× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yves Rwagasore utwaye busabo ibendera rya Gospel muri Diaspora yomoye abakomeretse mu ndirimbo "Elohim"

Category: Rwanda Diaspora  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yves Rwagasore utwaye busabo ibendera rya Gospel muri Diaspora yomoye abakomeretse mu ndirimbo "Elohim"

Umuramyi Yves Rwagasore uri mu batwaye busabo ibendera rya Gospel muri Diaspora yahumurije abababaye mu ndirimbo nshya "Elohim".

Abantu benshi muri iyi minsi bakomeje kwishimira urwego rw’umuziki wa Yves Rwagasore. Mu gihe benshi usanga iyo bamaze kurira rutemikirere bagera mu mahanga umuziki wabo ugatangira gukura nk’isabune cyangwa bakamanika inanga, siko bimeze kuri Yves Rwagasore.

Nyuma yo kugera mu gihugu cya Canada, kubohoza ikirere cyo muri kiriya gihugu ntibyamusabye gutegereza imyaka ingana n’iy’inyoni imara ku isi, dore ko yahise ategura igitaramo karahabutaka.

Muri iki gitaramo yataramanye n’itsinda rikunzwe cyane rya Jasper Worship Team rikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Evangelical Hermon Church ryo muri Canada.

Cyabaye tariki ya 14/12/2024, ahitwa Ottawa guhera saa kumi n’imwe za nimugoroba. Uyu muramyi uzwiho kureba kure no kugira iyerekwa rigari yateye ibuye rimwe ryica inyoni ebyiri, dore ko cyanafatiwemo amashusho y’indirimbo ze mu buryo bwa live recording.

Kuri ubu akomeje gusoroma ku matunda yabibye, dore ko indirimbo nziza zirimo gusohoka zafatiwe muri iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi cyane barimo n’umuramyi Antoinette Rehema uzwi mu ndirimbo “Ibinezaneza.”

Aganira na Paradise, Yves Rwagasore yavuze ku butumwa bukubiye mu ndirimbo “Elohim.” Yagize ati: “Ni ubutumwa buhumuriza abantu y’uko Imana yacu ikomeye, ihambaye, ndetse ibasha gukora ibiruta ibyo dusaba. Ikaba ari Umuremyi, ibasha kurema ibisubizo ku bibazo ducamo, kandi koko niko biri.”

Yanakomoje kuri Soleil bahuriye muri iyi ndirimbo. Ati: “Soleil twakoranye n’umwe mu bamfasha kuririmba (backup), aririmba neza cyane, umuramyi mwiza. Gukorana nawe ni uguha agaciro impano ye ndetse no kuyimurika mu buryo bumutinyura ejo tuzabe tumubona.

Kandi nibyo umuyobozi akora, areba ejo. Niba wararebye, njye n’uko nkora: ni ugusangira n’abandi uruhimbi, ariko bigamije kuramya Imana cyane, mpereye ku itsinda rimfasha.”

Yves Rwagasore muri Karuvati nziza yomoje abababaye amavuta y’igiciro cyinshi.

Avuga ku musaruro wo gusangira agatuti n’abandi, yagize ati: "Positive side bigira ni uko ubwami bwunguka abaramyi benshi, mpamagarirwa gufata abandi ukuboko".

Yesu ni umusirimu n’ikimenyimenyi beba Yves Rwagasore.

Mu kinyarwanda bati: "Amazi aratemba ntiyibagirwa iwabo wa mbeho. N’ubwo umuziki we ukomeje kwagukira mu mahanga, benshi bakakira agakiza binyuze mu butumwa yahamagariwe, Yves Rwagasore mu nzozi ze harimo gutaramira mu mujyi wa Kigali.

Avuga kuri iyi ngingo yagize ati: "Turabyizera mu gihe kiri imbere kuzataramira i Kigali kandi icyo gihe turagitegereje kizaba ibihe bikomeye byo guhembuka mu gihe gikwiye bizaba".

Mu ikote ryiza ry’umukara

Iyi ndirimbo ije isanga mu mitima y’abakunzi ba Gospel izindi zirimo: "Intsinzi", "Narababariwe", "Njyewe Yesu wankunze", "Ntujya uhemuka" n’izindi...

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.