× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Isi nikubanira gutya ntuzatungurwe

Category: Opinion  »  October 2022 »  Nelson Mucyo

Isi nikubanira gutya ntuzatungurwe

️Iyo umukinnyi bamupashe umupira yari ari imbere y’izamu agahusha igitego cyari cyabazwe, abafana bamuvugiriza induru bakamusabira kuva mu kibuga. Ariko iyo abonye ubundi buryo (another opportunity) agatsinda, abafana barishima bati "ni uwo ni uwoo, turamwemera cyane!!
Ibi bivuze iki?:

Nugira igihombo, uri mu bibazo, umerewe nabi mbese uri mu kaga, bazagira bati "n’ubundi yari nta kigenda (fake), nta bitekerezo yagiraga, n’ubundi yatinze kuba imbwa,...."

Ariko nutsinda, Imana ikakuremera, ugatunga ugatunganirwa, mbese ukagafata (ya mvugo y’ub’ubu), bazagira "bati n’ubundi yari umugabo, n’ubundi kuva mu bwana yari umunyabwenge, ni ’serious’, azi icyo gukora, ni mwiza, azi kubana na bose, agira ibitekerezo,....."

Abantu ni abafana. Iyo ukize baraza, umugani wa wa muhanzi. Nutsinda ikizamini cy’ubu buzima bazaza bagusanga ariko nibigucanga uzisanga wenyine!.

Jya wimenyereza gukunda Imana, uyibwire ibyawe kuko yo kugera ku munota wa nyuma w’ubuzima bwawe, muzaba mukiri kumwe. Mu bibi n’ibyiza, izakuba hafi, nk’uko umutoza atumva amabwire y’abafana ngo akure mu kibuga umukinnyi utari gutanga umusaruro, ni na ko Imana itagukuraho amaboko n’aho bene Adamu baba batagucira akarurutega.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.