Ni ibisanzwe ku mugabo nyamugabo guhiga umuhigo azahigura. Ariko kandi, kugambirira bitera kwiyemeza. N’ikimenyimenyi, intumwa Pawulo yari yaragambiriye kuzabwiriza i Roma. Iryo sezerano ryaje gusohora dore ko yaje gufungirwa i Roma, abwiriza ubutumwa bwiza muri Gereza.
Uwakwibaza niba imbwirwaruhame itaremerejwe, nahita mbibutsa ko ubutabera bw’Imana butangaje!! Ese ko Imana yemeye ko Igihanga cya Yohana umubatiza gihabwa Muka-Helode ku mbehe, ikemera ko umukobwa wa Yefuta w’ikinege atambwa, nyamara ariko yagera kuri Aburahamu ikanga ko atamba Isaka ahubwo ikamubwira iti "Nyamuna witamba Isaka nabonye ukwizera kwawe?".
Nonese twirengagize ko umwenzi wa Vino Farawo yamushubije ku meza ariko umuvuzi w’imitsima akamanikwa ibisiga bikamurya? Uko ni ko nawe wifuje kuyobora igitaramo gikomeye nka "Tujyane Mwami Live Concert" ariko inzozi zawe zikaba zikibitse mu bitabo!
Humura, si uko Imana yabinaniwe, ni isaha itaragera, kuko ntiwirengagize ko turi mu gihe cya Issa Noel na Agasaro Tracy. Imana ibahe umugisha mwinshi kuko bayoboye ibi birori neza, n’ikimenyimenyi mu bitabiriye nta n’umwe wigeze avuga ko atazakumbura Dove Hotel yari yarimbishijwe bikomeye ndetse ubanza ari bwo bwa mbere mu mateka yayo.
Reka twinjire neza neza muri "Tujyane Mwami Live Concert"
Ni igitaramo cyabaye kuri iki cyumweru tariki 24/09/2023 kikaba cyarateguwe na K-Square HR Company isanzwe itegura inama zikomeye. Ni igitaramo cyateguranwe ubuhanga buhanitse dore ko no kwigondera itike byasabaga kuba uturanye na Banki. Abanyeshuli basabwaga kwishyura ibihumbi 15 Frw, mu gihe abakuru bishyuraga 30,000 Frw naho Couple ikishyura 40,000 Frw.
Ni igutaramo cyasize urwibutso ndetse n’amateka magari mu ruhando rwa Gospel mu Rwanda. Reka turebe bimwe mu bidashobora kuzibagirana muri "Tujyane Mwami" yari ibaye ku nshuro ya mbere ariko bikaba byitezwe ko izajya iba buri gihembwe. Ni umugisha kuri Gospel!
Issa na Tracy bakuriwe ingofero
1. K Square yafashije abanyeshuri 2 ibaha amafaranga y’ishuri, abo akaba ari Jean d’Amour Uwizeyimana na Nizeyimana Emmanuel watsinze ikizamini cya Leta akabura amafaranga y’ishuri.
Ntibyarangiriye aha gusa, hari n’abandi 25 izafasha ifatanyije na True Promises binyuze mu mushinga "True Promises Open Air Compainers". Ukeneye kwifatanya nabo wakwifashisha iyi Code: *182*8*1*035226#.
2. Tujyane Mwami yamuritswe ku mugaragaro mu birori by’agatangaza byabereye muri Dove Hotel kuri iki cyumweru, hatangazwa ko izajya iba buri gihembwe. Amakuru Paradise ifite ni uko izongera kuba mu ntangiriro za 2024.
3. Kuramya Imana urimo no kunywa Ikawa, Amata n’Umutobe, ni bimwe mu byaranze "Tujyane Mwami". Ni ibintu byari bibaye bwa mbere mu mateka y’umuziki nyarwanda.
4. Issa wa Isango Star na Tracy Agasaro wa KC2 bakuriwe ingofero. Issa Noel na Agasaro Tracy bashimishije abitabiriye iki gitaramo. Ni abanyamakuru bamaze kugira uburambe ndetse barangwa n’ubuhanga mu kuyobora ibitaramo. Ni abashyushyarugamba bamaze kubaka ibigwi muri uyu murimo. Bagaragagaje iki ari igihe cyabo cyo kuyobora ibitaramo. Nta rungu wagira bahari.
5.Umupasiteri ukomeye mu Rwanda ni we wabwirije muri iki gitaramo. Uwo mukozi w’Imana ni Pastor Emmanuel Gberekpee wa Zion Temple Gatenga. Ni mu gitaramo cyitabiriwe n’Ibyamamare ku bwiganze. Muri ibyo byamamare twavuga nka Munyanshoza Dieudonne, Nice Ndatabaye na Aline Gahongayire wateguje abantu indirimbo "Papa w’ibyiza".
Kuri Aline Gahongayire, benshi bakaba bakomeje no kumusabira igihembo ku bwo gushyigikira cyane ibikorwa bya Gospel. Ni icyamamare mu Karere ariko muri we afite bugufi byo ku rwego ruhanitse aho yitabira cyane ubutumire bwinshi by’abamutumira mu bitaramo binyuranye.
6. Ni igitaramo cyatumiwemo abahanzi bubashywe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana: James na Daniella, Josh Ishimwe, True Promises Ministry, Danny Mutabazi na Musinga Joe usingiza Imana mu njyana Gakondo. Aba bahanzi bose batanze umunezero mwinshi ku bitabiriye bose.
7. Mwene Samusure avukana isunzu-Umusore wa Dj Spin yaratunguranye! Dj Spin wavangabanze imiziki, yakoze agashya azana n’umuhungu we uri mu kigero cy’imyaka 4-6. Uyu mwana yagaragaye nawe ari kuvangavanga imiziki bitangaza benshi. Yahawe umwanya na Mc Tracy, atera Haleluya yanyeganyeje Dove Hotel.
Ni igitaramo cyasize isura nziza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana!
Josh Ishimwe yemeje abitabiriye Tujyane Mwami
James na Daniella beretswe urukundo
Musinga Joe yishimiwe cyane mu ndirimbo "Tujyane"
Issa Noel yanyeganyeje Dove Hotel
Mwene Samusure avukana isunzu, umusore wa Dj Spin aratangaje
Tracy ntasanzwe, ubu Mc buri mu maraso ye
Kabiru Wamiti Umuyobozi wa K-Square yateguye iki gitaramo
Ndahiriwe Mandela niwe wari Coordinator wa "Tujyane Mwami"
Pastor Emmanuel Gberekpee niwe wigishije ijambo ry’Imana
Kereka uwari mu masengesho y’iminsi, naho abandi bose basangiye n’ibyamamare
Yaba abari muri Protocol kugeza ku bitabiriye bose bari "Very Smart", ibara ry’umukara niryo ryari ryiganje