× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwitiranya Gentil na Adrien, Ambutiyaje mu Kirere - Udushya 6 utabwiwe twabereye i Kanombe

Category: Choirs  »  December 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kwitiranya Gentil na Adrien, Ambutiyaje mu Kirere - Udushya 6 utabwiwe twabereye i Kanombe

Kuba Gentil Misigaro yarageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24/12/2024, byaranditswe kandi biravugwa ko azitabira akanaririmba muri Joyous Celebration, igitaramo giteganyijwe ku wa 29/12/2024.

Ibyo biramenyekanye kandi indangururamajwi za BK ARENA zabyemeye. Dore ko na kizigenza Israel Mbonyi nawe yabigarutseho mu gitaramo cya Noheli cyiswe "Icyambu Live Concert" Season 3.

Ikindi, kuba Gentil Misigaro yarageze i Kigali akakirwa neza n’ubuyobozi bwa Sion Communications bufatanyije na Zaburi Nshya Events, ndetse n’itangazamakuru, byamaganwe n’abatarabashije kubona amakuru yose.

Ibi byasakajwe ku mbuga nkoranyambaga. Ariko rero, abantu bazindukiye ku kibuga cy’indege i Kanombe bariye ibihiye, nk’uko byari byagenze kera abanyarwanda babyukaga bambaye amashuka baje kwakira Amavubi na Sugira Ernest wari wimanye u Rwanda rwa Gihanga. Ibyo byateye bamwe irengayobora, bikibagirwa ko icyo gihe twari mu bihe bitoroshye byo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Paradise, kimwe mu bitangazamakuru byazindukiye ku kibuga cy’indege i Kanombe kwakira umuramyi Gentil Misigaro, igiye kubagezaho bimwe mu bintu bitagarutsweho byabereye ku kibuga cy’indege kuwa Kabiri tariki ya 23/12/2024, ku munsi wo kwakira Gentil Misigaro.

1. Itangazamakuru Ryarazindutse

Hari abahageze saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Abantu benshi bakunze gushinja itangazamakuru kutubahiriza igihe. Gusa, ubwo hakirwaga Gentil Misigaro, siko byagenze. Nk’uko byari biteganyijwe, Misigaro yagombaga kugera ku kibuga cy’indege saa moya za mugitondo. Ariko, ahagana saa tatu za mu gitondo ni bwo uyu muramyi yasesekaye ku kibuga cy’indege.

2. Umwe mu Banyamakuru Yabeshye Bagenzi Be

Ahagana saa mbiri n’igice ni bwo haje umugenzi wari utegerejwe n’umuryango we. Umwe mu banyamakuru tutavuze izina yabeshye bagenzi be ko ari Gentil Misigaro uhasesekaye, bituma bahaguruka biruka bagana imbere. Baje kwisanga hasohotse undi muntu, basubira inyuma bagendesha imigongo baricara.

Bijya gusa n’igihe Uwiteka yiyereka umuhanuzi Eliya, habanje kuza umuyaga mwinshi wa serwakira usatura imusizi, nyamara Uwiteka ntabwo yari mu muyaga, ntiyari mu gishyitsi, ahubwo yaje mu ijwi ryoroheje ry’ituza.

3. Abanyamakuru Bati: "Ese Mu Kirere Habaye Embouteillage y’Indege?"

Mu gihe Misigaro yari ategerejwe, abanyamakuru bari bibereye mu biganiro biryoheye amatwi byiganjemo urwenya. Bamwe muri bo bagiraga bati "Aho mu kirere ntihabereye embouteillage y’indege?" Ibi birasanzwe kuko ku isaha izwi umugenzi agera ku kibuga cy’indege, hiyongeraho igihe cyo gupakurura imitwaro no gusaka abagenzi.

4. Amaherezo y’Inzira ni mu Nzu! Gentil Misigaro Yakiranywe Urugwiro

Mu kanya gato nk’ako guhumbya abanyamakuru bicaye, Gentil Misigaro yasesekaye imbere y’itangazamakuru. Yakiranywe urugwiro nk’umwami ugeze ku irembo, ahabwa indabo. Byaramurenze bigaragarira buri wese, araturika araseka muri ya nseko ye nziza.

