× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nakumenye binyuze kuri Paradise - Solange ukunda indirimbo za Felix Muragwa yemerewe amatike 10

Category: Rwanda Diaspora  »  18 March »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nakumenye binyuze kuri Paradise - Solange ukunda indirimbo za Felix Muragwa yemerewe amatike 10

Uko umuhanzi arushaho gutera imbere niko yisanga indirimbo ze zakoze ku marangamutima y’abantu batandukanye.Uko niko Solange yisanze yagwatiriwe n’ubutumwa bwo mu ndirimbo za Felix Muragwa.

Munezero Solange niyo mazina akoresha kuri facebook. Nyuma y’aka video gatoya uyu muramyi yashyize kuri facebook page ye, uyu mukobwa kwiyumanganya byamunaniye anyarukira ahatangirwa ibitekerezo ubundi arashishimura.

Uyu mukobwa yagize ati: "Muragwa Felix muraho neza? Nkunda indirimbo zawe ku buryo udashobora kumva. Yakomeje agira ati: "Nizera ko one day uzakorera igitaramo mu Rwanda tukakitabira.

Solange yakomoje ku rubuga rwamuhuje na Felix,aho yavuzeko paradise yamubereye umuhuza mwiza.Yagize ati"Nakumenye binyuze ku rubuga rwitwa paradise mpita nkunda indirimbo zawe, komeza utere imbere.

Nyuma yo kubona Ubu butumwa,paradise yaganiriye na Felix Muragwa. Uyu muramyi yageneye ubutumwa bw’ihumure uyu mukunzi we, Felix abajijwe niba azi Munezero Solange, yavuze ko adasanzwe amuzi,gusa yavuze ko nawe yakozwe ku mutima n’ubutumwa bwe .

Ku byerekeranye no kuzakora igitaramo kikabera ku mugabane wa Africa,uyu muramyi yavuzeko mubyo atekereza mu rugendo rwe rwa muzika harimo n’iki gitaramo n’ubwo kuri ubu ashishikajwe no kubanza gukora ibihimbano byinshi by’umwuka.

Abajijwe igihe yumva iki gitaramo cyazabera,Felix yagize ati"kugeza ubu sinahita mvuga ngo kizaba ryali gusa numva kizabera mu Rwanda.

Ikindi,Felix yasezeranyije Solange ko umunsi iki gitaramo cyabaye bazataramana, amwemerera kuzagurira amatike abantu 10 bo mu muryango we barimo n’umugabo we ndetse n’abana mu gihe yaba abafite.

Felix Muragwa ni izina rikomeje guhumurira neza abakunzi ba Gospel. Uyu muramyi ku ikubitiro yatashye mu Mitima y’abakunzi ba Gospel binyuze mu ndirimbo"Dushobozwa". Nyuma y’iyi ndirimbo ,Felix yasohoye indi yise"Inshuti".Yaje no gukora indi yise" Isohoza n"izindi"...

Mu kwezi kwa 12, uyu muramyi yashimangiye umuhamagaro we mu ndirimbo"Umusaraba".

Indirimbo "Umusaraba" yatumye benshi mu bakunzi be barushaho kwegera intebe y’ubwami bwa Kristo nk’uko bakomeje kubitangaza.

Irebere indirimbo Umusaraba

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.