× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuramyi Furaha Berthé yahaye indirimbo y’ubukwe umukobwa wa mukuru we ho indongoranyo

Category: Love  »  5 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umuramyi Furaha Berthé yahaye indirimbo y'ubukwe umukobwa wa mukuru we ho indongoranyo

Ubusanzwe, mu muco wa Kinyarwanda, indongoranyo ni inka ihabwa umusore wakoye, akenshi iba yaravutse ku nkwano. Gusa muri iyi minsi indongoranyo ishobora kuba ibahasha ifunze neza irimo amafaranga ihabwa umukwe igaherekeza ibirongoranwa.

Kuri ubu umuramyi Furaha Berthé we wo mu Badivantiste b’Umunsi wa Karindwi, akaba umuhanzi ukomeye ndetse wubashye cyane muri iri Torero, yahisemo guherekeresha umukobwa n’umukwe we umukuzo y’indirimbo yitwa "Pour le Meilleur et pour le Pure" iri mu Gifaransa ndetse n’Ikinyarwanda.

Umuramyi Furaha Berthé yasohoye indirimbo y’ubukwe yahimbiye umukobwa we witwa Meldine Kamala uherutse gushakana na Christian. Kuri ubu Couple ya MELDINE & CHRISTIAN itangiye umwaka neza inyeganyega ku bw’indirimbo bahimbiwe na Furaha.

REBA INDIRIMBO "POUR LE MEILLEUR ET POUR LE PIRE" YA FURAHA BERTHE

Umuramyi Furaha Berthé wari uherutse gutanga ibyishimo ubwo yamurikaga Album ya 3 yitwa "Nitakwenda", yatangiye urugendo rwo kumurikira abakunzi be indirimbo zitabarika nk’uko yabibateguje ubwo yamurikaga iyi album.

Uru rugendo akaba arutangiriye ku ndirimbo yahimbiye umwana wa mukuru we wakoze ubukwe le 31/12/2023. Ubwo yaganiraga na Paradise, abajijwe kubw’iyi ndirimbo, yagize ati: "Ni indirimbo y’ubukwe. Nayiririmbiye umwana wanjye/nièce, umukobwa wa grande sœur. Akunda kuba mu indirimbo zanjye kuko hafi ya bantu bose bakunda kugaragara mu indirimbo zanjye ni abavandimwe".

Uyu mubyeyi Furaha Berthe akaba yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije abakunzi be. Nyuma y’uko amuritse Album ya 3 yise "Nitakwenda", Furaha Berthe yavuze ko agiye gusohora indirimbo zitabarika! Yatangaje ko kuri ubu agiye gukorana imbaraga zidasanzwe umurimo w’Imana.

Ibi yabitangaje nyuma yo kubona ukuboko k’Uwiteka ubwo yamurikaga Albumu ya 3 yise "Nitakwenda". Uyu muzingo ukubiyemo ubutumwa bugamije gushishikariza abakirisitu gusohoza ubutumwa bahawe n’Uwiteka nk’inshingano nk’uko byanditse muri Matayo 28:19-20.

Ni ubutumwa busaba abakristo guhindura abigishwa abantu bo mu mahanga yose bakabatizwa mu izina ry’umwami Imana, Umwana n’Umwuka Wera.

Furaha arubashywe cyane mu Badivantiste b’Umunsi wa karindwi

Byari ibirori by’agahebuzo ku banyamugisha babashije kwitabira imurika rya Album y’uyu muririmbyi usengera mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi (S.D.A). Ni ibirori byabaye kuwa mbere w’isabato tariki ya 26 Ugushyingo 2023 mu rusengero rw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi rwa Kacyiru kuva Saa Sita z’amanywa.

Muri iki gitaramo cy’akataraboneka, uyu muririmbyikazi yifatanyije n’amwe mu matsinda yubatse izina mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ndetse no ku bakunzi ba Gospel muri rusange dore ko iri torero rizwiho umwihariko mu kugira abaririmbyi bafite amajwi ayunguruye azira amakaraza.

Ayo matsinda ni Yesu Araje Family rigizwe n’abagabo batatu. Amakorali nka Adonai Choir, Abakurikiye Yesu Choir, Itabaza Choir, ndetse na The Preachers Choir.

Muri ibirori kandi yataramanye n’umuramyi Vumilia uherutse gusohora indirimbo yitwa "Zahabu". Mfitimana Vumiliya yamamaye mu ndirimbo yitwa "Nyigisha" kuri ubu imaze kurebwa n’abantu barenga Miriyoni Kuri shene ya YouTube.

Muri iki gitaramo, Furaha Berthe uzwi mu ndirimbo nka "Jina La Yesu", "Shimirwa Mana", "Azagutabara Yesu", "Asante", "Praise the Lord", "EloHim", "Machosi Yatafutwa" n’izindi, yaririmbiye abakunzi be nyinshi muri izi ndirimbo zikunzwe.

