× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amatafari 5 agejeje umuziki wa Gospel nyarwanda mu rukenyerero

Category: Analysis  »  November 2022 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Amatafari 5 agejeje umuziki wa Gospel nyarwanda mu rukenyerero

Uwo muntu agana iburasirazuba, afite umugozi mu ntoki wo kugeresha agera mikono igihumbi, anyuza muri ayo mazi, amazi angera mu bugombambari. Arongera agera mikono igihumbi, anyuza muri ayo mazi, amazi angera mu mavi. Arongera agera mikono igihumbi, anyuza muri ayo mazi, amazi angera mu rukenyerero. (EZEKIYELI 47:2-5).

Umwaka ku wundi abakurikirana hafi umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda bahurira ku mpinduka zikomeye zatumye u Rwanda rumaze kugira abahanzi bageze ku rwego mpuzamahanga bakanatumirwa kuririmba mu bihugu byo ku migabane yose yo ku isi.

Urugero nka Israel Mbonyi ukunda gutumirwa mu biterane bikomeye byo hirya no hino ku isi ndetse akaba aherutse gutaramira mu gihugu cya Israel; Adrien Misigaro utuye muri Amerika na Gentil Misigaro utuye mu gihugu cya Canada; Gaby Kamanzi, James & Daniella, n’abandi.

Ikindi, biragaragarira ku buryo ibihangano by’abanyarwanda usanga bikurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube, Instagram, Apple, Amazon, Spotify n’izindi,..

Twabateguriye impamvu eshanu (Twise Amatafari) zigejeje Gospel Nyarwanda mu rukenyerero, cyangwa hagati y’aho wakabaye ugera (Aha twagendeye ku ijambo ry’Imana riboneka muri Ezekiel 47:2-5);

Umuhanuzi Ezekiyeli yifashishije umugozi ndetse n’amazi asobanura igipimo cyangwa ingano y’Umwuka Wera. Aha yahereye mu bugombambari ashaka kugaragaza umuntu twakwita umwana mu buryo bw’Umwuka cyangwa ugitangira kwigishwa, uko umuntu agenda yigishwa agenda azamuka mu buryo bw’umwuka akinjira muri etape yiswe mu mavi, uwo aba ageze ku rwego rwo kutayobywa.

Iminsi ikicuma uko arushaho gushakashaka Kristo, gusenga no kwizera akisanga yageze mu rukenyerero, agatangira kwigisha abandi; byakomeza akisanga amazi yabaye menshi nk’umugezi utabasha kwambukwa n’Amaguru (Uyu muntu aba ageze ku rwego rukomeye rwo kwizera kutanyeganyezwa n’imiraba ndetse n’Ibibazo ahubwo agahindurira benshi kuri Kristo.

Twifashishije izi ngero dushaka gusobanura iterambere rya Gospel umwaka ku wundi. Mu myaka yashize (Dufatiye urugero mu mwaka wa 1995) mu makorari wasangagamo abantu benshi bafite impano zo guhanga ariko ibihangano byabo babihaga amakorali.

Impamvu babihaga amakorali ni uko nta nzira yari ihari yo gutambutsa ubutumwa bw’Umuhanzi ku giti cye dore ko mu Rwanda hari radiyo zitarenze eshatu kandi nta n’ibiganiro bifite aho bihuriye na Gospel byari byakabayeho. Icyo gihe twabigereranya na ya mazi ageze mu bugombambari. Aha twavuga hagati ya 1995-2000.

Nyuma yaho gatoya, bamwe mu bahanzi bananiwe kwiyumanganya batangira kwiyumvamo kugaragaza impano zabo ndetse indirimbo bahimbaga batangira kuzikoresha mu ma studio yari makeya anahenze bageza ibihangano byabo kuri radiyo y’Igihugu. Indirimbo zarakunzwe ndetse bamamaza ubutumwa bwiza mu nsengero zitandukanye

Ababimburiye abandi harimo Apotre Apolinaire kuva mu gihugu cy’u Burundi ariko ufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda; Nelson Mucyo, Theo Bosebabireba, Tonzi, Gaby Kamanzi, Dominic Ashimwe, Patient Bizimana, Aline Gahongayire, Mani Martin, Eddy Kamoso, Patrick Nyamitari, n’abandi.

Aba bakoreye mu gihe kigoye aho amazi yari ageze mu mavi ari na ko bamwe muri bo bahisemo gukora umuziki usanzwe (Mani Martin na Patrick Nyamitari). Abandi bakomeje urugendo ari nako baharurira ikibuga ikiragano cyakurikiyeho bituma uyu munsi u Rwanda rumaze kugira abahanzi benshi kandi batunzwe n’Umuziki (Aha Twifashishije hagati ya 2001-2010).

Kuva 2011 kugeza uyu munsi (2022) ni igihe cyaranzwe n’Iterambere rigaragarira buri wese biturutse ku ikoranabuhanga. Ibi byatumye za mpano zari zarapfukiranywe zigaragaza, ndetse zibona aho kugaragaza impano.

Aha ni bwo abahanzi nka Thacien Titusi, Israel Mbonyi, Danny Mutabazi, Bosco Nshuti, James&Daniella, The Pink, Gentil Misigaro, Adrien Misigaro, Bigizi Gentil, Nyakwigendera Gisele Precious n’abandi tutabasha kurondora bafatanyije na bagenzi babo twavuze haruguru kubaka mu buryo butajegajega umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Bimwe mu byatumye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ugera ku rwego rushimishije ni:

1. Gukorera ku ntego no gufata ingamba ku bahanzi ubwabo: Abahanzi benshi bamaze gusobanukirwa impamvu bahamagawe ndetse no kumenya uburyo bwo gukoresha impano y’uburirimbyi.

