Umuramyi Bosco Nshuti kuri ubu uherereye ku mugabane w’u Burayi yageneye ubutumwa umugore we "Tumushime Vanessa"
Ku isabukuru ye y’amavuko iba buri wa 25 Gicurasi, Bosco Nshuti yaganiriye na Paradise. Yagize ati: "Uyu munsi kuri njye usobanuye kurinda kw’Imana ubuzima bwanjye kandi ko inyongereye iminsi ngo inkoreshe icyo yampamagariye."
Uyu muramyi yaboneyeho kugenera ubutumwa Tumushime Vanessa umugore we bagiranye isezerano ryo kubana akaramata tariki ya 11 Ugushyingo 2022. Bosco Nshuti ati: "Kuri iyi sabukuru yanjye y’amavuko, n’ubwo ntari kumwe n’umukunzi wanjye ariko nongeye kumubwira ko Mukunda cyane".
Kuri uyu munsi abantu benshi biganjemo ibyamamare bifurije isabukuru nziza uyu muramyi wavutse mu kwezi kwa Gicurasi ukwezi benshi bafata nk’ukwezi kw’ibyamamare (Paradise ikomeje kubakusanyiriza icyegeranyo).
Bosco Nshuti yaboneyeho gutanga intashyo ku bakunzi be bari hirya no hino ku isi, by’umwihariko abari mu gihugu cy’u Rwanda. Bosco Nshuti ati: "Ubu meze neza ndashima Imana ikomeje kunshoboza kwamamaza izina rya Yesu Kristo mu mahanga yose".
I bwotamasimbi, Kristo akomeje gutaha mu mitima ya benshi binyuze muri Bosco Nshuti.
Umunsi we w’amavuko ukaba wahuriranye n’ubutumire yari afite mu gihugu cy’u Budage mu gitaramo yatumiwemo n’itorero rya Zion Temple Celebration Wolsbaurg.
Iyi tariki y’amavuko ya 25/05 ayihuriyeho na Dudu Rehema umunyamakuru wa Life Radio ndetse na Mami Espe umuramyi uzwi mu ndirimbo "Arabizi" akaba azwi cyane muri Holy Nation choir ndetse akaba umutoza w’amajwi wa Horeb choir.
Urugendo rw’Ubutumwa Bwiza mu Burayi
Europe Tour 2025 yatangiriye mu gihugu cy’u Bufaransa tariki ya 17 na 18 Gicurasi 2025 aho yataramanye n’abera batuye muri icyo gihugu. Yakomereje mu gihugu cya Norvege ndetse n’u Budage hagati ya 24–25 Gicurasi, aho yamaranye iminsi ibiri n’abakunzi b’ibihangano bye.
Ku itariki ya 31 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2025, azataramira muri Sweden, akomereze muri Finland ku wa 7–8 Kamena 2025. Azasubira muri Sweden ku wa 14–15 Kamena, akazava yo yerekeza muri Poland ku itariki ya 25 Kamena 2025, aho azasoreza uruzinduko rwe muri Danemark ku ya 29–30 Kamena 2025.
Unconditional Love: Igitaramo gitegerejwe i Kigali
Nyuma y’uru rugendo rw’ubutumwa bwiza ku mugabane w’u Burayi, Bosco Nshuti azagaruka mu Rwanda aho ategerejwe mu gitaramo gikomeye yise “Unconditional Love”, giteganyijwe ku itariki ya 13 Nyakanga 2025.
Ab’inkwakuzi batangiye kwigwizaho amatike.Nyamuneka gura itike vuba utazagurura nka kaguriro waguruye inyama.
Kuri ubu hamaze gushyirwaho gahunda yo kugurisha amatike ndetse n’ibiciro byo kwinjira mu gitaramo "Unconditional love live concert edition II 2025. Ni nk’umunyenga. Ushobora kwigurira tike ya bronze ku mafaranga ibihumbi 5 Frw byonyine. Itike ya Golden nayo yashyizwe ku giciro cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 Frw mu gihe Silva Ari amafaranga ibihumbi 20 Frw.
Wabasha kandi kwigondera itike ya Platinum ku bihumbi 25 Frw byonyine mu gihe ba bandi bahitamo kwitabira igitaramo nka equipe aho table ronde y’abantu 8 izishyura amafaranga ibihumbi 200 Frw yonyine (abakoresha barasabwa kugurira amatike yo kwinjira mu gitaramo abakozi babo hagamijwe kuzamura umusaruro ikigo cyinjiza no kwishimira ibyagezweho mu ngengo y’imari izarangirana na le 30/06). Amatike ari kuboneka kuri www.bosconshuti.com
Uretse amatike kandi, kuri ubu inkuru nziza ku bakunzi ba Aime Uwimana ni uko bazataramana nawe muri iki gitaramo.Tuzakomeza kubasangiza amakuru yose. Gusa, amakuru yizewe agera kuri Paradise avuga ko nyuma y’iki gitaramo, Bosco Nshuti azasubira ku mugabane w’u Burayi mu bindi bitaramo bikomeye byo gukomeza kwamamaza izina rya Yesu Kristo.
Bosco Nshuti hamwe n’umufasha we