Cyore, si amakabyankuru! Impamvu ingana ururo, inzozi za buri wese ziherekezwa n’amahitamo ye mu gihe intumbero hari ubwo ijyana n’umuhamagaro.
Iyo uganiriye n’abantu babarizwa mu mwuga wo gufasha abahanzi (Artist Management) bakubwira ko binjijwe mu muhamagaro no gushaka kugeza ku nzozi bamwe mu bahanzi babonagamo impano y’akataraboneka bahitamo kubafasha kumurika impano zabo.
Ibi byatumye bamwe bahitamo gushora imbaraga zabo, ubwenge bwabo n’umwanya wabo ku bahanzi akenshi batari bazi neza. Bamwe muri aba bakaba baratekerezaga ko kuba hafi y’umuhanzi ukunzwe bihita bibaha icyubahiro.
Ariko uko imyaka igenda ishira, bamwe baheze hagati ya mire umuriro nshire nshire inyama binarangira bisanze mu mwambaro w’urubwa.
Hari n’abigeze kuba managers b’ibyamamare ku isi bavuga ko rimwe na rimwe uyu mwuga ushobora kugusiga ufite stress, ibibazo by’imibanire, igihombo ndetse no kwiheba no kuzinukwa ibyerekeranye no gufasha abahanzi kugeza ku rwego basigaye batinya no kwinjira ahabereye ibitaramo.
Paradise yateguye impamvu 10 zishobora gutuma abahagarariye inyungu z’abahanzi bicuza amahitamo bakoze.
1. Gukoresha imbaraga nyinshi z’umurengera batazigera bagaruza
Abenshi bavuga ko iyo uhagarariye umuhanzi wisanga ukora imirimo 10 icyarimwe:
Umuvugizi, ushinzwe gushakira umuhanzi ibitaramo, ushinzwe kwamamaza ibikorwa bye, ushinzwe gushakisha amafaranga, umujyanama, ushinzwe gushakisha abaterankunga, ushinzwe kwambika umuhanzi, ushinzwe igenamigambi n’ushinzwe umutekano we.
Gusa ariko igiteye agahinda abahanga mu muziki bagaragaza ko mu bahanzi 10, babiri cyangwa batatu ari bo bonyine baba bazirikana imvune z’abahagarariye inyungu zabo.
Scooter Braun, umwe mu bari bahagarariye inyungu z’ ibyamamare nka Justin Bieber na
Ariana Grande, mu interviews zitandukanye yagize ati: “People celebrate the artist on stage, but rarely understand the sacrifices made behind the scenes.”
Yigeze no kuvuga ati: “Build careers quietly and get forgotten loudly.”
Ushyize mu Kinyarwanda,yagize ati: "Abantu bishimira umuhanzi uri ku rubyiniro, ariko ntibamenya ibitambo byinshi byatambwe kugira ngo agere ku nsinzi.”
Yarongeye ati: “Aba Managers benshi bubaka careers z’abahanzi bucece, ariko iyo abahanzi bamaze kugera ku nzozi zabo babibagirwa vuba.
Undi muntu uzwi wabigarutseho ni Mathew Knowles, se wa Beyoncé ndetse wahoze ahagarariye inyungu ze. Yigeze kuvuga ati’: “Many artists don’t realize the value of management until they lose structure.”
“Abahanzi benshi bamenya agaciro ka management ari uko bamaze gutakaza umurongo mwiza wabafashaga.”
2 Abahanzi bamwe bahinduka nyuma yo kwamamara
Iki ni kimwe mu bibazo bikunze kuvugwa cyane. Abahagarariye inyungu z’abahanzi bavuga ko bafasha umuhanzi kuva muri esikariye yo hasi bakamushakira ibiganiro, ibitaramo, abafatanyabikorwa ndetse bakamufasha kubona audience, ariko umuhanzi yamara kwamamara akumva atagikeneye uwo wamufashije agahorana inzozi zo kubona undi uri hejuru ye bityo agatangira kumusuzugura.
Umwe mu banyamakuru bakorera Billboard yigeze kwandika ati’’: “Success tests loyalty more than struggle.”
3. Kutizerana hagati y’umuhanzi na manager
Hari igihe amafaranga, cyangwa abantu bashya binjira hagati bikangiza imikoranire.
