× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Leonille Mutuyimana wamamaye mu ndirimbo "Witinya Yakobo" agiye gutaramira muri Uganda

Category: Artists  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Leonille Mutuyimana wamamaye mu ndirimbo "Witinya Yakobo" agiye gutaramira muri Uganda

Umuramyi Leonille Mutuyimana uzwi cyane mu ndirimbo "Witinya Yakobo" wari umaze iminsi acecetse, kuri ubu agarukanye imbaraga nk’uko yabidutangarije akaba agiye kwitabira ibiterane bibiri bikomeye harimo ikizabera mu gihugu cya Uganda.

Ubwo yaganiraga na Paradise, yavuze ko kuri ubu ahishiye abakunzi be byinshi nyuma yo kumara imyaka myinshi yaracecetse.

Ubwo yabazwaga impamvu yari yari acecetse yagize ati: "Solomon yaravuze ngo buri kintu kigira igihe cyacyo uko ibihe bisimburana rero haba n’igihe cyo gutuza mu ituze no mu byiringiro ni ho hava ubutabazi bw’ Imana".

Kuri ubu uyu muramyi yatumiwe mu biterane bibiri bikomeye.

Igiterane cya 1 cyaswe "Gukorera Imana mu minsi y’ubusore bwacu" yagitumiwemo na Makerubi Choir - kizaba kuva tariki ya 30 Mutarama kugeza tariki ya 01 Gashyantare 2026 mu itorero rya CELPAR NAYOTI mu nkambi ya Kiziba.

Azataramana n’abakozi b’Imana bakomeye barimo Past Wema, Past Amani, Evangelist Gisa, Pianist Joshua n’amakorali arimo Makerubi Choir, Maranata Choir n’izindi.

Mu burasirazuba bw’u Rwanda aho uyu muramyi avuka biteguye kwakira Leonille nk’umwamikazi.

Mu kwezi kwa werurwe 2026 uyu muramyi azerekeza mu gihugu cya Uganda mu giterane cy’iminsi itatu akazahuriramo n’abarimo Past Gerard Sereri wagiteguye, Past George Nkurikiye, Bishop Tumwijukye, umuhanzi Jean Paul Kimanuka (uzwi mu ndirimbo Imana ni Iki), Ev Nshizirungu, Pianist Nsabi n’abandi.

Umuramyi Leonille ategerejwe mu gihugu cya Uganda

Avuga ku mishinga iri imbere, yagize ati: "Umurimo urakomeje igihe ntarasoza urugendo niteguye gukomeza kuwukora abakeneye indirimbo bajye basura channel yitwa "MUTUYIMANA Leonille TV" cyangwa "Canuwawe TV", bazumve no kuri TikTok Leonille MUTUYIMANA bazajya bazisangaho.

Leonille Mutuyimana ni umwe mu bahanzi bamaze imyaka myinshi mu muhamagaro akaba yaramamaye mu ndirimbo zirimo "Witinya Yakobo" abenshi bise "Ibise", "Uwiteka", "Akabuye k’abagabo", "Canuwawe" n’izindi..

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.