Urubwa rwa Penina ruragatsindwa!! Igihe wumva umutima wawe uhora ukubwira ko ibyo Imana yakuvuzeho byose bitarasohora, ukwiye kwiyambura uwo mwambaro ukambara umwambaro wo kwizera imbaraga z’Uwiteka. Aka kanya nkuvugutiye umuti uvura udasharira: Indirimbo "Hana ya korali Salem".
Iyo so agukunda akwita neza!! Izina Salem risobanura amahoro. Kwitwa amahoro, ugakunda amahoro, ukayahabwa ndetse ukanayatanga ni iby’igiciro! Niyo mpamvu mbere yo gusubira mu ijuru, Umwami Yesu Kristo yabwiye intumwa ze ati "Mbasigiye amahoro" (Yohana 14:27)".
Korali Salem ni imwe mu makorali abarizwa mu itorero ADEPR muri Paroisse ya Rwikubo, Itorero rya Rwikubo mu Karere ka Rwamagana, ikaba yaratangiye mu mwaka wa 2008, kuri ubu igizwe n’abaririmbyi 109 b’ingeri zose.
Iyi korali isanzwe ikora ibikorwa byo gufasha abatishoboye by’umwihariko gusura abarwayi badafite ababasura bo mu bitaro bya Rwamagana aho bakora icyo gikorwa ngaruka kwezi kugira ngo Ivugabutumwa ryabo rive mu ndirimbo rigere no mu bikorwa.
Kuri ubu rero Korali Salem yashyize hanze indirimbo "Hana Humura" ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure ku bacitse intege ndetse abihebeshejwe n’isi ko nubwo bageragezwa ariko umunsi umwe bazaririmba indirimbo z’amashimwe.
Ni ndirimbo zimeze nk’izo Umubyeyi Hana uvugwa muri Bibilya yaririmbye nyuma yo kumara igihe kinini acunaguzwa na Mukeba we Penina nyuma Imana ikamwibuka ikamuha umwana w’Umuhungu Samwel.
Iyi ndirimbo "Hana Humura" iri kuri Album ya kabiri y’amashusho iyi Korali irimo gukoraho kuva umwaka ushize wa 2022 nk’uko Umutoza wayo Masengesho Etienne yabitangarije Paradise.rw.
Yagize ati: "Ubusanzwe dukunda gukora ivugabutumwa ry’imirimo cyane cyane kwita kubatishoboye, Album ya kabiri turimo gukora rero nayo irimo ubutumwa buhumuriza abihebye cyane cyane iyi ndirimbo ’Hana Humura’ turifuza ko ihembura imitima iguye umwuma."
Akomeza avuga ko Uyu muzingo bazawumurika ku mugaragaro umwaka utaha wa 2024 ariko ko hagati aha bakomeje ibiterane by’ivugabutumwa iwabo i Rwamagana n’ahandi hose bazatumirwa, gufasha abatishoboye no gusura abarwayi nkuko bisanzwe.
Korali Salem ni imwe mu makorali azwiho kwandika neza indirimbo, ikagira abaririmbyi b’abahanga bazi kuririmbira mu manota. Ni imwe muri korali zizi guhagarara kuri stage. Ubwo hasozwaga umwaka wa 2022, ni imwe mu makorali yahawe amanota meza mu giterane cyari cyateguwe n’itorero rya ADEPR Nyarugenge.
Niba ufite Megabytes ukaba utazirikana ko Umwami Yesu Kristo ’yadushingiye amabuye tugatambuka’, ukwiye gusengerwa. Ese ujya uzirikana ko wiseguye amaboko y’umucunguzi Yesu Kristo? Jya uririmba uti ’Yesu Kristo waraturengeye!!’.
Iyo atakurengera ntuba ukiriho. Ubwose wibagiwe umugambi w’Imana ku buzima bwawe? Wasanga utaziko iyabivuze ikubereye maso! Ariko nanone jya uzirikana ko korali Salem yanaririmbye ngo "Kristo araje"! Ibaze rero aje agasanga utaragera ikirenge mu cy’umusamariya mwiza!!
Ubwose Hana we, wazakira ute urubwa rwa Penina?? Sura YouTube ya Korali Salem "Salem choir Kabuga", usubizwemo ibyiringiro bizima mu mutima wawe. Nanjye nti ’Akayira kajya i Salemu ntikagasibangane’.
Salem choir ibarizwa mu itorero ADEPR muri Paroisse ya Rwikubo, Itorero rya Rwikubo mu Karere ka Rwamagana
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA KORALI SALEM
Nukuri Salem iramfashije indirimbo zanyu ziranyubaka ziba zirimo amavuta ubuhanga Imana ibahe imigisha myinshi turabakunda cyaneeee.