× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Meya Victor Hugo wo muri Mexico warushinze n’ingona ashobora kuzanira Isi ibyago bikomeye

Category: Opinion  »  July 2023 »  Bishop Agabus Mfitubwoba

Meya Victor Hugo wo muri Mexico warushinze n'ingona ashobora kuzanira Isi ibyago bikomeye

Abasenga bakwiriye kongera amasengesho kuko Isi iri kugana habi ukurikije amahano akomeje kuba umunsi ku wundi.

Si ubwa mbere umugabo atangaza ko ahisemo ingona kubera umugore bakabana ubuzima bwose, ariko kuba bigeze aho umuyobozi nka Meya ahitamo umwanzuro nk’uyu, ni ikimenyetso simugiga ko amahano menshi abera ku Isi aba ashyigikiwe n’Ubutegetsi.

Tariki 30 Kamena 2023, Umuyobozi w’Umujyi wa San Pedro Huamelula muri Mexico, Victor Hugo Sosa, yagaragaye asoma ingona yiswe "Umukobwa w’Umwamikazi". Ni mbere y’uko ashyingiranwa nayo mu birori byabareye i San Pedro Huamelula, muri leta ya Oaxaca, muri Mexico.

Abitabiriye uyu muhango bishimye bakoma amashyi barabyina ubwo umuyobozi w’umujyi muto wo mu Majyepfo ya Mexico, yinjiraga mu ishyingiranwa ryera hamwe n’ingona y’igitsinagore mu muhango gakondo wo kuzana amahirwe ku baturage be.

Victor Hugo Sosa, umuyobozi w’umujyi wa San Pedro Huamelula, umujyi w’abasangwabutaka ba Chontal mu isthmus ya Tehuantepec yo muri Mexico, yafashe umwanzuro wo gusezerana n’igikururuka cyitwa Alicia Adriana, yongera gukurikiza umuhango w’abasekuruza.

Nk’uko Paradise ibicyesha The Mirror, Victor yagize ati: "Ndemera inshingano kuko dukundana. Ni cyo cy’ingenzi. Ntushobora gushyingiranwa udafite urukundo..Niyemeje kuzabana n’igikomangoma".

Benshi mu babonye ubwo bukwe, bacitse ururondogoro, bavuga ko isi igeze ku musozo, abandi bavuga ko Yesu Kristo agiye kugaruka. Usesenguye ibyakozwe n’uyu muyobozi, ukongeraho gushyingiranwa hagati y’abahuje ibitsina, usanga ikiremwamuntu kiri gukora Imana mu jisho.

Ubusanzwe, Imana yanga urunuka icyaha cy’ubutinganyi, noneho ibaze kuba umuntu ageze aho asezerana n’inyamaswa. Ni amahano ndengakamere ndetse bishobora gutuma Imana irakarira Isi, ikaba yagarura umwuzure nk’uwo ku bwa Nowa. Imana itubabarire. Mwibuke uko yagenje Sodomo na Gomora ubwo bari baramunzwe n’ubusambanyi burimo n’ubutinganyi!!

Itangiriro 2:18 "Kandi Uwiteka Imana iravuga iti “Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye". Itangiriro 2:24 "Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bakaba umuntu umwe."

Hano Bibiliya igaragaza ko ubukwe bwemewe n’Imana ari ubukozwe hagati y’umugabo n’umugore. Imana yo ubwayo yararebye isanga atari byiza ko umugabo aba wenyine, imuremera umugore, ntabwo yamuremeye umugabo mugenzi we. Mucyo twe gutukisha Imana ahubwo dukore ibishimwa nayo tuzirikana icyo yaturemeye, nta kindi uretse kuyubaha no kuyihimbaza.

Biteye ubwoba kuba umuntu ageze aho arushinga n’ingona

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.