× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kuva ku mutobe ukanywa umuhama: Chryso Ndasingwa agiye gutangirira ibirori mu gihugu cy’u Bubirigi

Category: Artists  »  3 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kuva ku mutobe ukanywa umuhama: Chryso Ndasingwa agiye gutangirira ibirori mu gihugu cy'u Bubirigi

Umuramyi Chryso Ndasingwa agiye gutaramira abatuye ku mugabane w’u burayi bari bamaze iminsi bagaragaza inyota yo gutaramana nawe akaba azabana n’abatuye i Bruxelles tariki ya 08 Ugushyingo 2025.

Umwe mu bacu aherutse kuzura amashimwe agira ati "Uwiteka nagushima nte? Nagusabye amazi wampaye inyanja, ngusabye igiti umpa ishyamba". Uwavuga ko Chryso we yasabye Imana umutobe ikamuha umuhama ntabwo yaba abeshye.

Kuri ubu ibirori bya Chryso Ndasingwa bigiye gutangirira i Bruxelles mu Bubirigi mu gitaramo cyiswe "Wahinduye Ibihe Live Concert" kikaba cyarateguwe ku bufatanye na Divine Grace Entertainment.

Nyuma yo gusoza ivugabutumwa ku mugabane w’u burayi, ibirori bizakomereza mu muryango wa Sharon Gatete dore ko tariki ya 22 Ugushyingo 2025 hateganyijwe ubukwe bw’ibi byamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Chryso Ndasingwa ni umusore w’umusirimu w’imico myiza wigaruriye imitima ya benshi. Ni umwe mu baramyi bavukanye isaro n’imbuto dore ko byose bimubera byiza umugani wa wa muririmbyi waririmbye ati: "byose bizambera byiza ndi amahoro".

Uramutse uhawe uburenganzira bwo kumviriza Headlines z’abantu, abenshi bagusanganiza "Wahozeho" na "Ni nziza" zimwe mu ndirimbo z’uyu muramyi ukomeje kubaka ubwami butanyeganyega mu mitima y’abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana.

Bamwe mu bakunzi be batifuje ko amazina yabo ashyirwa hanze bahamya ko bakunda uburyo Chryso aseka neza, uburyo aririmba yirekuye, ubuhanga bwe mu gucuranga n’ibindi.

Chryso Ndasingwa ni umuhanzi wa kabiri mu Rwanda wabashije kuzuza BK Arena abantu hirya no hino bakabura ayo bacira n’ayo bamira dore ko hari abahanzi benshi bagerageje BK Arena ariko bikanga.

Ni igitaramo yari yise "Wahozeho Album Launch" cyabaye kuwa 05 Gicurasi 2024. Icyo gihe yamurikaga Album ye ya mbere yise "Wahozeho". Aherutse kandi gukora ikindi cya Pasika yise Easter Experience cyabaye tariki 20 Mata 2025 muri Intare Conference Arena.

Chryso Ndasingwa yavukiye i Nyamirambo, akurira mu muryango w’Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu gihe cya Covid-19.

Sharon Gatete ugiye kurushinga na Chryso niumukobwa w’igikundiro wakwifuzwa na buri musore bikarangira chryso atsinze. Ni umunyempano ukomeye wize umuziki ku Nyundo ndetse ari kuwuminuzamo muri Kaminuza yo muri Kenya.

Akunzwe cyane mu ndirimbo "Inkuru nziza" imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 520 kuri Youtube. Yifuza gukomeza kwiga umuziki kugera ku rwego rwa PhD.

Gutangirira ibirori I Burayi bigasorezwa kwa Sharon Gatete ni nko kunywa umutobe ukirenza umuhama.

Chryso na Sharon baritegura gukora ubukwe kuwa 22 Ugushyingo 2025

Chryso Ndasingwa, umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda ategerejwe i Kigali

Ryoherwa n’iyi ndirimbo "Yanyishyuriye" ya Chryso & Sharon

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.