Korali Horeb igizwe n’abasoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo, kuri ubu yabonye komite nyobozi nshya isimbura iyasoje mpanda.
Amatora ya Komite isimbura iyari iyobowe na Bwana Micomyiza Sylvain yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ukuboza 2023. Aya matora yitabiriwe n’abaririmbyi bagera kuri 40 yabereye mu nyubako nshya y’urusengero rwa ADEPR Sgeem.
Mbere y’amatora, uwari uyoboye amatora Bwana Salim uyoboye umuryango wa CEP y’abakiri ku ntebe y’ishuli, yabanje kumenyesha abitabiriye amatora imyanya igomba gutorerwa.
Aya matora yatangiye ahagana Saa cyenda n’igice yasize bwana Muragijimana Aron wigeze kuba umuyobozi wungirije w’iyi korali ubwo yari ku ntebe y’ishuri, atorewe kuba umuyobozi mukuru w’iyi korali akazungirizwa na Bwana Kagenza Ernest.
Madame Nyirarukundo Olive niwe watorewe kuba umunyamabanga. Ni mu gihe ku mwanya w’Umubitsi wa Korali yagizwe Uwineza Denise naho Umutoza w’amajwi agirwa Bwana Niyonshuti Jean de Dieu.
Ku myanya y’abajyanama hatowe hatowe Ngumije Theoneste akaba umujyanama ushinzwe ivugabutumwa, amasengesho n’ikinyabupfura, mu gihe Bwana Philippe bita Gubwaneza yatorewe kuba Umujyanama ushinzwe imibereho myiza.
Nyuma y’amatora, Bwana Niyigena Louis uyoboye umuryango wa Horeb (Horeb Advisory Council) ari rwo rwego rurebera rukanahuza ibikorwa byose bya Horeb, yavuze ko yashimiye abaririmbyi ba korali.
Yongeyeho ko iyi Committee ifite akazi katoroshye ko kuyobora iyi korali mu gihe cy’imyaka 2. Yavuze ko imbaraga ndetse n’amaboko y’abaririmbyi bizafasha iyi komite kugera ku ntego.
Yasabye iyi komite kwegeranya abaririmbyi bahoze baririmba muri korali Horeb bagatatana ku bw’impamvu zitandukanye bakagaruka mu muryango kugira ngo korali Horeb irusheho kuba korali ikomeye.
Ntitwabashije kuganira na Bwana Aron Muragijimana wagizwe umuyobozi mukuru w’iyi korali watashye amatora yenda kugera ku musozo ku bwo kujya kureba umufasha we uherutse kwibaruka.
Ubutaha Paradise.rw izaganira nawe kugiran go ageze ku bakunzi ba Horeb Choir imigabo n’imigambi.
Muragijimana Aron watorewe kuyobora Horeb Choir azwiho kugira ishyakanry’umurimo w’Imana
Abaririmbyi ba Horeb Choir bari babukereye
Committe ya Horeb Choir icyuye igihe yashimiwe ku bw’Iterambere yagejeje kuri Korali. Ni Komite yari iyobowe na Bwana Micomyiza (wambaye lunettes) ndetse n’umuramyi Mami Espe uririmba muri Holy Nation Choir Gatenga akaba ari n’umuhanzi ku giti cye (Uwambaye ikanzu ijya kuba Move ubanza iburyo).