× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mu gikoni: Alubumu igeze he? Tonzi yasohoye indirimbo ya 2 mu ndirimbo 7 umubyeyi we yakundaga

Category: Artists  »  4 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Mu gikoni: Alubumu igeze he? Tonzi yasohoye indirimbo ya 2 mu ndirimbo 7 umubyeyi we yakundaga

Umuramyi Uwitonzi Clementine (Tonzi) ukomeje kwesa uduhigo muri Gospel yasohoye indirimbo yise "Gihe Cyiza" imwe mu zigize top 7 y’indirimbo umubyeyi we yakundaga.

Ubusanzwe iyi ni indirimbo ya 89 mu ndirimbo zo guhimbaza Imana ikaba igaruka ku bihe byiza byo gusenga no kuganira n’Imana.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Tonzi yagarutse ku mvano yo gusubiramo iyi ndirimbo ndetse n’izindi akomeje gusohora.

Yagize ati: "Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ni isengesho ryiza cyane nakuze ndi umwana ndyumvira mu ndirimbo umubyeyi wanjye yakundaga cyane, nkura nyikunda ndetse n’izindi twaririmbaga, buri uko tugiye kuryama mbere yo gusenga. Rero iyi minsi nahisemo gukora top 7 y’indirimbo nziza Mama yakundaga niz o ndi kugenda nshyira hanze."

Tonzi ati: "Ubushize nasohoye indirimbo ya mbere mama yakundaga kurusha izindi, ni indirimbo yitwa "Emera Ugengwe Nawe". Ikindi nazikoze mu rwego rwo gukomeza uwo murage no ku bana banjye bamenye muri bimwe Nyirakuru yakundaga cyane, birimo kuririmba indirimbo zo mu gitabo zihimbaza Imana."

Kuba yarahawe umurage mwiza n’umubyeyi we, kuri we yumva ko abamukomokaho nabo bazaha uwo murage ku kiragano kizabakurikira, agaragaza ko ashimishwa no kuririmbana n’abana be. Tonzi ati: "Kubona abana banjye tuziririmba mu rugo ni umunezero ndetse n’urwibutso rukomeye cyane ko nabuze mama ndi mu kigero bari kujyamo, ubu iyo shusho ni umurage ukomeye tuzahorana iteka."

Tonzi yakomoje ku myiteguro yo kumurika alubumu ya 10. Aka kazaba ari agahigo aciye dore ko nta wundi muhanzi wo muri Gospel wari wamurika izi alubumu. Yagize ati: "Imyiteguro iri kugenda neza ndi mu gikoni kandi biri kugenda neza, imihigo irakomeje." Yakomeje atangaza ko abakunzi be batazigera bamuburana impembuzabugingo ababwira ko azakomeza kubagezaho indirimbo nshya.

Benshi bamufata nk’umugore udasanzwe, abandi bakamufata nk’icyitegererezo mu muziki. Tonzi ni umwe mu bahanzi mbarwa bamaze igihe kinini mu muziki batigeze batentebuka ngo bahagarike umuziki bitewe n’ibicantege dore ko kimwe mu bintu azwiho harimo kumva ko ibicantege mu rugendo bitanga isomo ryo gushaka Imbaraga zikugeza ku cyerekezo.

Bamwe bamwita "Igifaru" abandi bati: "Marraine wacu"

Akunda kwambara ingofero ishushanya ingabo imukingira imyambi y’umubisha.

Ugirango uwamwita "Miss kuberwa" yaba atari mu mwuka?

Amabara meza yiganje mu myambarire ye!

Akunda gutembera kubi! Uzamusanga aheza haruta ahandi, umwana w’i Gosheni!

Iteka Tonzi aba yiteguye guhamya impamvu z’ibyiringiro bye

Tonzi mu gituza cya Alpha umutware we, inkingi yegamira ikamufasha kwamamaza ubutumwa bwiza.

Tonzi akunda kwiruhukira

Benshi mu batangiranye nawe kuri ubu bahagaritse ibikorwa bya muzika bitewe no gusharirirwa hakaba harimo n’abatakitabira ibitaramo. Mu kiganiro aheruka kuganira na Paradise, Tonzi yagiriye inama abahanzi bagitangira umuziki abasaba kwihanganira ibihe bigoye banyuramo.

Tariki 31 Werurwe 2024 ni bwo Tonzi yamuritse Album ya cyenda yise "Respect" mu gitaramo cy’amateka cyongeye kugarura ku ruhimbi itsinda The Sisters ribarizwamo Tonzi, Aline, Gaby na Phanny. "Respect" ni Album yanditse amateka yo kuba yari ihenze cyane dore ko mu biciro byayo hari harimo no kwishyura Miliyoni y’amanyarwanda (1,000,000 Frw).

Respect" ya Tonzi iriho indirimbo 15 ari zo: "Respect", "Nshobozwa" Ft Gerald M; "Merci", "Warabikoze", "Umbeshejeho", "Uwirata", "Nimeonja", "Ndashima" ft Muyango, "Niyo", "Ubwami", "Ndakwizera", "Nahisemo", "Wageze" na "Kora" yakoranye n’bahanzi 15.

Mu gihe akomeje imyiteguro yo kumurika Album ya 10 benshi mu bakunzi be bakomeje gutekereza ku dushya tuzagaragara mu kumurika iyi album dore ko ibi amaze kubimenyereza abakunzi be.

Umwe mu banyamakuru ba Gospel twaganiriye utarashatse kwivuga amazina, yavuze ko abantu bashobora kuzatungurwa no kubona uyu muramyi amanutse mu mutaka, muri kajugujugu, cyangwa se akaziyubakira ikiyaga cye bwite akamanura ubwato bwo kuyimurikiramo.

Uyu muramyi kandi azwiho kubana neza amahoro na buri wese. Ibi bituma abantu batandukanye barimo n’abahanzi batabarizwa mu gisata cya Gospel bamwiyumvamo bakamufata nk’umujyanama wabo. Ibi bikaba biherutse gutangazwa n’umuhanzi Bwiza Emerance wahishuye ko afata Tonzi nk’icyitegererezo mu muziki ndetse nka Marraine we.

Fashwa n’iyi ndirimbo nziza cyane.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.