Ku itariki 23 Ukuboza 2023, itsinda ry’abakobwa bakiri bato barebererwa n’umunyamakuru Murindahabi Irene ari bo Vestine na Dorcas, bakoreye igitaramo mu Burundi ku nshuro yabo ya mbere.
Ni igitaramo cyagenze neza mu buryo bugaragara kuko baririmbye bacurangirwa, ibyitwa live, ariko nyuma y’aho Abarundi cyane cyane abakoresha YouTube (YouTubers) barakarira Murindahabi Irene, bavuga ko yabakuye amata ku munwa, akabima umugati wabo.
Mu kiganiro cyaciye kuri channel ya YouTube yitwa Isaac TV yo mu Burundi, nyirayo Isaac n’uwo baganira bavuze ko Murindahabi Irene akimara kugera mu Burundi we n’aba bahanzi, yimye ikiganiro abanyamakuru baho cyane cyane abo kuri YouTube.
Ibi barabyihanganiye, maze Murindahabi Irene akorera ikiganiro muri Press conference gusa. Abandi banyamakuru yarabihoreye ntibabitindaho kuko bari bizeye ko bari buze gufata amashusho y’igitaramo cyabo. Yavuze ko uwifuza ikiganiro kuri we no ku bahanzi be agomba kwishyura ibihumbi 800.
Ikibabaje ni uko Murindahabi Irene yanze ko bafata amashusho mu gihe igitaramo cyabaga. Bakimara kubimenya, begereye uwitwa Prophète Modeste wari ushinzwe ibijyanye no gufata amashusho, bamusaba kuyafata arabibemerera. Icyo yabasabye, kwari ugutegeteza igitaramo kikarangira kuko cyanyuzwaga live ku yindi channel.
Isaac avuga ko ubwo yavuganaga na Prophète Modeste, Murindahabi Irene yari ahari, ahagaze hejuru kuri etaje, abumva.
Igitaramo kirangiye, abanyamakuru bo kuri YouTube barimo Landry Promoter, Isaac TV n’abandi bari bafashe amashusho, nk’uko bari babisezeranye na Prophète Modeste bayashyize kuri channel zabo.
Murindahabi Irene akigera mu Rwanda yatanze ikirego kuri YouTube avuga ko bamwibye ibihangano, ibyo bita reporting (iki gihe uhabwa strike). Iyo channel yawe ibaye reported ubugira gatatu (3 strikes) mu gihe cy’amezi atatu, YouTube channel yawe irasibwa.
Isaac yagize ati: “Irene, ino videwo igushikire. Mwana wa mama turagusavye, turakwiyamirije, niba ari ishavu ufitiye amateleviziyo yo mu Burundi, niba ari ishavu ufitiye Abarundi muri rusange, niba ari ibyaguteye, turagusabye udutabare utubabarire.”
Bakomeje bavuga ko ubu ari ubugome bakorewe kuko YouTube ubwayo itari yarigeze ibarega gukoresha igihangano cy’undi batabiherewe uburenganzira, ibizwi nka copyright kubera ko Vestine na Dorcas baririmbye live, kandi ibyo bikaba bidahanwa n’amategeko ya YouTube.
YouTube itanga copyright ku kintu gisa neza ijana ku ijana n’icyari gisanzwe kiriho. Live rero ntiba ifite imirangira nk’iyindirimbo ya nyayo iba iri kuri YouTube.
Nyuma yo kubona strikes kuri channel yabo nk’ikimenyetso gitukura cy’uko channel yabo isigaje izindi ebyiri ngo zihanagurwe, bagize bati: “Irene, ushaka ko Isaac Tv ifutwa kandi ari yo ya mbere yakira abashyitsi?”
YouTube itunze benshi mu bayikoresha bujuje ibisabwa. Iyo ihawe strike cyangwa yabaye reported kuri YouTube office, biyikururira gusibwa. Iyo igifungurwa, ntiyahembwa hatarashira amezi atatu bibaye.
Ni yo mpamvu Abarundi bari basanzwe batunzwe na yo bari gutakambira Murindahabi Irene ngo abababarire, abakureho ikirego, hato batazahurira ahandi bakamwitura ibyo yabakoreye.
Kugeza ubu ntacyo Irene Murindahabi aratangaza kuri ibi biri kumuvugwaho.
Abanyamakuru b’i Burundi barakariye M. Irene