× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubuzima bwacu bufite ibindi bisobanuro bitandukanye n’ibyo twibwira - Didier Muke atwinjije neza mu 2026

Category: Journalists  »  16 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ubuzima bwacu bufite ibindi bisobanuro bitandukanye n'ibyo twibwira - Didier Muke atwinjije neza mu 2026

Ubuzima bufite ibisobanuro byimbitse birenze ibyo benshi bibwira. Didier Muke yasangije abantu ubumenyi yakuye mu rugendo rwe bwite, agaragaza ko ibyishimo, gutera imbere n’ubutunzi nyabwo bidaturuka gusa ku byo dushakisha.

Mukezangango Didier uzwi ku izina rya Di4Di Muke avuga ko ibyiza byose tugeraho bishingira cyane ku byo twifitemo n’ibyo dukorera abandi. Ni inyandiko irimo isomo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, ikaba irimo inama n’ubuhamya bushishikariza buri wese kubaho ubuzima bufite intego kandi bufitiye abandi akamaro.

Ubutumwa bwa Didier

Namenye ko ubuzima butagirwa n’ibyo dushakisha, ahubwo bugirwa n’ibyo twifitemo, kuko ari byo dukoresha kugira ngo tugere ku byo dushakisha. Kuva ndi muto, namenye ko ibyo nifitemo bitagurwa n’amafaranga, ahubwo ko kubaho nishimye, nkanishimana na bose, ndetse mu bushobozi mbamo ngatanga uko nifite kugira ngo ndeme amashimwe no kubaho kw’abandi, ari ho hava ubutunzi burenze ubwo twe tuba twifuza gutunga. Kuko mu bantu Imana yaremye, iyo ibyo ukora biharemye ibyiza, nta kabuza uratunga imbere n’inyuma.

Kuva ndi muto kugeza ubu, aho nanyuze n’aho nkinyura hose, mparanira kurema ibihe (moments), ndetse no kwishima bishingiye ku kubona ubuzima mu buryo bwo kunezerwa. Ibi bishingira ku kuba naramenye ko impamvu yo kubaho kwanjye atari uguhangayika, ahubwo ari ukurema ibyiza kuri buri wese Imana yemera ko anyura mu buzima bwanjye, ndetse n’uzanyuramo mu bihe nsigaje kuzabaho.

Namenye ko kubaho neza bituruka ku kubana neza na bose, no gushyiramo imbaraga zose, kuko gutanga ibiturimo ibyiza bizana imigisha, naho gutanga ibibi bikazana imivumo. Kubaho unezerewe ndetse unanezeza abandi ntibikorwa n’amafaranga cyangwa ibindi bituvuna gusa, ahubwo umutima wuzuye ibyiza utuma tubona ibyiza kandi by’ingenzi byo gutanga, kugira ngo dufatanye n’abandi guhindura ubuzima.

Namenye ko kubaho by’ingenzi kandi biramba ari ukwigwizaho abantu b’akamaro mu buzima (connections), kandi ko abatunze ari bo bakwiye gushyiramo imbaraga zo kwicisha bugufi no kwegera abakennye, kugira ngo babafashe kuzamuka.

Kuko nabonye ko isi tubamo, kubera ubwoba bwinshi n’igitutu idushyiraho, usanga uwari hasi iyo atangiye kuzamuka gato, ari nako yongera imbaraga z’ubwirinzi ku buryo bigera aho abona abo yahoze ari kumwe babereyeho kumuteza ibibazo.

Nyamara, mu gihe yari hasi, na we yabonaga agiriwe ubuntu. Ibi si ukwibagirwa aho umuntu yavuye, ahubwo ni ukwiyibagiza amateka, kandi aho tugeze na ho hazahinduka amateka, yaba meza cyangwa mabi, bitewe n’icyo tuhamaza.

Nsubije amaso inyuma, nibuka ibintu byinshi nagiye nkora nkiri muto, ndetse n’igihe nari mu nshingano kugeza uyu munsi, nsanga uko nabaniye abantu, haba mu buto bwanjye ndetse no kugeza ubu, ari byo byambereye nko kubitsa muri banki kuri konti yunguka ku kigero kinini cyane, nk’icya hafi 90%.

Kuko iyo mbonye abakiri bato nagiye mpa ku bindimo bagakura, ndetse n’abo twahuye bakuze nkabaha kuri njye wa nyawe mu rugendo, naje gusanga ari bwo butunzi buruta ubundi twagakwiye gushyiraho imbaraga nyinshi kurusha uko twazishyira ku bindi dushakisha, nyamara bishobora kurangira mu kanya gato, kandi tugikeneye kubaho. Iyo bigenze bityo, iyo utibitseho bwa butunzi navuze, usanga usigaye ubaho ubuzima bwo kwicuza.

Akomeza ku Isomo hamwe n’Inama

Ni ukuri, nubwo ari nk’ubuhamya buto bwanjye nashatse kubasangiza, ariko twige kubaho cyangwa gukomeza kubaho twizigamira ibifite akamaro, dukoresha ibiturimo, kugira ngo nitubona ibyo dushakisha tuzabashe kumenya impamvu nyayo turi kubigeraho.

Ibyo bizatuma twumva ko impamvu turiho atari uguhiga no gushakisha gusa, ahubwo ko turi mu muhamagaro wo kugira ibyo turema ku bo duhura na bo aho tunyura, aho turerera, aho dukora ndetse n’aho tuba. Bityo twihatire kwizigamira ineza, kugira ngo natwe tuzayigurirwe.

Ikindi cy’ingenzi, twihatire kugabanya imihangayiko y’ibyo tubona twabuze, ahubwo twumve ko ibyo twifitemo ubwabyo ari igishoro cyatuma tunyurwa n’aho tugeze. Kuko ibyo turirira cyangwa tutanezerewemo ubu, hari abandi babifitiye inyota cyangwa babuze uko babigeraho.

Twumve rero ko mu muhamagaro buri wese afite, akwiye kumva inshingano ze, no mu ntambara akarwanisha imbaraga zingana n’izo uwamutumye yamuhaye. Kuko uko dutsinda urugamba, ni ko tuzamurwa mu ntera no mu mbaraga, kugira ngo tubeho tutitegura urugamba gusa, ahubwo tubeho dufite n’ubwirinzi burinda ibyo twagezeho.

Mu nshingano nto cyangwa nini dufite, tujye dusobanukirwa ko icyizere twagiriwe cyo kuzibamo, iyo gihuye no kuzibamo neza, bituma uko twifuza kubaho bigerwaho. Kuko kuzuza biduha abantu, kandi kugira abantu ni ko gutunga, kuko ibyo Imana idukorera byose ibinyuza mu bantu bayo.

Ndabifuriza impera z’umwaka nziza, Noheli nziza n’Umwaka Mushya wa 2026 mwiza, wuzuye impinduka nziza n’amashimwe menshi aturuka ku Uwiteka Imana.

Ndabakunda kandi ndabashimira cyane.

Amazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga


IG: @didimuke_di4di, FB: @Didier Muke, TikTok: @didimuke, X: @didimuke, YouTube: @Di4Di Muke, Live Talks: Love & Life Show

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.