× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Tahura ibyo Imana yakuremeye ubigire intego ya buri munsi - Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  2 hours ago »  Pastor Christian Gisanura

Tahura ibyo Imana yakuremeye ubigire intego ya buri munsi - Pastor Christian Gisanura

Pastor Christian Gisanura yasabye abantu kutabaho ubuzima butagira icyerekezo, ahubwo bagashaka kumenya umugambi Imana yabaremeye, bakawugira intego ya buri munsi

Yabitangaje ku wa 9 Nyakanga 2026, mu nyigisho yise "Ibanga ry’Umunsi", yifashishije amagambo yo muri Yeremiya 29:11-13, aho Imana igira iti: "Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma."

Pastor Gisanura yavuze ko muri Bibiliya z’Icyongereza n’Igifaransa, iri jambo rigaragaza ko Imana izi imigambi (plans/projets) ifitiye abantu, agaragaza ko buri wese yaremanywe intego yihariye.

Yagize ati: "Imana ntiyabimenye uyu munsi, ahubwo yabimenye igihe yakuremaga. Ni yo mpamvu yaturemye dutandukanye; umwe ari mugufi, undi muremure, umwe afite impano runaka, undi afite ubuhanga butandukanye. Ibyo byose bifite aho bihuriye n’umugambi wayo."

Yakomeje avuga ko abantu bakwiriye kureba aho Imana ishaka kubageza kuruta kwibanda gusa aho bageze uyu munsi.

Ati: "Niba uri i Kigali ariko ugomba kugera i Gisenyi, umutima wawe uzahora ureba aho ushaka kugera kuruta aho uri. Ni na ko ubuzima bukwiye kumera. Iyo intego yawe ishingiye ku mugambi w’Imana, ubuzima bwawe bugira umurongo."

Yasobanuye ko amahoro Imana isezeranya atari ukubura ibibazo gusa, ahubwo ko ari umusaruro wo kugera ku cyo yaremeye umuntu.

Yanibukije ko urugendo rw’ubuzima rusaba guhora umuntu asenga kandi asaba ubuyobozi bw’Imana, kuko buri cyiciro cyose kigira ibyo gikeneye.

"Abantu barangije kaminuza ntibaba barangije kwiga. Ubuzima bukomeza kukwigisha. Uzakenera ubufasha mu mwuka, mu buzima busanzwe, mu nshuti no mu bindi byinshi. Ni yo mpamvu Imana ivuga iti: ’Muzanyambaza, muzagenda munsenga nanjye nzabumvira.’"

Pastor Gisanura yanasabye abantu kudakora ibintu batabanje gutekereza ku mpamvu babikora, ahubwo bakabanza kumenya impamvu babaho.

Yagize ati: "Ntupfe gukora, ahubwo tegura icyo gukora. Ibaze uti: ’Kuki ndiho? Ni iki Imana yandemeye?’ Agaciro kawe kari mu cyo uha sosiyete. Niba nta cyo uyiha, sosiyete yahomba iki uramutse udahari? Imana yakuremye ifite icyo yashakaga ko uzana mu buzima bw’abandi."

Yasoje avuga ko na we yemera ko Imana yamuremye kugira ngo yigishe abantu Ijambo ryayo, asaba buri wese gushaka umuhamagaro we no kuwubamo n’umutima we wose.

Ati: "Nge Pastor Christian Gisanura, Imana yampaye impano n’umuhamagaro wo gutanga izi nyigisho. Nawe ufite icyo yakuremeye. Gishake, ugikore, kandi ugire uruhare rwawe mu muryango mugari."

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.