Ku isabukuru y’amavuko, umunyamakuru wa Radio na TV O yahoze yitwa Authentic, yashimiye bikomeye abantu bo mu ngeri zitandukanye bakomeje kumugaragariza urukundo kuva akivuka kugeza magingo aya.
Niba uri umuhanzi ukaba utazi izina Gatabazi Fidele waracikanwe!! Ibaze warakoze ubukwe Imisango yawe ikarangwa no kurandaga! Gerageza basi murumuna wawe uzamwohereze kwa Gatabazi kugira ngo Ikinegu kidakurikirana umuryango.
Umunyamakuru, umusizi, umutoza w’amakorali, umusesenguzi akaba n’umusangiza w’amagambo, Gatabazi Fidele, yashimiye abamubaye hafi mu rugendo rwose rw’ubuzima, by’umwihariko abamubaye hafi mu myaka amaze mu itangazamakuru.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, yagize ati: "Hhhh uyu munsi ni umunsi udasanzwe mu buzima bwanjye, amashimwe niyo ahora muri njye, by’umwihariko uyu munsi w’amavuko ndashima Imana ikomeje kuntiza impano y’ubuzima".
Yakomeje avuga ati "Nshimira abantu ibihumbi Imana yampaye duhuriye mu ivugabutumwa mu ndirimbo muri Chorale Salem ya Kabuga mbereye umutoza, Radio Umucyo nakozeho imyaka 5, Family TV nakozeho, Sinai Tv;
Nkunda Gospel, Ahupa, Radio na TV O nkoraho ubu, aho hose ndetse n’ibirori bitandukanye nayoboye Iyera yampaye amaboko ntagereranywa ari bo bantu bayo, ndashima ndabakunda bambereye beza".
Paradise.rw tumwifurije isabukuru nziza
Gatabazi yanejejwe n’inshuti ze ku munsi we w’amavuko
Ibaze warakoze ubukwe Imisango yawe ikarangwa no kurandaga, ni umu MC mwiza cyane
Gatabazi hamwe n’umufasha we