Vestine na Idrissa basezeranye imbere y’amategeko, benshi ntibahita babyemera kubera ko ubu bukwe bwatunguranye cyane, ndetse hari abutse inabi umunyamakuru wa Paradise bavuga ko atangaza ibinyoma, nyamara biyibagije ko ibihuha ari ikizira kuri Paradise.
Inkuru yaje kuba kimomo, benshi batangira kugarukira umunyamakuru wa Paradise. Nyuma yo kubagezaho amafoto ya mbere yijimye yasohotse mu gitondo, kuri ubu inkuru tubazaniye ni ubu ni amafoto meza cyane yasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025 agaragaza Vestine na Idrissa basezerana imbere y’amategeko.
Ni amafoto yashyizwe hanze na Manager wa Vestine na Dorcas, ari we Murindahabi Irene. Yanditse ati "Congratulations Vestine mu Izina rya MIE Tukwifurije Urugo Rwiza nuwo Wakunze Brother Idrissa. Imigani 31: 10. More infos on @mie_empire.rw Youtube channel".
Kuwa Gatatu taliki 15 Mutarama 2025 mu cyumba cy’iranga mimerere cy’Umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, Vestine Ishimwe ukunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza mu itsinda rya "Vestine na Dorcas", yasezeranye mu mategeko n’Umuyobozi wa IPA mu Rwanda, Idrissa Ouedraogo.
Vestine Ishimwe afite imyaka 22 y’amavuko mu gihe Idrissa Ouedraogo usanzwe ari umushabitsi afite imyaka 36 y’amavuko kuko yavutse tariki 21 Mata 1989.
Nyuma y’urukundo rw’aba bombi, Idrissa yashimwe n’ababyeyi ba Vestine Ishimwe cyane ko yari atuye hafi i Musanze nyuma akaza no gufasha umuryango w’uyu mukobwa akabasaba kwimuka aho bari batuye akabimurira mu yindi nyubako ijyanye n’igihe.
Idrissa Ouedraogo ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya IPA mu gihugu cya Burkina Faso, akaba ayoboye uyu muryango mu bihugu 16 birimo n’u Rwanda. Ibi bivuze ko yubashywe mu bihugu 16 ayoboramo uyu muryango. Afite uburambe bw’imyaka irenga itanu akorana na IPA mu mirimo itandukanye.
Idrissa yakoze ku mishinga irenga icumi muri IPA, ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirimo guteza imbere ubuzima bw’abana bato, gahunda z’imibereho myiza/umutekano, imiyoborere, ubuhinzi n’uburezi.
InyaRwanda ducyesha iyi nkuru, ivuga ko Idrissa yageze mu Rwanda mu gihe gishize ubwo iki kigo cya IPA cyatangiraga gutera inkunga imwe mu mishinga iri mu karere ka Musanze.
Ibihugu Idriss ayoboramo imishinga ya IPA harimo Burkina Faso, Kenya, Malawi, Côte d’Ivoire, Rwanda, Ghana, Tanzania, Liberia, Uganda, Mali, Zambia, Nigeria, Sierra Leone, Colombia, Dominican Republic, Mexico, Paraguay, Peru na Philippine.
Vestine na Idrissa basezeranye imbere y’amategeko ya Leta y’u Rwanda