5. Kurasa Imbogo: Yitiranyijwe na Adrien Misigaro

Ubwo hatangiraga ikiganiro n’itangazamakuru, umwe mu banyamakuru kandi ukorer igitangazamakuru gikomeye ariko cya Secular yitiranyije Gentil Misigaro na Adrien Misigaro ubugira kabiri. Bwa mbere yagize ati: "Yitwa Adrien Misigaro, turamwakiriye."

Mu kumukosora, Gentil Misigaro yakoresheje imvugo ya gihanga ati: "Noo...ntabwo ari Adrien Misigaro, ni Gentil Misigaro." Mu kudefenda mugenzi we, undi munyamakuru ati: "Ariko ntacyo, bijya gusa!".

Aganira n’itangazamakuru, Gentil Misigaro yavuze ko yishimiye bikomeye kugera ku butaka bwa Kigali. Yagize ati: "Kigali hameze neza, nari ndimo mbwira abantu tuzanye mu ndege ngo iyo ugeze hano i Kanombe wumva ukuntu ikirere kimeze neza, kirasengeye, bitandukanye na bimwe mu bihugu twanyuzemo mbere. Bivuze ko twiteguye ko n’igitaramo kizagenda neza cyane, kandi hari abantu barimo kugisengera, natwe twarabisengeye."

Abajijwe niba yari akumbuye abanyarwanda, yavuze ati: "Nkumbuye gutaramana n’abanyarwanda." Yavuze ko ataherekejwe n’umudamu we Rhoda Mugiraneza kubera ko yasigaranye n’abana, dore ko bakiri bato. Yavuze ko yashimishijwe no kuba Meddy na Alpha Rwirangira barakiriye agakiza.

6. Joyous Celebration mu mboni za Gentil Misigaro

Abajijwe icyo gutaramana na Joyous Celebration Choir bizongera muri kariyere ye nk’umuhanzi, Gentil Misigaro yavuze ko bizaterwa n’ibyo Imana yateganyije gukora.

Yongeyeho ati: "Iki gitaramo ni cyiza cyane, Joyous ni Korali nakuze ndeba, gutaramana nabo bizaba ari ibintu bidasanzwe. Ni abandi bantu bashya nungutse, kumenyana nabo no guhura nabo ni byiza." Yaboneyeho gusaba abantu kuzitabira iki gitaramo hagamijwe kutazacikwa n’ikintu na kimwe.

Joyous Celebration Live Concert ni kimwe mu bitaramo by’amateka biteganyijwe muri uyu mwaka wa 2024. Tariki 29 Ukuboza 2024 ni umunsi udasanzwe ku bakunzi ba Gospel, kuko iki gitaramo cyasengewe na benshi kandi cyafatwaga nk’inzozi.

Byitezwe ko itsinda rya Joyous Celebration ryo muri Afurika y’Epfo rizataramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere muri iki gitaramo gikomeye cyateguwe na Sion Communications na Zaburi Nshya Events. Uyu mutwe w’abaririmbyi uzataramana na Gentil Misigaro na Alarm Ministries, mu gihe Apostle Joshuwa Masasu ufatwa nk’umwe mu bagabura beza b’ijambo ry’Imana, azabwiriza muri iki gitaramo.

Amatike ari kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri www.ticqet.rw, ndetse ushobora no guhamagara nimero za telefone: 0787500113 bakakuzanira itike aho uherereye. Amatike kandi ari kuboneka kuri Camellia zose ndetse na Samsung 250 zose.

Kwinjira muri iki gitaramo cy’amateka ntibisaba kugurisha ihene cyangwa isake, kuko ushobora kugura itike ku mafaranga 7,000 Frw gusa. Itike ya Bronze iragura 15,000 Frw, itike ya Gold iragura 25,000 Frw, itike ya Silver iragura 30,000 Frw, itike ya Platinum iragura 40,000 Frw, naho muri VVIP ni ukwishyura 50,000 Frw. Ukurikije uburyo abantu banyotewe cyane, amatike ashobora gushira vuba.

Ubwo Gentil Misigaro yari ageze i Kanombe

Joyous Celebration bari kubarizwa mu Rwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.