Mu gihe umuziki wa Gospel ukomeje kwaguka mu Rwanda, hakomeje kwiyongera abaramyi bafite umuhamagaro wo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu banyuze mu ndirimbo. Umwe muri bo ni Confiance Niyirera, umuramyi wavukiye mu Karere ka Gasabo, ubu akaba atuye mu Karere ka Musanze.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Confiance yavuze ko urugendo rwe mu muziki wa Gospel rwatangiye mu mwaka wa 2023, nyuma yo guhura n’ibihe bidasanzwe byamwegereje Imana.
Ati: "Mu mwaka wa 2023, Umwuka Wera yankoze ku mutima mu buryo budasanzwe. Natangiye gukunda Yesu kurushaho, bituma mfata icyemezo cyo kureka kuririmba indirimbo z’isi naririmbaga mbere, mpitamo gukoresha impano yanjye mu murimo wo kwamamaza Yesu Kristo."
Uyu muramyi wamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise "Hallelujah", avuga ko igamije gukomeza imitima y’abakristo no guhamagarira abantu bose kwegera Kristo.
Yagize ati: "Ubutumwa buri muri ’Hallelujah’ bugaragaza ko gukurikira Yesu bidateye isoni. Hari byinshi Yesu akorera umuntu, ibyo nta wundi wabimukorera. Ahubwo abashaka gupfobya abakurikira Kristo bakwiye na bo gushaka Yesu, kuko twese turi abantu kandi hari ibyo tudashobora kwikorera."
Nubwo iyi ari indirimbo ye ya mbere, Confiance afite icyerekezo gihamye ku murimo w’Imana. Avuga ko azibanda ku ndirimbo zifite injyana zibyinitse, ariko zikomeza gutambutsa ubutumwa bwiza.
Asobanura impamvu y’icyo cyerekezo agira ati: "Hari abantu, cyane cyane urubyiruko, batekereza ko indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirambirana. Ni yo mpamvu nahisemo gukoresha injyana zibyinitse kugira ngo ubutumwa bwiza bugere kuri benshi mu buryo buboroheye, bityo na bo babashe kwegera Kristo."
Ku bijyanye n’ibyo akunda mu buzima busanzwe, Confiance yavuze ko atigeze akunda umupira w’amaguru kuva akiri muto, nubwo yishimiraga kubona amakipe ahagarariye Afurika atsinda mu marushanwa mpuzamahanga. Avuga ko umukino yakundaga kurusha iyindi ari Volleyball.
Nyuma yo kwakira Kristo, Confiance ni umusore wumutse uberwa n’ikote no gutebeza.
Confiance Niyirera yasoje ashimira Imana yamuhamagariye uyu murimo, anizeza abakunzi b’umuziki wa Gospel ko Hallelujah ari intangiriro y’urugendo rurerure rwo kugeza ubutumwa bwiza ku batuye isi binyuze mu mpano Imana yamuhaye.
Indirimbo "Hallelujah" ni yo ya mbere ashyize hanze, akaba yizeye ko izakora ku mitima ya benshi, ikabashishikariza gukomeza urugendo rwo gukurikira Yesu Kristo badatewe isoni n’ibitekerezo by’ababaca intege.