N’ubwo nta byera ngo DE ariko abenshi bamenye ko ari abagenzi bajya mu ijuru bityo bakaririmba ariko bagasenga, bakera imbuto zikwiriye abihannye ndetse bagahuza umuhamagaro n’Ijambo ry’Imana. Hejuru y’ibyo, Abahanzi basigaye bakorera ku ntego bagategura ’plan’ y’ibikorwa mu gihe runaka bagashyiraho n’umurongo ngenderwaho.

2. Uruhare rw’Itangazamakuru: Itangazamakuru rikomeje gutanga umusanzu ufatika mu iterambere rya Gospel bigendanye n’ubwiyongere bw’ama radiyo, Televisiyo, ndetse n’ibinyamakuru bikorera kuri murandasi.

3. Ikoranabuhanga; Uko u Rwanda rurushaho gutera imbere ni ko na Gospel idasigara inyuma. Hejuru y’impano, abahanzi benshi bahisemo kugana ishuri by’umwihariko ishuri ryo ku Nyundo ahize abahanzi batandukanye nka Papi Clever.

Abataragize ayo mahirwe nabo usanga bakomeje kwiga kuririmba no gucuranga hifashishijwe ikoranabuhanga nko kuri Youtube ndetse n’izindi mbuga nkoranyambaga bakanaryifashisha mu kugaragaza ibihangano byabo. Ikindi, abahanzi basigaye bigira kuri bagenzi babo bakorera umuziki mu bihugu byateye imbere hifashishijwe Youtube.

4. Abahanzi bavuye ku rwego rwo gutunga umuziki, ubu batunzwe n’Umuziki: Mu myaka yashize wasangaga abahanzi bava muri Gospel bakajya kuririmba umuziki usanzwe mu rwego rwo gushaka uko babona inzu nziza, Imodoka,….Uyu munsi Gospel ntikibarwa nk’igihombo bitewe n’amafaranga aturuka ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’abahanzi, mu bitaramo byishyuza ndetse no mu bikorwa byo kwamamaza.

Dominic Ashimwe ni umwe mu baramyi badahwema kugaragaza ko umuziki ari wo soko y’ibyo yagezeho ari nawo wamufashije kwiga kaminuza kimwe na Papi Clever uherutse gutangaza ko umuziki wamufashije kurihirira umubyeyi we Kaminuza.

5. Amarushanwa atanga agatubutse ndetse n’abaterankunga: Rwanda Gospel Stars Live, Rise & Shine Talent Hunt, Stars For Jesus, Appostle TV Got Talent etc…ni amwe mu marushanwa akomeye yatumye abahanzi ba Gospel bakora cyane bitewe n’ibihembo bitangwa muri aya marushanwa.

Ayo matafari yavuzwe hejuru ndetse n’ayandi tutabashije kuvuga hari aho akuye Gospel ndetse n’aho ayigejeje. Gusa ikibazo buri wese yakwibaza ni iki: "Ese ni ryari amazi azaba menshi, nk’umugezi utambukishwa amaguru?".

Gukora cyane kandi ukabanza Imana muri byose, ni urufunguzo ruzadufungurira uyu muryango.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ndashimira the Paradise ,iki kinyamakuru kiziye igihe,abanyamakuru benshi bandikaga ubona baracitse intege bahugiye mu kurya amafaranga ya youtube. Kubwange sinzi wenda icyo abatanga ibihembo bakurikiza,ariko iyi nkuru kubwange nihatabamo amarangamutima ikwiye kuzahembwa nk’inkuru icukumbuye ykandi y’ingirakamaro yaranze uyu mwaka wa 2022,ngirango no muri comments biragaragara.Ibi biba ari motivation ku banyamakuru nk’aba tuba tudasanzwe tuzi.Courage Frodouard,N’ubwo ntakuzi ariko uri umuhanga pe!!!!

Cyanditswe na: Bienvenue Tuyishime  »   Kuwa 02/12/2022 13:59

Nukuri iyi nkuru ni nziza, umwanditsi ni umuhanga pe, gospel y’u Rwanda izatera imbere kuko abayikora barangajwe imbere n’umwuka wera

Cyanditswe na: Jean Bosco Ntakirutimana   »   Kuwa 28/11/2022 06:38

Nukuri iyi nkuru ni nziza, umwanditsi ni umuhanga pe, gospel y’u Rwanda izatera imbere kuko abayikora barangajwe imbere n’umwuka wera

Cyanditswe na: Jean Bosco Ntakirutimana   »   Kuwa 28/11/2022 06:35

Turashimira Paradise Ku nkuru nziza icukumbuye.

Gusa n’uruhare rw’amadini n’amatorero yahinduye imyumvire Ku gushyigikira abahanzi nabo bayashyigikira rushobora kuba Ari runni mu kuzamura abahanzi.

FromBFT

Cyanditswe na: Best Future from Today (BFT)  »   Kuwa 28/11/2022 04:32

Waaoo!!! Conga The Paradise Ku Nkuru zicukumbuye mukomeje kutwandikira!! Ubu nta handi nashyira urushinge uretse paradise.RW.

Uyu mwanditsi Frodouard biragaragara KO nativumbura azavamo umwanditsi mwiza.Keep up

Cyanditswe na: Mucyo Blessings  »   Kuwa 27/11/2022 10:32