× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Ukuboko kw’iburyo yaturishije umuraba mu ndirimbo "Abera b’Imana" - VIDEO

Category: Choirs  »  May 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Korali Ukuboko kw'iburyo yaturishije umuraba mu ndirimbo "Abera b'Imana" - VIDEO

Abera b’Imana nimukomere dufite uburinzi buhoraho tugoswe n’ingabo zo mu ijuru. N’ubwo iyi si icuze mo umwijima, tumeze nk’akara ko mu mahwa nyamara tugwize imbaraga z’umutima.

Ubu ni ubutumwa bw’ihumure bukubiye mu ndirimbo nshya "Abera b’Imana" ya korali Ukuboko kw’iburyo.

Korali ukuboko kw’iburyo ni Korali ibarizwa mu itorero rya ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali Paroisse ni Gatenga. Iyi korali turimo tubabwira kuvuga izina ryayo biraremereye bitewe n’ibigwi n’ibirindiro ibikesha izina rya Kristo ,izina muzi ko rimara agahinda n’Imibabaro.

Kwitwa korali yo mu gatenga itorero rizwi nko ku gucaniro cy’umwuka wera byatumye irushaho kuba korali y’igikundiro doreko hariya mu gatenga hakunditse.

Ku bahasengeye barahazi usanga harangwa n’imiririmbire yo mu rwego rwo hejuru, dore ko iyi korali yanze kugundira ubutumwa ,ihitamo kuba Icyitegerezo cy’Imirimo myiza nk’uko Paulo yigiye ku birenge bya Gamalieli bituma izindi korali nka Holy nation n’izindi ziyifatiraho urugero rwiza.

Hari benshi cyane bari bihebye isi yarabashaririye ariko iyi korali iza kubakura ku kidendezi mu buryo bw’Umwuka ,none ubu bafite amashimwe aremereye mu mitima yabo nka rimwe rya barutimayo nyuma yo guhumuka.

Bamwe bagizengo kuba iyi korali yahawe iyi ndirimbo" Si ku kidendezi" ni impanuka cyangwa se ni ubufindo bwayigwiririye nka bumwe baguye kuri Matiyasi akarobaburirwa kuba intumwa (Soma ibyakozwe n’Intumwa 1:26) mu rwego rwo kwerekana ko ubutumwa bahawe butagira umupaka, iyi korali yasohoye indirimbo bise "SI ku kidendezi gusa" banashyira mu rurimi rw’igiswahili indirimbo "Ikidendezi".

Ni korali usanga buri muntu wese yiyumvamo nk’uko igihe cy’intumwa buri wese yiyumvaga muri mugenzi we. Ibi bituma iyo iyi korali iririmba inyeganyeza inshunsura z’Imitima ya benshi ndetse bigatuma benshi bizera ubutumwa bwiza bakatura ibyaha byabo bakanabivuga mu mazina Kristo akabona iminyago, Ukuboko kw’iburyo kukayimurika kukagororerwa kuzaka amakamba y’ubwiza no kuzarabagurana nk’inyenyeri.

Kuri ubu iyi korali iyobowe na Bwana Maurice Hakizimana nyuma yo guhabwa umwitero Ndetse n’inkoni. Ni imwe muma korali amaze gukora ibiterane bitabarika bigamije kuzanira Kristo iminyago,kuruhura imitima irira ndetse no gukomeza amaboko atentebutse.

Kuva 17-22/11/ 2014 Chorale yakoze yubile y’imyaka 25

Mu 2015 hatangijwe ibiterane yita Gufasha n’ Umutima. Mu 2016 chorale yatangiye gutegura Album audio Visuel ya kabiri yitwa Irabyukuruka ari na bwo yakiriye abaririmbyi b’abahanga mu kuririmba, Gikundiro Rehema, Uwizeye Claudine, Usanase Nice.

Kuva 7-13/08/2017 chorale yakoze launch ya 2 yitwa Irabyukuruka Album. Muri uwo mwaka ninabwo chorale yakiriye Dirigeant Byicaza Aimable, n’abacuranzi b’abahanga Byiringiro Samuel, Tuyishime Samuel, Uwayezu Jeremie.

Ku cyumweru 1/12/2019, korali yakoze launch ya 3 yitwa "Ikidendezi live concert" irimo indirimbo 8: Ese wajyayo, Ikidendezi, Imirimo, Imitima yacu, Kuro, Nafurahiya, Ndavuga Imana na Umunyembabazi, isiga bakoze live shooting ya album ya 4 yiswe "Si ku kidendezi gusa" yakomwe mu nkokora n’ibihe isi yose yanyuzemo bya Covid-19.

Album Si ku kidendezi gusa yashyizwe hanze muri 2021 irimo indirimbo 8 (Si kukidendezi gusa, Hashimwe Yesu, Kisima, Uwabambwe, Isezerano, Intwari, Aracyakora, Uri iriba). Kuva icyo gihe korali yakomeje ivugabutumwa.

Yaje no kongera gutegura igiterane cyo Gufasha n’umutima ‘2023, ari nabwo yafashe album iri kugenda ishyira hanze muri iyi minsi irimo indirimbo: Ndi Imana yagiye hanze 12/2023 na Abera b’Imana yagiye hanze 26/4/2024 saa moya z’umugoroba.

Chorale Ukuboko kw’iburyo ni chorale ikunda gusenga no kwicisha bugufi, igendera ku ntego bise "Kugumana isezerano ryo gukorera Imana “The vow to serve the Lord”.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "ABERA B’IMANA" YA KORALI UKUBOKO KW’IBURYO

Korali Ukuboko kw’iburyo ya ADEPR Gatenga yaturishije umuraba mu ndirimbo "Abera b’Imana"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.