Ibanga ry’umunsi: Pastor Christian Gisanura yavuze ku makimbirane ya Mikayeli na Satani ku mubiri wa Mose, ibyo agereranya n’ibishobora kuba kuri buri wese, yaba uwizera cyangwa atari umuksristo.
Ku wa 21 Nyakanga 2026, Pastor Christian Gisanura yagarutse ku murongo wo muri Yuda 1:9, aho Bibiliya ivuga ko marayika mukuru Mikayeli yagiranye impaka na Satani ku mubiri wa Mose, ashimangira ko uwo murongo wibutsa Abakristo ko Imana ifite ububasha ku buzima bwabo kandi ko bakwiriye kubaho barayiyeguriye.
Mu butumwa bwe yise "Ibanga ry’Umunsi", Pastor Gisanura yasubiyemo amagambo yo muri Yuda 1:9 agira ati: "Nyamara Mikayeli ari we marayika ukomeye, ubwo yatonganaga na Satani agira impaka na we intumbi ya Mose, ntiyahangaye kumucira urubanza amuvuma, ahubwo yaramubwiye ati: ’Umwami Imana iguhane.’"
Nyuma yo gusubiramo uwo murongo, yasobanuye ko umuntu wese wiyeguriye Imana aba ari uwayo mu buryo bwuzuye.
Yagize ati: "Niba uri umuntu w’Imana, ni wowe wese, ubutunzi bwawe, umwuka wawe, ibitekerezo byawe ndetse n’umubiri wawe. Byose ni iby’Imana."
Yakomeje agaragaza ko umubiri w’umuntu ufite agaciro imbere y’Imana, ari na yo mpamvu yasabye buri wese kuwitaho no kuwukoresha mu buryo buhesha Imana icyubahiro.
Mu butumwa bwe yongeyeho ati: "Imana kimwe na Satani, irashaka umubiri wawe. Icyo buri wese awukoresha ukiri muzima urakizi, ariko icyo akoresha umurambo wawe ntumbaze. Gusa menya ko Imana ifuhira umubiri wawe, kugeza aho irwanira n’umurambo wawe, niba uri uwayo. Itondere imikoreshereze yayo."
Ubutumwa bwa Pastor Christian Gisanura bwaje bushingiye ku murongo wa Yuda 1:9, uvuga ibijyanye n’impaka zabaye hagati ya Mikayeli na Satani ku mubiri wa Mose, umurongo umaze igihe utera amatsiko abasoma Bibiliya kubera ko utavuga mu buryo burambuye impamvu y’izo mpaka.
Mu butumwa bwe, Pastor Gisanura yawukoresheje ashishikariza Abakristo kuzirikana ko ubuzima bwabo n’umubiri wabo bikwiriye gukoreshwa mu buryo buhesha Imana icyubahiro.