× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sauti Hewani Ministries basohoye indirimbo nshya “Ngaho Baho” isendereye Ibyiringiro

Category: Choirs  »  3 weeks ago »  Pastor Rugamba Erneste

Sauti Hewani Ministries basohoye indirimbo nshya “Ngaho Baho” isendereye Ibyiringiro

Sauti Hewani Ministries yasohoye indirimbo nshya "Ngaho Baho" ibumbatiye ubutumwa bukomeye ku Mibereho ya Gikristo.

Korali Sauti Hewani Ministries, imaze kuba ubukombe mu buvanganzo bw’indirimbo z’ivugabutumwa, yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yitwa “Ngaho Baho”, ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwuzuye ihumure, icyizere, n’ukwemera ku mukristo.

Rwibasira Rachel, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’iyi ndirimbo, “Ngaho Baho” imaze amasaha macye igiye ahabona, yabwiye Paradise ko iyi ndirimbo yibanda ku buzima bwa buri munsi bw’umukristo, ibimwugarije, n’uko Imana imuha imbaraga zo gukomeza kubaho, ayihamiriza no muri byose.

“Ni indirimbo ivuga ubuzima, imvune n’amaherezo y’ubwiringiro dushingira ku Mana. Twashakaga ko abantu bumva ko bari kumwe n’Imana, mu bihe byose,” Rwibasira Rachel yabwiye Paradise.

Amashusho Aryoheye Ijisho, Ubutumwa Burimo Umuriro

Iyo ndirimbo ikozwe mu buryo bugezweho, ifite amashusho y’icyerekezo ashimangira ubutumwa buyirimo, nk’uko bigaragara kuri YouTube channel ya Korali. “Ngaho Baho” ije ikurikira “Nimushime”, indirimbo iherutse gusohoka mu byumweru bibiri bishize, nayo yakiriwe neza n’abakunzi ba Sauti Hewani.

Korali Sauti Hewani Ministries, yavukiye mu Itorero Bethesaid Holy Church riyobowe na Bishop Rugamba Albert, ariko ubu irigenga. Yamenyekanye kubera ubuhanga n’ubutumwa bwimbitse busanzwe buranga ibihangano byabo, ndetse ikomeje kwigaragaza nk’umutima w’ivugabutumwa ryifitemo impano, ubuhanga n’umwuka.

Ubutumwa Burenga Imipaka: Korali Igaruriye Imitima y’Isi

Uko iminsi igenda ishira, Sauti Hewani Ministries ikomeza kwagura imbago z’ivugabutumwa by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga, aho ibikorwa byabo bigera mu Rwanda no hirya no hino ku migabane y’isi.

Bateguje abakunzi babo kwitega indirimbo nshya. Bati: “Abakunzi bacu bategereze umuzingo w’indirimbo nshya, kuko ubutumwa bwiza bugiye gukomeza gutambuka ku bwiza n’ubuhanga.”

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NGAHO BAHO"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ngaho baho,Amen mbayeho,courage turabakunda,uwo muzingo muwuduhe vuba,turabakunda hano I Musanze

Cyanditswe na: Ndemezo  »   Kuwa 15/07/2025 11:00

Ngaho baho,Amen mbayeho,courage turabakunda,uwo muzingo muwuduhe vuba,turabakunda hano I Musanze

Cyanditswe na: Ndemezo  »   Kuwa 15/07/2025 11:00

Sauti Hewani Ministries. songa mbere kwa Kazi kubwa mufanyayo Mungu yiko upande wenu na faradja iyonekanapo katika Nyimbo zenu yafaliji watu wengi sana Mubalikiwe. Tunawapenda sana

Cyanditswe na: Rev .Innocent Habyarimana  »   Kuwa 15/07/2025 09:29

Ni mukomerez,aho bwoko bw,Imana imbaraga n,Amavuta Muzagerageze mukore iguterane rwose

Cyanditswe na: icyitegetse Denis  »   Kuwa 15/07/2025 08:26

Ni mukomerez,aho bwoko bw,Imana imbaraga n,Amavuta Muzagerageze mukore iguterane rwose

Cyanditswe na: icyitegetse Denis  »   Kuwa 15/07/2025 08:26