Noel Mutagoma umwe mu baramyi bashya ariko bakomeje kugaragaza ko ejo ha Gospel ari heza, yongeye gutungura abakunzi be abagenera izimano mu ndirimbo "Karame" irimo ubutumwa bucyebura abantu bakomeje kugomera Yesu Kristo by’umwihariko urubyiruko.
Muri iyi ndirimbo agira ati: "When Jesus Say Yes byose ni bless agakiza ke karampagije ankomeza umutima Hamwe numva byanze araza akanshira inzira nari meze nk’ugiye iyo ntazi mu ntege nke ndafatiranwa umwami Yesu ni ho yaje ansanga mbona umucyo udasanzwe usa n’ikirere mbona umucyo undasiye ampamagaye anyemerera ko nitaba karame mpisemo kuyoboka Satani nta bubasha ukimfiteho-karame."
Ubwo yaganiraga na Paradise, Mutagoma yagize ati: "Karame ni indirimbo yanditswe hagamijjwe gukebura abantu bakomeje kugomera umwami Yesu Kristo by’umwihariko urubyiruko rwibereye mu mibirimo y’umwijima.
Ati: "Muri iyi ndirimbo nashakaga kubibutsa ko iki ari igihe cyiza cyo kumvira ijwi rituje rya Kristo ribasaba kwitaba bakizera Kristo nk’umwami n’umukiza wabo bityo bakazabonera ubugingo buhoraho muri we kuko nta mumaro na mba wo kwibera mu mwijima."
Ku bahanga mu gusesengura indirimbo no kugenzura amashusho, iyi ndirimbo ni imwe mu ndirimbo zuje ubuhanga. Ni indirimbo yuzuye udushya yaba mu buryo bw’imyandikire,a mashusho ndetse n’amajwi.
Iyo wumvise melody yayo byumvikana ko Mutagoma ari umwe mu bahanzi badashidikanwaho ko mu minsi itari myinshi azaba yicaranye ku itabuleti y’amahuru maremare n’abahanzi b’ibikomerezwa.
Ubwo yabazwaga imvano y’udushya twiganjemo imyambarire n’imibyinire idasanzwe ndetse n’injyana ya Afrobeat itamenyerewe cyane muri gospel, Mutagoma yavuze ko yahisemo gukoresha ababyinnyi babyina muri style urubyiruko rwiyumvamo cyane hagamijwe kugirango barusheho kuyiyumvamo bakurikire ubutumwa buyikubiyemo.
Noel Mutagoma wamamaye mu ndirimbo "Haratsinda Intwarane", akomeje gutanga ibimenyetso ko ari uwo guhangwa amaso mu muziki nyarwanda by’umwihariko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Kuba ari ubwa mbere akoze indirimbo mu njyana ibyinitse kandi igezweho muri Afrika no ku Isi, kwiyambaza aba Producer b’abahanga, ni ibindi bimenyetso byerekana ko afite icyerecyezo cyo gukora umuziki uri ku rwego mpuzamahanga.
Kuri we abona ko amahoro yuzuye nta hantu na hamwe aboneka uretse kwirundurira muri Kristo. Ashimgiye ku buhamya bwe bwite bwo kuba yarabashije gutera umugongo isi ndetse na Satani akaba yarifashishije iyi ndirimbo mu gukebura abatarizera Kristo nk’umwami n’umukiza wabo.
Ati: "Igitondo kimwe mbyutse, natekereje ukuntu twinangira kwakira agakiza ngo tuyoboke Umwami Yesu, kandi mu by’ukuri buri munsi tubona ubuhamya bufatika bw’ibyo Kristo akorera abe".
Yakomeje avuga ko ‘Karame’ yayanditse agamije gutanga ubuhamya ko yiyemeje kwirundurira muri Yesu agatera umugongo satani. Ati: "Rero Karame ni indirimbo nanditse ntanga ubuhamya ko njye nahisemo kuyoboka [Yesu Kristo], ubu nkaba nezererewe mu Mwami Yesu aho Satani agorwa no kurasa imyambi.”
Mutagoma amenyerewe mu ndirimbo zituje zijyana abantu mu bihe byimbitse byo kuramya Imana. "Karame" niyo ndirimbo ya mbere akoze ibyinitse. Avuga ko umuziki awukoresha nk’intwaro yo guhesha Imana icyubahiro no guhembura imitima y’abawumva. Ni umukristo wo muri Christian Worship Center Kanombe.
Nubwo yatangiye gukirigita inanga mu bihe bya Covid-19, indirimbo ye ya mbere yasohotse mu mwaka wa 2022, yakirwa neza n’abakunzi ba Gospel. Kuva ubwo yatangiye gukora indirimbo mu buryo buhoraho. Kugeza ubu afite indirimbo esheshatu ziri hanze: “Umusaraba”, “Iziyerekana”, “Haratsinda Intwarane”, “Iryo Jwi”, "Isezerano" Ft Bosco Nshuti na "Karame
Uyu mugabo wavukiye mu Burasirazuba bw’u Rwanda avuga ko intego ye mu muziki ari ukwibutsa abantu urukundo Imana yakunze abari mu isi, no kubakangurira gushishikarira iby’Ubwami bw’ijuru kuruta iby’ino mu isi. Ati: “Inyinshi mu ndirimbo nkora, nkangurira abantu gushishikarira iby’Ubwami bw’ijuru kuruta iby’ino mu isi
Yongeraho ko indoto ye ari ukubona benshi bava mu byaha bakakira agakiza: “Intego yanjye mu muziki ni uguhindurira benshi ku gukiranuka, nk’umukoro twahawe wo kumenyesha abatuye isi ko umwaka Imana yagiriyemo imbabazi watashye ubwo Umwana wayo Yesu Kristo yazaga akadupfira.”
Umuramyi Mutagoma akomeje kugaragaza ibimenyetso ko vuba aha azaba yicaranye ku ntebe ndende n’abahanzi b’ibikomerezwa
Mutagoma w’imyaka 30 y’amavuko, yaminuje muri ’Marketing’, nyuma yihugura mu masomo y’igihe gito ajyanye n’ubuvuzi bw’indwara z’amaso (Ophtalmology), by’umwihariko mu ishami rya Optical Dispensing. Ubu ni byo akoramo muri Kaminuza y’u Rwanda.
Mutagoma urota kuzakorana indirimbo na Meddy, anafite ubushabitsi yise “Reign Optical”, bucuruza indorerwamo z’amaso zemewe na muganga ndetse n’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB). Bakorera muri MIC mu Mujyi wa Kigali.
Mu myaka itanu iri imbere, yifuza kwaguka mu muhamagaro we, ubutumwa mu ndirimbo ze bukagera mu bihugu bitandukanye. Ati: “Numva nzaba mfite platform ifasha abantu kwaguka mu buryo bw’Umwuka binyuze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "KARAME" YA MUTAGOMA