Abaramyi bari mu bakunzwe cyane mu Rwanda no muri Afrika, Papi Clever na Dorcas, bakomeje kugira ibihe byiza ndetse ntibahwema kubigaragariza abakunzi babo.
Mu minsi ishize mu kwezi kwa Nzeri, Dorcas yatunguye Papi Clever amukorera ibirori bitangaje mu kumwifuriza isabukuru y’amavuko. Dorcas Ingabire wizihiza isabukuru tariki 12 Ukwakira, nawe yakorewe agashya n’umugabo we Papi Clever wamutunguye akamuririmbira indirimbo akunda.
Mu kanya gashize ni bwo Papi Clever asangije abamukurikira kuri Instagram uko byari bimeze ubwo yaririmbiraga umufasha we. Ati "Her favorite song on her birthday #Narakwiboneye Ingabire Dorcas". Yavugaga ko yaririmbiye umufasha we indirimbo akunda cyane ariyo "Narakwiboneye". Dorcas agaragara yizihiwe cyane ndetse arimo kurira amarira y’ibyishimo.
Mu minsi ishize Dorcas yatomoye umugabo we ati: "Umukristo mwiza, umwana mwiza ku babyeyi, inshuyi nziza, umugabo mwiza, papa mwiza!! Muri make uri umuziranenge". Yamubwie ayo magambo mu kumwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko.
Papi Clever na Dorcas basezeranye imbere y’Imana tariki 7 Ukuboza 2019 mu birori byabereye muri Kigali. Mbere yo gukora ubukwe, Dorcas w’ijwi rizira amakaraza, yari umuririmbyi muri Goshen Choir ya ADEPR Musanze. Ubu bombi bari kuririmbana nk’itsinda ry’umugabo n’umugore.
Barishimirwa cyane iyo bakiriwe kuri stage bari kumwe, bikaba akarusho iyo batangiye kuririmba kuko benshi bahita bizihirwa bikomeye, bagahembuka imitima, ibintu ubona neza bihura n’ibyo aba baramyi batangaje mu bihe bishize ko ’bahamagawe’!.
Papi Clever yifurije umugore we isabukuru mu buryo budasanzwe
Papi Clever yabanje kubwira umugore we ko ari mwiza cyane, yabimubwiye ku munsi nyirizina w’isabukuru ye
Dorcas yanyuzwe no kuba umugabo we yamuririmbiye indirimbo akunda cyane
Byari biryoshye ubwo Papi yaririmbiraga Dorcas
Umuziki wa Papi na Dorcas urakunzwe cyane