× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kuva kuri Josh, Kega kugeza kuri Divine: Twinjire muri Holy Room ikiganiro gikunzwe gikomeje kubagarira itaranto

Category: Journalists  »  July 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kuva kuri Josh, Kega kugeza kuri Divine: Twinjire muri Holy Room ikiganiro gikunzwe gikomeje kubagarira itaranto

Nkubaze nanjye nti "utegereje iki? Utegereje nde?" Benshi baretse kujya mu kabari, urubyiruko rwaretse gukina Biye, Ababyeyi bashananishije bagishyize ku rutonde rw’ibyihutirwa, ngo none bititwa icyasha gusiba ikiganiro cyitwa ’Holy Room’.

Bamwe ntavuze bati "Impano nk’izi zirakamurikwa", Isibo ikaba ibaye isibaniro ry’impano zamuritswe n’iki kiganiro! Nje ubabwira ibi nahisemo gutura mu marembo ya Isibo TV kubera iki kiganiro cyabaye icyatwa cy’abanyarwanda nka cya gishyimbo.

Umwaka urashize Televiziyo ya ISIBO TV itangije ikiganiro Holy Room cyahogoje abari. Ni ikiganiro cya Gospel kiri mu bikunzwe cyane wabyemera utabyemera, gusa ntekereza ko n’abanyeshuri biga baba mu kigo bakizi.

Ni ikiganiro kizwiho kumurika impano zikomeje kuba inyenyeri muri Gospel. N’ikimenyimenyi muri iki cyumweru kabarankuru yararanganyije amaso abona nta mpano yashyizwe ku rutonde itagaragaza icyo Imana yayizaniye mu ruhando rw’abandi baramyi.

Paradise.rw urubuga rwavukanye isaro dore ko ngo umuramyi ushaka kurama mu miririmbire ayiyambaza, rwiyemezamirimo ushaka kwirundumurira mu nyungu ayihereza impiya ikamukubira inyungu. Twegereye Abayisenga Christian Umunyamakuru w’Ubukombe, akaba umukristo wabyirundumuriyemo adutangariza byinshi kuri iki kiganiro Holy Room kimaze umwaka gitangijwe kuri Isibo Tv.

Iki kiganiro kiba iminsi ine mu cyumweru dore ko kiba kuwa Mbere saa 18h00, Kuwa Gatanu kigatangira saa 20h00, Kuwa Gatandatu saa Tatu z’ijoro (21h00) ndetse no ku Cyumweru saa cyenda z’amanywa (15h00).

Cyatumye benshi bahirwa n’urugendo, cyaharuriye abasezeranyijwe kuzamamara inzira igororotse, amazina menshi turayamenya, ubu Kristo ari kwamamazwa hose kubera iyi soko.

Paradise.rw yabajije Umunyamakuru Abayisenga Christian umwe mu bakora iki kiganiro icyo yaba yishimira mu mwaka wose kimaze gitambuka, ati "Turashima Imana ko yabanye natwe. Turashima Imana ko ikiganiro cyabaye ahantu heza ho kuramya no guhimbaza Imana.

Turashima Imana ko hari abantu benshi bahembutse bakongera kuvuga ineza y’Imana mu buzima bwabo". Yashyizeho akanozangendo agira ati "Turashima Imana ko ikiganiro cyabaye ahantu heza hafasha abakozi b’Imana kubona aho bavugira ibyo Imana yabahaye ngo bageze ku bantu bayo".

Ku byerekeranye n’Impano zaba zarabagariwe n’iki kiganiro kugira ngo zere, yagize ati "Impano Nshya ikiganiro cyafashije ni nyinshi cyane. Zimwe muri zo twavuga Josh Ishimwe, Chryso Ndasingwa, Peace Hoziana, David Kega, Divine Nyinawumuntu n’abandi benshi….."

Hari impano nyinshi zagiye zitangazwa ko zifite ejo heza mu muziki nyarwanda, nyamara ugasanga ziburiye irengero nka za mbuto zabibwe mu mahwa, gusa iyo witegereje mu mazina yagiye agarukwaho muri iki kiganiro usanga akomeje gutumbagira nka serwakira yo mukwa karindwi.