"Mukundane mubane akaramata, musenge ubudasiba" Furaha abwira Christian & Meldine

Nyuma yo gutaramira imbere y’imbaga dore ko urusengero rwa SDA Kacyiru rwari rwakubise rwuzuye ndetse na Parking yabaye ntoya kubera ubwinshi bw’Imodoka, Furaha Berthe yaganiriye na Paradise.

Abajijwe uko yakiriye iki gitaramo yagize ati: "Nshimiye Imana ko yabanye natwe yakoze ibirenze ibyo twatekerezaga".

Yavuze ko yashimishijwe n’uko abantu bitabiriye igitaramo ari benshi ndetse yishimira ko abitabiriye iki gitaramo babashije gufashwa n’ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo ndetse no mu ijambo ry’Imana.

Yongeyeho ko uyi mwaka tutimo wa 2024 agiye gusohora indirimbo nyinshi ku buryo abantu bazamurambirwa. Yagize ati: ’’Uhereye ku munsi wa 1 dutangiye umwaka nzabaha indirimbo".

Nyuma yo gukomeza gukora indirimbo nyinshi, yabajijwe n’itangazamakuru niba nta ’Management team’ afite asubiza ko kuri ubu afite team y’abamufasha mu bujyanama ndetse no mu bikorwa bitandukanye bya Muzika.

Uyu muzingo we mushya ’NITAKWENDA’ waje usanga indi mizingo ibiri ari yo ’ASANTE’ yamuritswe tariki 30/10/2021 ndetse na ’HUMURA’ yamuritswe tariki 28/08/2022.

FURAHA Berthe ni umubyeyi ukunda Imana n’abantu ariko by’umwihariko akaba ashimishwa bikomeye no kugira ubutumwa bwiza atanga abinyujije mu ndirimbo zihimbaza Uwiteka Imana.

Umuhamagaro wo kuririmbira Imana yawugize akiri muto kuko ku myaka irindwi yaririmbaga mu makorali atandukanye mu itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi. Uyu murimo wo guhimbaza Imana waje kumukurikirana ndetse arushaho kwaguka uko imyaka yagendaga itambuka.

Amaze gusobanukirwa neza n’impano afite mu kuririmbira Imana, Furaha Berthe yiyemeje gususurutsa abantu no gutambutsa ubutumwa bwiza abinyujije mu ndirimbo kandi akabikora mu buryo burambye. Muri uru rugendo rw’ubutumwa bwiza mu muzingo wa mbere Asante, Furaha yashimye Imana ku bw’impano zitabarika ayikesha mu buzima.

Ku muzingo wa kabiri Humura, wamuritswe mu gihe cy’amakuba y’urusobe yari agwiririye isi yose, aha twavuga nk’ibyorezo nka Covid-19, intambara nyinshi ku isi, inzara n’ubukene bikabije, ubwiyongere bw’ubushyuhe, guhindagurika kw’ikirere n’ibiza biguherekeza n’ibindi; akaba muri macye yarahumurije abantu muri rusange, abubakira ikizere cy’ahazaza ndetse yongera kubashishikariza gukiranukira Imana.

Muri uyu muzingo wa gatatu Nitakwenda yari agamije gushishikariza abakirisitu gusohoza ubutumwa bahawe n’Uwiteka nk’inshingano: Nimugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatize mu izina rya Data na Mwana n’Umwuka Wera.

Mubigishe kwitondera ibyo nababwiye byose kandi ndi kumwe namwe kugeza ubwo isi izarangira. Matayo 28:19-20. Nk’Umwizera w’ukuri muri uyu muzingo Furaha agamije kwibutsa abizera bose n’abandi bakirisitu gushishikarira umurimo w’ivugabutumwa bityo bakarushaho gutegura no guhindura imitima y’ubwoko bw’Imana.

Mu buzima busanzwe ni umurezi wa kinyamwuga watanze umusanzu ukomeye mu burezi kuko yashinze ishuri mu mwaka wa 2013 ndetse kugeza na n’ubu akaba aribereye umuyobozi. Iri shuri ryitwa Busy Bees Foundation School riherereye ahitwa i Giheka mu kagari ka Kagugu, umurenge wa Kinyinya, akarere ka Gasabo umujyi wa Kigali.

REBA INDIRIMBO "POUR LE MEILLEUR ET POUR LE PIRE" YA FURAHA BERTHE

Meldine na Christian bakoze ubukwe tariki 31/12/2023

Umuramyi Furaha Berthe yakoze indirimbo yahimbiye umukobwa wa mukuru we

Umuramyi Furaha Berthé aherutse gutanga ibyishimo ubwo yamurikaga Album ya 3 yitwa "Nitakwenda"

Nyuma yo kumurika Album ya 3, Furaha Berthé yateguje indirimbo zitabarika

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.