Umuramyi Antoinette Rehema wamamaye mu ndirimbo "Ibinezaneza" yongeye gukangura abakunzi be abateguza indirimbo "Iyo mfoye".
Hashize amezi abiri gusa uyu muramyi asengeye abantu batandukanye usanga bakorera Imana mu ibanga rikomeye aho yabageneye ituro mu ndirimbo "Ubibuke" yakunzwe bikomeye dore ko kuri ubu imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi 92 kuri YouTube.
Iyi ndirimbo ye nshya agiye gusohora "Iyo mfoye" giye gusanga izindi zirimo: "Agaherezo", "Beautiful gates", "Impozamarira", "Simaragido", "Ibinezaneza" ndetse no "Kuboroga".
Benshi bafite amatsiko y’indirimbo "Iyo mfoye"
Abantu benshi usanga bakunda indirimbo ze bitewe n’ubutumwa bw’umwimerere atambutsa akaba afite imyandikire yihariye igaragaramo ubuhanga, gusa benshi bahuriza ku kuba afata igihe cyo gusengera ibigangano, ibi bituma Mwuka wera amusenderezaho igikundiro.
Antoinette Rehema "Mama Ibinezaneza"
Antoinette Rehema ni umwe mu baramyi baririmbye mu bitaramo byiswe "Amashimwe Live concert", byateguwe na Alpha Rwirangira muri Canada aho yifatanyije na Antoinette Rehema, Richard Nic Ngendahayo ndetse na Moses Mugisha.
Iyi ndirimbo izasohoka vuba
Igitaramo cya mbere cyabaye tariki 13 Ukwakira 2024 mu Mujyi wa Edmonton muri Canada, mu gihe icya 2 mu Mujyi wa Ottawa muri Canada, ku wa 23 Ukwakira 2024.