× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yesu uzwi muri Islam si we uvugwa muri Bibiliya — Abanditsi b’Abakirisitu

Category: Journalists  »  15 minutes ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Yesu uzwi muri Islam si we uvugwa muri Bibiliya — Abanditsi b'Abakirisitu

Ese Abayisilamu bakunda Yesu? Igisubizo ni uko hari itandukaniro hagati ya Yesu wo muri Bibiliya n’uwo muri Islam

Abanditsi John Stonestreet na Timothy D. Padgett batangaje ko nubwo Abayisilamu bavuga ko bakunda Yesu, uwo bavuga atari we Yesu uvugwa mu Butumwa Bwiza bwo muri Bibiliya.

Ibi babivuze nyuma y’ubutumwa bwa Tucker Carlson washyize ubutumwa ku rubuga X ku wa 14 Mata 2026, buvuga ko “Abayisilamu bakunda Yesu,” asobanura ko Islam yemera Yesu nk’umuhanuzi ukomeye wakoze ibitangaza kandi uzagaruka ku isi gutsinda Antikristo.

Aba banditsi bavuga ko koko Yesu agaragara cyane muri Qur’an, ndetse Islam ikemera ko yavukiye ku mukobwa w’isugi kandi agakora ibitangaza. Gusa bavuga ko Islam itemera ibintu by’ingenzi Abakirisitu bashingiraho, birimo ko Yesu ari Imana yaje mu mubiri, ko yapfiriye ku musaraba ndetse ko yazutse mu bapfuye.

Bagaragaza ko bamwe mu Bayisilamu bavuga ko Yesu yari “Umuyisilamu” kubera uburyo yasengaga yubitse umutwe hasi, kuba yari asiramuye, kutarya ingurube no gukaraba mbere yo gusenga. Ariko aba banditsi bavuga ko ibyo byinshi byari imigenzo y’Abayahudi, atari iya Islam kuko Islam yaje imyaka isaga 600 nyuma ya Kristo.

Banavuze ko hari ibivugwa kuri Yesu muri Qur’an bidahura na Bibiliya, nko kuvuga ko Yesu yavugaga akiri uruhinja cyangwa ko yabumbaga inyoni mu ibumba ikagira ubuzima. Ikindi bavuga nk’itandukaniro rikomeye ni uko Islam itemera ko Yesu yabambwe ku musaraba, ahubwo ko “byagaragaraga gusa nk’aho yabambwe.”

Aba banditsi basubiyemo amagambo y’uwahoze ari umuhanga mu gusobanura ukwizera kwa Gikristo, Nabeel Qureshi, wavuze ko “Yesu ukundwa n’Abayisilamu atari Yesu wo muri Bibiliya cyangwa uwo amateka agaragaza.”

Banenze kandi abantu bahindura ishusho ya Yesu bakamuhuza n’umuco cyangwa ibitekerezo byabo. Bavuga ko hari abamushushanya nk’Umunyaburayi, abandi nk’umurwanyi cyangwa umuntu usa n’ibyamamare byo muri politiki. Ku bwabo, Yesu nyakuri amenyekanira mu Butumwa Bwiza bwanditswe n’abamubonye cyangwa ababanye na we.

Basoje bavuga ko “inkuru nyayo ya Yesu itaboneka mu bitekerezo by’abanyapolitiki cyangwa mu mashusho abantu bihimbiye, ko ahubwo iboneka mu Butumwa Bwiza bwo muri Bibiliya.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.