SAF itsinda ry’abavandimwe Sam na Fanny ryashyize hanze indirimbo yabo ya kabiri bise "Ni wowe" ishimangira akamaro ko kwishingikiriza ku Uwiteka.
Ibyo ntunze byose Mana nanjye ubwanjye ndi uwawe. Umenya ibyo nkeneye ukampa iby’umumaro. Ni wowe mpungiyeho ooh kuko urakomeye uri Imana isumba izindi kuko nta bibaho byakunanira. Ubu ni bumwe mu butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo nshya y’iri tsinda ryamamaraje guhesha icyubahiro izina rya Kristo mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
Itangishaka Samuel na Niyigena Françoise ni abavandimwe bavuka mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba.
Mu kiganiro na Paradise, bavuze ko binjiye mu muziki nk’itsinda rifite intego ngari zigamije kwamamaza ineza ya Yesu Kristo kandi bakabyaza Italanto yabo umusaruro.
Kuri ubu bakaba bashyize hanze indirimbo nshya bise "Ni wowe" ikaba indriimbo yabo ya kabiri.
Aba baramyi bakuriye mu Itorero rya Pentecotist Holiness Church kuri ubu rifunze kimwe n’izindi nsengero banze kumanika inanga bakomereza umuhamagaro muri Shining Ministry Group ihuza abanyempano bo mu karere ka Rubavu.
Kimwe n’abandi baririmbyi b’abahanga aba nabo bavuga ko biyumvisemo impano yo kuramya no guhimbaza Imana bakiri batoya baza no gukurira mu maboko meza bazamukira muri Korali y’abana kugeza mu mwaka wa 2025 ubwo biyemezaga gutangira umuziki nk’itsinda ry’abavukanyi.
Aba bombi bahuriza ku kuba bafite intumbero yo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kritso mu Rwanda no mu mahanga binyuze mu ndirimbo.
Fanny ni we mukuru muri iri tsinda dore ko afite imyaka 22 mu gihe musaza we Sam afite imyaka 19. Fanny yagize ati: "Igitekerezo cyo kuririmba nka gishiki na gisaza byatangiye aho buri wese yarafite intego ye yo gukora umuziki tuganiriye twumva duhuje intego turavuga tuti ’ni gute twakwihuza tukaririmba nk’itsinda’? Aha niho hashibutse igitekerezo cyo kuririmbira hamwe gishyirwa mu ngiro."
Mu ndirimbo "Ni wowe" aba bombi bavuga ko yanditse hagamije kwibutsa abantu kujya batanga igitambo cy’amashimwe ku bw’imirimo ya Kristo mu bihe bitandukanye.
Kuri ubu iri tsinda rikaba rimaze gusohora indirimbo ebyiri. Ku ikubitiro basohoye "Nkomeza" yari ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu kwishyira mu maboko ya Kristo.
Iri tsinda ryitezweho byinshi dore ko bahuriye ku kuba ari abahanga mu miririmbire bitewe n’amajwi meza azira amakaraza.
Ikindi ni abahanga mu micurangire dore ko Sam Ari umucuranzi w’ibicurangisho birimo guitar solo n’ingoma (drums)akaba akunze gufasha abahanzi n’amakorali mu karere ka Rubavu.
Amajwi y’indirimbo yatunganyijwe na ABA Music ya Papa wa Alicia na Germaine naho amashusho atunganywa na Egide Empire.
Sam na Fanny barashimira cyane Bwana Innocent Ufitimana Papa wa Alicia & Germaine washyize itafari ritajegajega ku muziki wabo, aho uretse kuba yarabafashije mu gutunganya amajwi akomeje no kubaha ibitekerezo anabafasha kuyigeza ku bandi.
REBA INDIRIMBO NSHYA "NI WOWE" YA SAM NA FANNY