× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nayanditse nshima Imana - Umutesi Neema yahaye abakunzi be umushongi w’ubuki mu ndirimbo "Ndi amahoro"

Category: Artists  »  8 February »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nayanditse nshima Imana - Umutesi Neema yahaye abakunzi be umushongi w'ubuki mu ndirimbo "Ndi amahoro"

Umuramyi Umutesi Neema yinjije neza abakunzi be mu kwezi kwa Gashyantare abagenera ubutumwa buryoshye binyuze mu ndirimbo nshya yise "Ndi Amahoro".

Aganira na Paradise, Umutesi Neema yagize ati: "Iyi ndirimbo nayanditse nshima Imana ko ndi amahoro". Yaboneyeho kwifashisha imvugo itomoye avuga ko atazigera asubira inyuma mu rugendo rwe rwo gukorera Imana.

Neema ati: "Sinzasubira inyuma mu gakiza kuko aho ndi ndi amahoro, kuba muri Yesu Kristo birampagije, mbese ni umunyenga, nahaboneye byose, kandi ku bw’izo mpamvu nzamamaza ibendera rya Kristo hose kubamuzi n’abatamuzi bamumenye, ubundi baze nabo biyumvire umunyenga wo kuba muri Kristo, mbese muri macye baze bavome ku iriba rifutse ryuzuye amahoro ibyishimo, umunezero, agahinda gakabije bese byose kwa Kristo Mwene Mwariya birakira."

Neema ni umwe mu baramyi bakongeza itabaza rikaka neza. Benshi bahumuriwe n’ijwi rye mu ndirimbo "Ndashinganye", mu gihe abari mu mayira abiri yabakuye mu rungabangabo mu ndirimbo "Nyobora", kuri ubu agarukanye imvugo nziza mu ndirimbo "Ndi amahoro".

Aganira na Paradise, Umutesi Neema yavuze ko afite byinshi azaniye abakunzi be, gusa yavuze ko hari ubwo atinda guha abakunzi be ifunguro riteguye neza bitewe n’impamvu nyinshi.

Yagize ati: "Ku ruhande rwacu nk’abahanzi tuba dukeneye imbaraga zituma dukora umurimo w’Imana tukageza ubutumwa bwiza kuri ba nyirabwo."

Yunzemo ati: "Gusa, usanga tugira imbogamizi zishingiye ku kuba abantu twese tubarizwa mu gisata cya Gospel tudashyira hamwe ngo tuzamurane."

Ku cyakorwa ngo Gospel ibe umurunga w’inyabutatu, yagize ati: "Nidushyira hamwe tuzagera kure dufate ikirere cyo muri Afurika y’iburasirazuba.

Umutesi Neema yavuze ku migabo n’imigambi afite muri uyu mwaka wa 2025. Yagize ati: "Uyu mwaka ni ugukora cyane mu nyungu z’ubwami bw’Imana, mbese munyitege kuko nambaye naje kandi sinambariye mu mubiri ahubwo nambariye muri Kristo umpa imbaraga."

Mutesi Neema yateguje indirimbo nshya yise "Ndi amahoro"

RYOHERWA N’INDIRIMBO "NDI AMAHORO" YA MUTESI NEEMA

RYOHERWA N’INDIRIMBO "NDASHINGANYE" YA MUTESI NEEMA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.