× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Tera Haleluya niba nawe urimo! Benshi mu basiribateri b’abakristo ntabwo babaho mu buzima bw’ubusambanyi

Category: Love  »  May 2023 »  KEFA Jacques

Tera Haleluya niba nawe urimo! Benshi mu basiribateri b'abakristo ntabwo babaho mu buzima bw'ubusambanyi

Ubushakashatsi bwakozwe na Communio mu Bwongereza, bwagaragaje ko abakirisitu b’abaseribateri, abenshi muri bo bakaba ari abakobwa, ntabwo babaho mu buzima bw’ubusambanyi.

Ubushakashatsi bushya bwashyizwe ahagaragara na Communio, umuryango udaharanira inyungu ukorana n’amatorero mu gushimangira umuryango no guteza imbere ubuzima bw’ukwemera, wasanze benshi mu basore n’inkumi bakijijwe batabaho mu buzima bwuje irari nubwo baba badafite abo bashakanye.

Ni ubushakashatsi bushya bwakozwe mu gihugu hose ku Kwizera n’imibanire y’abantu, bukaba bushingiye ku bisubizo byatanzwe n’abitabira gusenga ku cyumweru bagera kuri 19,000 mu matorero 112 y’Ivugabutumwa, Abaporotesitanti n’Abagatolika.

Umwanditsi JP DeGance, washinze akaba na Perezida wa Communio, yavuze ko imyitwarire mu bakristo b’abaseribateri ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, ishobora kuba imwe mu mpamvu zitera abakristu gutinda cyangwa kwanga kurongora muri iyi minsi.

“Nubwo inyigisho zishingiye ku Byanditswe zinyuranye, ubushakashatsi bwerekanye ko benshi mu bagabo n’abagore b’Abakristo batigeze bashaka batabaho mu buzima bw’ubusambanyi. Uku kwishora mu mibonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe, bifite aho bihurira n’ubukererwe no kugabanuka mu bashakanye.

Nk’uko tubicyesha The Christian Post, yakomeje agira ati: “Gutinda gushyingiranwa, bigereranwa n’icyo intiti zimwe na zimwe zise ’Ihinduka riva ku gushaka nk’ibuye rikomeza imfuruka y’umubano ahubwo bikaba nk’urutare twikorereye’ ".

De Gance avuga ko igitekerezo cy’ishyingiranwa nk’ibuye rikomeza imfuruka kigaragaza ko ari nk’ikigo cy “umubano w’ingenzi kugira ngo wubake ubuzima bushimishije kandi bugenda neza” kandi ni yo nzira yemewe mu bukristo gakondo. Ati: "Iyo iyi moderi yakiriwe, ubudakemwa nk’umukristo umwe bukunze kugaragara".

Yasobanuye ko abakristu benshi b’abaseribateri, batewe n’umuco w’isi ugezweho wakiriye igitegererezo cy’imibanire aho “ishyingiranwa riza nyuma yo gutera imbere mu buzima ndetse na nyuma yo kugera ku rwego runaka mu bijyanye n’amafaranga ndetse n’umuntu ku giti cye.”

Kwakira iyi system, ariko, bigira uruhare mu kongera irungu muri sosiyete no kutaba umwizerwa ku mibonano mpuzabitsina nk’abakristu. Ati: "Abantu bakurikiza igitegererezo cya capstone cy’uko gushaka ari nko kwigerekaho urusyo, akenshi baba bafite urutonde rurerure rw’ibisabwa mbere yo guhitamo ’mugenzi wawe mwiza wo kubana nawe.’

Imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingirwa, irasanzwe muri ubu buryo bwa capstone. Mu gihe bamwe bishimira iri hinduka, ariko kandi bishobora guteza akaga, ku rwego rw’ubwigunge bukomeye mu batigeze bubaka bikaba ari inenge ikomeye mu ishyingiranwa rigendeye ku gitekerezo cya capstone” De Gance.

Yatanze ubushakashatsi bwerekana ko buri mwaka gushyingirwa bitinda mu gihugu, umubare w’abantu batigera bashyingirwa nawo uriyongera. Nyuma y’uko ubushakashatsi bushya bugaragaje ko benshi mu baseribateri b’abakristo, batamunzwe n’irari ribashora mu busambanyi, uyu mubare ukomeje kwiyongera no mu badakijijwe, kwa gutinda gushyingirwanwa kwahita kuba amateka ku Isi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.