Bamwe mu ba managers bavuga ko ikibazo gikomeye ari uko: Umuhanzi atangitra gukekwaho kwibwa naho manager nawe agakeka umuhanzi kutamubwiza ukuri.
Iyo icyizere gishize, imikoranire irasenyuka.
4. Stress yo gukemura ibibazo by’umuhanzi buri munsi:
Manager aba agomba kuba: Umujyanama, Umubyeyi, Umuvugizi, Ushinzwe umutekano
Iyo umuhanzi afite agahinda gakabije, ibibazo bishingiye ku rukundo cyangwa ibitutsi byo ku mbuga nkoranyambaga, manager ni we ubanza kubibazwa.
Scooter Braun yigeze kuvuga ati: “Managing artists is emotionally exhausting.”
5. Kuba itangazamakuru ribashyira ku gitutu
Bamwe mu bahagarariye inyungu z’abahanzi bavuga ko hari igihe itangazamakuru rishaka inkuru z’impimbano kugira ngo rishake views.
Iyo ibintu bitagenze neza: Manager ni we ubibazwa, shows zidakunze → manager promotion mbi → manager : amafaranga yabuze → manager, imyambarire mibi, manager, gukererwa nabyo bikabazwa manager. Ibi bituma bamwe bumva badahabwa agaciro.
6. Kubangamira ubuzima bwe bwite:
Mu gihe inka zatanze umukamo umuhanzi akamamara usanga:telefoni ya manager ihora ku murongo, abantu bahora bamushaka. Hari aba managers benshi bavuga ko bamara imyaka myinshi barabuze igihe cyo kwita ku muryango n’igihe cyo kuruhuka.
7. Ibibazo bishingiye ku masezerano (Contrats)
Abenshi binjira muri management badafite ubumenyi buhagije mu mategeko cyangwa business binjiyemo. Mu gihe: Amasezerano atanditse neza, amafaranga atumvikanyweho, nyir’igihangano n’ibindi, bitera amakimbirane akomeye.
Rolling Stone yigeze gutangaza inkuru ivuga ko amakimbirane menshi hagati y’abahanzi na managers aturuka ku masezerano adasobanutse.
8. Gushora amafaranga menshi nta nyungu zihuse
Akenshi usanga abahagarariye abahanzi ari bo bishyura: Itunganywa ry’amajwi, studio, amashusho, transpor, imyambarire, promotion n’ibindi bizeye ko umuhanzi azazamuka.
Ariko iyo bidakunze, manager asigara mu bihombo. Ibi ni byo bituma bamwe bavuga bati:“Twazanywe no gushaka umugisha, dusarura umuruho ukomeye.”
9. Gutereranwa n’abantu bafashije
Hari igihe manager afasha umuhanzi imyaka myinshi, ariko nyuma hakaza irindi tsinda rishya maze uwo manager wa mbere agashyirwa ku ruhande. Ibi byagiye bivugwaho cyane no mu muziki wa Afurika ndetse no muri Gospel.
10. Kuba abantu batekereza ko bafite amafaranga menshi
Iyo umuntu ari manager w’umuhanzi uzwi, benshi batekereza ko nawe yahise aba umukire.
Nyamara hari benshi usanga bafite amadeni, agahinda gakabije, kutagira umutekano ndetse n’igitutu cyo gukomeza kugaragara neza.
Niyo mpamvu bamwe bavuga ko: “Artist management is passion before profit. ’’Kuba ushinzwe inyungu z’umuhanzi runaka ni umuhamagaro mbere yo kuba inyungu.
Ni izihe nyungu?
Nubwo harimo ibibazo byinshi, hari abavuga ko kuba uhagarariye inyungu z’umuhanzi ari umuhamagaro wo kubaka impano no gufasha abantu kugera ku nzozi zabo.
Abacunga abahanzi bageze ku ntsinzi bavuga ko ikibafasha ari: Ukwihangana, gukorana n’abahanzi baca bugufi kandi bumvikana, amasezerano ameze neza, communication nziza no gukorana n’abahanzi bafite ikinyabupfura.
Mu Rwanda no hanze yarwo, benshi bakomeje gusaba ko artist management yafatwa nk’umwuga wihariye usaba ubumenyi, ubunyamwuga n’uburenganzira busesuye.
Kuko uko umuziki ugenda uba industry nini, niko na ba managers bakomeza kuba inkingi ikomeye inyuma y’ibyamamare byinshi abantu babona buri munsi.