Korali Holy Nation ibarizwa mu itorero rya ADEPR Paroisse Gatenga yabimburije umwaka wa 2024 indirimbo nziza cyane yitwa "Inzira imwe".
Ni indirimbo yitezweho igikundiro cyo mu rwego rwo hejuru nk’uko bimenyetewe kuri aba banyamwuka bo mu Gatenga.
Komezusenge Jeremih uyobora iyi korali yabwiye Paradise.rw ko iyi ndirimbo ari indirimbo yibutsa abantu ko Kristo ari we nzira yonyine igeza abantu ku Mana.
Birumvikana ko iyi ndirimbo izakebura inzererezi mu buryo bw’umwuka. Iyo bavuze inzererezi zo mu buryo bw’umwuka, ni ba bantu usanga badafite aho bahagaze, bumva ngo aha hari Kristo bakajyayo biruka, ku munsi ukurikiyeho wababwira ngo yimukiye i Kusi bakabangira amaguru ingata bajyayo, kuwa 3 wababwira ko ageze i Kasikazi naho bakirukirayo.
Nyamara Kristo Yesu ubwe yarivugiye ati “Nuko nibababwira bati ‘Dore ari mu butayu’, ntimuzajyeyo, cyangwa bati ‘Dore ari mu kirambi’, ntimuzabyemere". "Matayo 24:26
Ni indirimbo isohotse mu gihe hari hashize amezi agera kuri 7 iyi korali ishyize kuri cano yayo ya YouTube indirimbo dore ko iyi korali izwiho gukora ibintu yateguye neza.
Uyu muyobozi yavuze ko iyi ndirimbo ibimburiye izindi nyinshi ziri mu nzira.
Iyi ndirimbo, yakozwe mu buryo bwa Live Recording. Amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Leopold naho amashusho atunganywa na Zaburi Nshya Media.
Ubu wayibona ku mbuga zose zicururizwaho umuziki nka Youtube, Spotify, Instagram, iTunes, Shazam nizindi. Ije ikurikira "Akira" imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 740.
Holy Nation choir yamamaye mu ndirimbo "Namenye Neza Ikaba ibarizwamo abaririmbyi b’abahanga barimo Mami Espe wanateye iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 1.4 kuri Youtube. Ni korali ikunzwe cyane i Kigali no mu gihugu hose.
RYOHERWA N’INDIRIMBO "INZIRA IMWE" YA HOLY NATION CHOIR