Ku byerekeye ibanga rizwi na bake rituma amazina yavuzwemo akomeza gutumbagira, yavuze ko birinda amarangamutima mu mikorere. Yagize ati "Niba tubona mu mboni zacu uyu muhanzi runaka ashoboye, aririmba neza, afite indirimbo nziza turabivuga, tukabitangaza kuri Social Media zacu dore ko dukurikirwa cyane. Ibi kandi ntabwo bitinda kugaragara ko ari ukuri".

Iyo witegereje usanga koko buri muririmbyi wavuzwe haruguru hari ukuntu yubatse ubwami mu mitima y’abakunzi ba Gospel. Itegereze neza uburyo umuramyi Peace Hoziana waganjije mu mitima ya benshi mu ndirimbo "Uganze’, Ongeraho Josh Ishimwe Umupentecote uririmba neza "Reka ndate Imana Data", ukagirango ari kuri aritari.

Uwo Josh Ishimwe dukomojeho arimo gutegura igitaramo cy’amateka cyiswe "Ibisingizo bya Nyiribiremwa" giteganyijwe tariki 20/08/2023 muri Camp Kigali ndetse amatike yamaze kugera hanze aho harimo aya 5,000 Frw ahasanzwe, 10,000 Frw muri VIP na 20,000 Frw muri VVIP, naho Table y’abantu batanu akaba ari 250,000 Frw.

Uwakwirengagiza ko umuramyi David Kega yatoranijwe n’Imana yaba yirengagije uburyohe bw’Indirimbo "Yarabisohoje", ikomeje kuvugwa nk’imwe mu ndirimbo yakoranywe ubuhanga ndetse ikaba imwe mu ndirimbo yakurikijwe vuba dore ko yayitwitiyeho inda y’indahekana yise "Akabando" imaze iminsi ine gusa ivutse. Ni impanga y’indirimbo "Urugendo" ya Nyinawumuntu Divine, umwana muto cyane muri bose uherutse kwandika amateka yo gusinya amasezerano muri Label yitwa "Trinity for Support".

Nyinawumuntu Divine ni indi mpano yamuritswe muri iki kiganiro Holy Room cyatambutse kuwa mbere le 09/07/2023 aho indirimbo "Urugendo" yaje ku mwanya wa kane mu ndirimbo zamuritswe nk’indirimbo nziza aho yisanzwe mu gakangara kamwe n’indirimbo "Akabando" ya David Kega; "Ntacyo ngushinja" ya Josh Ishimwe; "Uhembuwe" ya New Melody; "Amateka" ya Charles Kagame ndetse na "Nzategereza" ya Sharoon GATETE.

Uyu muramyi muto Divine dore ko yiga mu mwaka wa gatanu w’Amashuri yisumbuye, akomeje kugarukwaho n’abahanzi benshi ndetse n’abanyamakuru bamubona mu mboni nziza yo kuzatanga umusanzu ukomeye mu kiragano gishya cya Gospel.

Amakuru Paradise.rw ikesha umwe mu bari hafi ye avuga ko yaba afite ubutumire bwa Isibo Tv aho azajya gutanga ikiganiro mu minsi ya vuba biturutse ku ndirimbo "Urugendo". Byitezwe ko ari aho azasobanurira bwa mber "Operation Mu kwaha kw’Intare", ijambo rikomeje gukoreshwa cyane mu kumurika iyi ndirimbo.

Paradise.rw tukaba twifurije aba bafatanyabikorwa bacu gukomeza kumurika impano, hamwe n’Imana tuzakora iby’ubutwari

Christian Abayisenga hamwe na Apostle Dr Paul Gitwaza

Christian Abayisenga ukora ikiganiro Holy Room

Abayisenga hamwe na nyakwigendera Pastor Theogene

Holy Room yakira n’ibyamamare, hano bari batumiye Aime Uwimana

Gushyigikira impano nshya ni umwe mu mihigo ya Holy Room

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.