [ibyaha] bibambura n’amahoro yo mu mutima. "

Yavuze ibintu 3 biranga umunyamahirwe.

Ubwo yabazwaga ibintu bitatu biranga umunyamahirwe, Eric Niyonkuru yagize ati:

 Kuba ufite Agakiza, ukizera Yesu (Uba uruhuwe umutwari wibyaha)
 Kuyoborwa n’Umwuka ( ubasha gukora ibyo Mana Ishaka)
 ⁠Aranyurwa muri byose

Eric Niyonkuru yateguje igitaramo avuga n’indi migambi

Mu gusoza ikiganiro twagiranye yavuze ibyo ateganya gukora mu minsi iri imbere. Ati: "Nyuma y’iyi ndirimbo turakomeza guhimbaza Imana, haraza n’izindi ndirimbo zisoza Album ‘Biva ku Gicaniro’ yanjye ya mbere.

Yavuze ko yatangiye gutegura igitaramo giteganyijwe muri uyu mwaka wa 2026 kikazabera mu gihugu cya Finland aho atuye hamwe n’umuryango we.

Eric Niyonkuru amaze gushyira hanze indirimbo zirimo: Yahozeho, Nahimbazwe, Yaje aje, Yakoze umurimo ndetse na Atatenda.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.