Hari igihe Imana yemereraga umugabo kugira abagore benshi (Intangiriro 4:19; 16:1-4; 29:18-29). Ariko Imana si yo yatangije ibyo gushaka abagore benshi. Yahaye Adamu umugore umwe gusa.
Iyo benshi bumvise ibi bahita batanga urugero kuri Salomo wari Umwami utunze abagore benshi ndetse naho yifuzaga abagore b’abagaragu be bakaryamana nyamara aha nashakaga kwerekana ko naho wabatunga ari benshi utashira irari kuko na Salomo nawe nyuma yaje gusanga byose ari ubusa ahubwo ari Yesu umuhaza wenyine.
Mu muco Nyarwanda kera wasangaga umugabo atunze abagore benshi niho isi yari iri icyo gihe ariko kuri ubu usanga binyuranye. Ariko mu by’ukuri nk’uko ijambo ry’lmana ryabyanditse umugore ni uw’umugabo umwe ndetse n’umugabo ni uko, ibindi ni ukwifuza kandi kwifuza ni icyaha.
Imana yahaye Yesu Kristo uburenganzira bwo kongera gushimangira wa mugambi wayo wa mbere, w’uko umugabo agomba kugira umugore umwe (Yohana 8:28. Igihe Yesu yabazwaga ikibazo cyerekeye ishyingiranwa, yarashubije ati ‘kuva mu ntangiriro uwabaremye yabaremye ari umugabo n’umugore, maze aravuga ati “ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akomatana n’umugore we, bombi bakaba umubiri umwe.” ’—Matayo 19:4, 5.
Nyuma yaho, umwe mu bigishwa ba Yesu yahumekewe n’Imana maze arandika ati “buri mugabo agire uwe mugore, na buri mugore agire uwe mugabo” (1 Abakorinto 7:2). Nanone, Bibiliya ivuga ko kugira ngo umugabo washatse uri mu itorero rya gikristo ahabwe inshingano zihariye, agomba kuba ari “umugabo w’umugore umwe.”—1 Timoteyo 3:2, 12.