Mu mateka ya Bibiliya, Abafarisayo n’Abasadukayo bagaragara nk’abantu bari bafite ububasha mu by’idini, bazi amategeko kandi bubashywe n’abantu benshi. Ubu basimbuwe n’ayahe madini n’amatorero?
Nubwo Abafarisayo n’Abasadukayo bari bazi amategeko yose yo mu Byanditswe byari biriho kugeza ubwo, bakaba bari bafite iyo shusho nziza inyuma, ni bo bagize uruhare rukomeye mu kurwanya Yesu Kristo, umuntu wigishaga urukundo, ukuri n’ubutabera. Ibi bituma hibazwa ikibazo gikomeye: ese abo bantu barabuze burundu, cyangwa hari uburyo bakigaragara muri iki gihe?
Abafarisayo bazwiho gukurikiza amategeko cyane, ariko kenshi bagashyira imbere imihango n’imigenzo kuruta intego nyamukuru y’ayo mategeko. Hari aho Yesu Kristo yigeze kubagaragariza ko bitaga ku bintu bito cyane byo mu mategeko, nko gutanga icya cumi ku bintu byoroheje, ariko bakirengagiza ibintu bikomeye birimo ubutabera, imbabazi n’ukwizera, ibigaragaza ko bashyiraga imbere ibigaragara aho kwita ku mutima (Matayo 23:23).
Nanone, hari n’aho yavuze ko bakundaga gukora ibikorwa by’idini nko gusenga no gutanga amaturo ariko bakabikorera mu ruhame kugira ngo bashimwe n’abantu aho kubikorera Imana (Matayo 6:1-5).
Naho Abasadukayo bo, nubwo na bo bari abayobozi mu by’idini, bashyiraga imbere inyungu zabo bwite n’ubutegetsi. Bibiliya igaragaza ko batemeraga inyigisho zimwe z’ingenzi nk’iz’izuka ry’abapfuye, aho bajyaga impaka na Yesu ku bijyanye no kwizera izuka, bagashingira ku bitekerezo byabo aho gushingira ku kuri kuzuye (Matayo 22:23).
Ikindi kandi, bagaragaye kenshi mu matsinda y’abayobozi bageragezaga gufata Yesu no kumucecekesha, kuko bumvaga inyigisho ze zishobora guhungabanya imbaraga n’ububasha bari bafite (Matayo 16:1).
Iyo tugaruye amaso ku isi y’ubu, ntitubura kubona imyitwarire isa n’iyo. Hari igihe idini rihinduka urubuga rwo kwiyerekana aho kuba inzira yo kwegera Imana. Abantu bashobora gukurikiza imihango myinshi, ariko mu mitima yabo nta mpinduka nyayo iba yabaye. Hari abashyira imbere amagambo meza n’inyigisho zigaragara neza, ariko ibikorwa byabo bikaba bitandukanye n’ibyo bavuga.
Hari kandi aho ubuyobozi bw’idini bushobora kwishakira inyungu z’abantu ku giti cyabo. Iyo ubuyobozi buhindutse uburyo bwo gushaka icyubahiro, amafaranga cyangwa imbaraga, icyo gihe intego nyamukuru yo gufasha abantu kwegera Imana iba itangiye gutakara. Aha ni ho umuntu ashobora kwibaza niba imyitwarire nk’iyo itari ya yindi yigeze kugaragara mu bihe bya kera.
Ikindi kigaragara ni uko hari igihe ukuri gushobora kurwanywa n’abiyita abarinzi b’ukuri. Nk’uko byagenze kuri Yesu, hari ubwo umuntu azana ubutumwa bushya cyangwa asobanura ukuri mu buryo bwimbitse, ariko aho kwakirwa, abamwumva bakitwara nk’Abafarisayo cyangwa Abasadukayo, bagahita bahakana cyangwa agashozwaho impaka n’abafite imyanya mu by’idini.
Ibi ntibiba bishingiye ku kuba ibyo yavuze ari ibinyoma, ahubwo biterwa n’uko bihungabanya imigenzo cyangwa inyungu zisanzwe zihari.
Nyamara, si byiza gushira abantu bose mu gatebo kamwe. Hari benshi mu bayobozi b’idini n’Abakirisitu bakora umurimo wabo neza, bafite umutima wo gufasha abandi no gukorera Imana mu kuri. Ibi bitwereka ko ikibazo atari idini ubwaryo, ahubwo ko ari uburyo abantu bamwe baryitwaramo.
Icy’ingenzi rero si ukumenya amazina y’amadini ashobora kuba asa n’ayo matsinda yo mu bihe bya kera, ahubwo ni ukwibaza ku myitwarire. Ese dukorera Imana dushaka kuyishimisha cyangwa tuba dushaka kugaragara neza imbere y’abantu?
Ese twemera ukuri n’iyo kwaba kudahuje n’ibyo twamenyereye, cyangwa turakurwanya kugira ngo turinde ibyo twiyumvamo? Ese idini ni inzira yo kwegera Imana, cyangwa ni uburyo bwo gushaka inyungu?
Amateka y’Abafarisayo n’Abasadukayo si inkuru ya kera gusa, ahubwo ni isomo rihoraho. Ntibirangirire mu kureba inyuma gusa tuvuga ngo “abo bantu bari babi,” ahubwo dufate umwanya wo kwisuzuma turebe ko tutabasimbuye.
Birashoboka ko imyitwarire yabo itigeze iva mu madini n’amatorero, bakaba bakiriho mu buryo butagaragara, kuko bahinduye isura bagakomeza kugaragara mu bihe byose, harimo n’iki gihe turimo. Haba hari Abasadukayo cyangwa Abafarisayo muziranye ukurikije uko aba kera bitwaraga?