× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Byinshi ku munsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu wizihizwa muri Kiliziya Gatolika n’uko wizihijwe mu Rwanda

Category: Analysis  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Byinshi ku munsi mukuru w'Ubutatu Butagatifu wizihizwa muri Kiliziya Gatolika n'uko wizihijwe mu Rwanda

Buri mwaka, nyuma y’icyumweru habaye umunsi mukuru wa Penekositi, Kiliziya Gatolika ihimbaza umunsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu, ni ukuvuga Imana Data, Imana Mwana n’Imana Roho Mutagatifu.

Uyu munsi ukurikira uwa Penekositi abandi bita uwa Pentekote, ku Bakiristu Gatolika uba wihariye, dore ko batangiza isengesho Ikimenyetso cy’Umusaraba bagira bati: “Ku izina ry’Imana Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu,” mu rwego rwo kurushaho guhamya Ubutatu Butagatifu.

Bavuga ko Ubutatu Butagatifu ari ikintu gikomeye ku Mukiristu Gatolika, bashingiye ku bivugwa mu ivanjili. Fidele Nshimiyimana yabisobanuye mu kinyamakuru cya Paruwasi ya Cyangugu agira ati: “Ubwo Yezu yoherezaga intumwa cumi n’imwe mu butumwa, yarababwiye ngo ‘Nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana, na Roho Mutagatifu’. Ngubwo Ubutatu Butagatifu duhimbaza uyu munsi.”

Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2024, Abakirisitu ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bagize ibihe byiza mu bice bitandukanye. Muri Paruwasi ya Butamwa, iya Kabuye, no muri Paruwasi ya Rulindo, bizihije umunsi wabo mu buryo butandukanye.

Muri Paruwasi ya Butamwa, abakateshiste bizihije umunsi mukuru wabo, basubira no mu masezerano yabo yo kuba abakateshiste. Iyi Paruwasi iherereye mu nkengero z’Umugi wa Kigali. Igice kinini cyayo kiri mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa mageragere n’uwa Kigali, n’agace gato ko mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gatenga. Yitwa iya Mutagatifu Yohani Intumwa ya Butamwa, ikaba yarashinzwe mu wa 2015.

Muri Paruwasi ya Kabuye, imwe mu zigize Arikidiyosezi ya Kigali, abagize ivugururwa muri Roho Mutagatifu basaga 40 basenderejwe ingabire za Roho Mutagatifu. Iherereye mu Karere ka Gasabo, mu Mugi wa Kigali.

Muri Paruwasi ya Rulindo ho, nk’uko byagenze muri Paruwasi ya Butamwa, abakateshiste bizihije umunsi wabo, basubiramo n’amasezerano. Icyakora, muri Paruwase ya Rulindo, abakateshiste 570 ni bo basubiye mu masezerano, abandi 20 basoje neza ubutumwa bashyirwa mu rwego rw’abakateshiste b’icyubahiro.

Fidele asobanura ibiranga Abakirisitu Gatolika kuri uyu munsi agira ati: “Kuri uyu munsi duhimbazaho Ubutatu butagatifu, tuba dusabwa kurangwa n’urukundo nyarukundo nk’ururanga Imana mu Butatu Butagatifu.

Ni Urukundo Rusa, rumwe rutigera rutegereza inyungu bibaho. Urwo Rukundo ni rwo rutaha mu ngo zacu, ni rwo ruturanga mu baturanyi bacu, mu bavandimwe bacu no mu bo dukorana.”

Paruwasi ya Butamwa

Paruwasi ya Kabuye

Paruwasi ya Rulindo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.