× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umunyamakuru Helene uherutse kwambikwa impeta agiye gukora ubukwe n’umusore yise ’Indobanure’

Category: Journalists  »  November 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umunyamakuru Helene uherutse kwambikwa impeta agiye gukora ubukwe n'umusore yise 'Indobanure'

Umunyamakuru Uwajeneza Mbangutse Helene wa Ibambe INF Network kuri ubu ni umwe mu banyamakuru buzuye ibyishimo bisendereye umutima, ni myuma y’uko umukunzi we amugejejeho icyifuzo cyo kuzabana akaramata, undi nawe ati "Ndabyemeye"!

Mu gitabo cy’Itangiriro 24:58 haragira hati: "Bahamagara Rebeka, baramubaza bati “Urajyana n’uyu mugabo?” Arabasubiza ati “Turajyana.” Itangiriro 24:67 "Isaka azana Rebeka mu ihema rya nyina Sara, aramurongora, aba umugore we, aramukundwakaza. Isaka ashira umubabaro wa nyina yapfushije."

Uyu mukobwa Helene ukora mu gisata cy’itangazamakuru kuri ubu amaze gukurwa mu bakobwa bagitegerereje umugisha mu gikombe nshidikanyamana. Ni nyuma yo gukurwamo n’umusore witwa Eliezer uzwi ku izina rya Elyse.

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amafoto y’aba bombi aho byagaragaraga nk’aho Elyse ari kuririmbira Helene indirimbo ya Christopher igira iti: "Kuva ubu kugeza ku Iherezo ry’ubu buzima uzahora uri uwa mbere, nta wuzakuza imbere, ibibazo byose bizaza, ingorane tuzanyuramo byose tuzabisangira kuko ubu tubaye umwe, ndabyemeye!".

Ibi bihe byiza bigaragara mu mafoto bikaba byaravuyemo kwambika iyi nkumi y’ikizungerezi n’ikimero impeta y’urukundo no gutererwa ivi!! Murabyumva namwe, nta muntu uhunga umugisha, ahubwo umugisha urasanganirwa!!

Iyi nkumi yuje indoro n’indero mu kajwi keza kazira amakaraza yahubije Elyse iti: "Ndabyemeye"! Elyse nawe mu ijwi rituritsa karuvati mu gituza nk’abandi bagabo ati "waaoo, ngwino unsanganire nseko nziza, ngiye kugutuza muri iki gituza gitagatifu gitamirijwe ubusitani karemano!! Helene na Elyse bazasezerana imbere y’Imana kuwa 09/02/2025.

Nyuma y’ibi bihe byiza by’aba bombi, Paradise yegereye iyi nkumi yari yuzuye ibyishimo bisendereye amaso bitendera nk’isoni z’abakobwa ba cyera. Birumvikana yagombaga kubazwa imvo y’imvano yo kwemera ubusabe bwiza bwo kuzibera iteka mu gituza cya Elise.

Nta kuzuyaza, Helene ati: "Umugabo wanjye rero ni ’umunyarwanda, umugabo mwiza, utarigeze agaragara cyane mu itangazamakuru."

Aha yari atarinjira mu ngingo nyamukuru nyir’izina. Avuga ku ishingiro ry’amahitamo, yagize ati: "ICYO NAMUKUNDIYE, ARIHARIYE CYANE NI UMUSORE MWIZA WUBAHA IMANA, UTUJE W’UMUKOZI CYANE, UFITE IKINYABUPFURA, UZI KUBANA, BY’UMWIHARIKO, AKANKUNDA NTACYO YISIGIYE, MURI MAKE NI INDOBANURE."

Abajijwe niba kubaka urugo bitazaba imbogamizi zo kutagera ku ndoto ze mu itangazamakuru dore ko uyu munyamakuru ari umwiza mu beza bafite impano kandi bitezweho byinshi, yagize ati: "Bitewe n’uko akunda ibyo nkora, ndahamya ntashidikanya ko agiye kumfasha kujya imbere mu mwuga cyane ko n’ubu adahwema kumfash"a.

Uwajeneza Helene ni umunyamakuru wabyigiye dore ko yize itangazamakuru muri Kaminuza Gatorika ya ICK. Yimenyereje umwuga w’itangazamakuru ku Isango Star, nyuma aza gutangiza ikinyamakuru cye bwite cya Ibambe INF Network gikorera kuri YouTube.

Uwajeneza Helene yavuze ko umukunzi we ari "Indobanure"

Uwajeneza Helene na Elyse batangaje itariki y’ubukwe bwabo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Uyu mukobwa yahisemo neza. Congratulations kuri Doyen , manservant & classmater etc

Cyanditswe na: Dusabimana Janvier   »   Kuwa 16/11/2024 06:53

Nayimwambike ibindi bazabimbaze!

Cyanditswe na: BAYIRINGIRE Jackson  »   Kuwa 15/11/2024 07:23

Turabashyigikiye , umunyamakuru Helene dukunda inkuru akora Courage

Cyanditswe na: chris  »   Kuwa 14/11/2024 11:14

Ni ukuri uyu musore ni INDOBANURE" utagira icyo yima cg asumbya uje amugana kuko yita Kuri bagenzi be nkaho Ariwe ubwe! Mr Elyse Imana yonyine yakugeneye umukunzi ubereye urukundo kdi ubereye urugo ngaho sagamba usanganizwa amata n’uwo warutishije abandi ukamwika kuba maman w’abana bawe. Turahari kubwanyu

Cyanditswe na: Albert   »   Kuwa 14/11/2024 09:43

Wow bazagire urugo ruhire rwose

Cyanditswe na: Mary   »   Kuwa 14/11/2024 08:42