Ku nshuro ya 12, Chorale de Kigali igiye gutaramana n’abakunzi bayo mu gitaramo cyiswe "Christmas Carols". Ni igitaramo ngarukamwaka gifite ubusobanuro budasanzwe mu iyobokamana.
Ni kimwe mu bitaramo biba bitegerejwe cyane n’imbaga by’umwihariko abakunzi b’umuziki wa Classic. Iki gitaramo kizabera muri BK Arena kuwa 22 Ukuboza 2024.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Bwana. Hodari Jean Claude yasobanuye ubudasobanya ibigendanye n’imitegurire y’iki gitaramo cyiswe "Christmas Carols Concert (CCC2024)".
Ku ruhande rwacu nka Paradise, twinjiye mu kiganiro twita Noveni agashya kabaye mu mwaka wa 2023 (amasengesho y’iminsi 9 agamije kwambaza umuremyi w’isi n’ijuru).
Mu igororamvugo ryuje ubuhanga, Bwana Hodali Jean Claude yagize ati: "Mu by’ukuri Noveni ntabwo ari agashya kuri Chorale de Kigali. Ni umuco w’isengesho tugira, n’ubu Noveni tuyirimo. Ni isengesho rikorwa iminsi icyenda ikurikiranye iyo hari ingabire cyangwa ikindi gisubizo dushaka gusaba Imana".
"Ni umuco wa gikilisitu Gatolika aho umukilisitu afata umwanya wo kwitekerezaho agasuzuma ubuziranenge bw’ibyo ari gusengera, akabitura Imana ari nako yiyambaza Bikiramariya n’abatagatifu".
Yakomeje agira ati: "Iki gitaramo Chorale de Kigali igifata nk’igikorwa gikomeye gitegurira abantu benshi ibyishimo bya Noheli, impera z’umwaka n’intangiriro z’undi".
Mu gushimangira ingabire ya nyir’ingabe yo ibashoboza muri byose, yagize ati: "Gutegura iki gitaramo bisaba ubwitonzi, bisaba, imbaraga z’umubiri n’iz’amafaranga, ni ibintu tugomba gushyiramo Imana cyane, kandi kugeza ubu itwereka ko ibikora, turayishima".
Mu gihe umwaka washize imyiteguro yatwaye Miliyoni 60 Frw, uyu mwaka ingengo y’Imari yo gutegura iki gitaramo yariyongereye cyane. Aha bigendanye n’inyubako ya BK Arena yifashishijwe hagamije kubahiriza ibyifuzo by’abagaragu ba Jambo batabonaga amahirwe yo gutaramana n’iyi korali ikunzwe kubi, bitewe n’amatike yabaye iyanga ku bayashakaga.
Mu kugaragaza ko Miliyoni 60 Frw atariyo ngengo y’Imari ihoraho, yagize ati: "Iki gitaramo ntabwo gitwara Miliyoni 60 gusa. Buriya guhabwa BK Arena, kubona abantu bashobora gutegura indangururamajwi zikenewe, abafata amashusho (video n’amafoto), kwambika abaririmbyi n’abacuranzi bose hamwe birenga miliyoni 150, no kunyuza amatangazo y’igitaramo mu bitangazamakuru, igiteranyo cyabyo ubwabyo kirenza ayo mafaranga".
Mu ijwi rye, ati: "Uyu mwaka ayo mafaranga ararenga cyane, kuyavuga uko ari ntibyaba byiza kuko bisaba gutangaza ibiri mu masezerano tuba twagiranye n’abafatanyabikorwa."
Umwaka washize iki gitaramo cyaravuzwe cyane mu itangazamakuru dore ko hanakozwe ikiganiro n’itangazamakuru. Abajijwe impamvu uyu mwaka habaye itandukaniro, uyu muyobozi yagize ati: "Uyu mwaka nabwo twaramamaje.
Ahubwo twatangiye dutinze kuko hari n’andi makorali akomeye duhurira mu mirimo ya Kiliziya nayo yateguye ibitaramo, bigasaba ko tubanza kuyabererekera no kuyashyigikira, ngo tutavanga amatangazo yamamaza bikabangamira abo twamamazaho".
Gusa yavuze ko bazakomeza kwamamaza iki gitaramo dore ko hari n’abababwira ko kwamamaza bibaryohera, ngo kuko bibinjiza mu bushyuhe bwa Noheli n’impera z’umwaka.
Bwana Hodali Jean Claude yakoresheje insindagiramvugo agira ati: "Mu minsi isigaye, tugiye kurushaho kongeramo imbaraga". Ku byerekeye ikiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko kuri ubu biri ku murongo w’ibiteganyijwe.
Iki gitaramo ni kimwe mu biba bitegerejwe n’umubate munini w’abanyarwanda n’abakunzi b’u Rwanda dore ko mu myaka yashize byabaga biteganyijwe ko nibura abantu ibihumbi 20 bitabira iki gitaramo.
Ubwo yabazwaga ku mubare uteganyijwe uyu mwaka, Bwana Hodali Jean Claude yagize ati: "Umubare w’abitabira muri BK Arena burya ntabwo barenga ibihumbi 10, ariko iyo twabinyujije kuri YouTube ya Chorale de Kigali cyangwa iyo byacaga kuri Televisio y’u Rwanda, hiyongeraho abandi bantu barenga ibihumbi magana abiri. Bivuze ko iki gitaramo gishobora gutuma abarenga ibihumbi 210 buzura ingabire y’Imana."
Umunyamakuru wa Paradise yakomeje agira ati: "Uyu mwaka mwahisemo BK Arena. Ni ubuhe busonanuro bifite?
Bwana Hodali uyobora Chorale de Kigali yagize ati: "BK Arena tumaze kuhakorera inshuro nyinshi nyuma yo kubona ko ari ho hanini dufite hashobora kwakira abakunzi bacu. Ibi ni ibyo twabihisemo nyuma y’uko mu mwaka wa 2018 twababajwe n’uko abantu bitabiriye igitaramo bagasubirayo kubera gusanga aho twari twateguye huzuye.
Ikindi kandi muri BK Arena ni ahantu heza abantu bose bashobora kubona ibyicaro bibakwiye, buri wese mu cyubahiro cye. Kuhakorera birahenze, ariko tuhahitamo kubera ibyo bisobanuro mbahaye."
Mu gusoza iki kiganiro cyari kiryoshye kurusha ubuki bw’ubuhura, Paradise yabajije indirimbo yo kwitega muri iki gitaramo aho umunyamakuru yabajije ati: "Bamwe bategereje ”Indabo za Mariya, abandi bati ”Ndarata Umwami”! Ni iyihe ndirimbo yo kwitega muri iki gitaramo?
Bwana Hodali yasubije agira ati: "Twateguye nyinshi zimeze nka zo kandi twasabwe n’abadukurikira. Ariko ubwo uzimbajije ukaba utari wenyine uzivuze nazo nibazitege, tuzaziririmba".
Yaboneyeho gushimira itangazamakuru ku bwo kugira uruhare mu gutangariza abantu ibyiza Chorale de Kigali ikora. Asoza, yasabiye Paradise n’abakunzi bayo umugisha n’imigisha.
Chorale de Kigali igeze kure imyiteguro y’igitaramo "Christmas carols concert (CCC2024)".
Cya Gitaramo cy’imbaturamugabo cya Chorale de Kigali cyagarutse!!