Masai Ujiri washinze umuryango Giants of Africa, ufite intego yo guteza imbere impano z’urubyiruko rwa Afurika muri Basketball, amaze iminsi mu Rwanda mu kuhatangiza umushinga mugari witwa “Zaria Court Kigali” ukubiyemo ahantu hazajya habera imikino, ibikorwa by’umuco n’amacumbi arimo hoteli ndetse n’ihahiro rigezweho.
Ni Umunyakanada ukomoka ku mubyeyi w’Umunyanigeriya Michael Ujiri n’Umunyakenyakazi Paula Grace, bombi bafite ubwenegihugu bw’U Bwongereza. Ni umuyobozi w’ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada. Muri Kamena 2019, ikipe ya Raptors yegukanye intsinzi yayo ya mbere ya NBA itsinze imikino itandatu ikipe ya Golden State.
Umuvugabutumwa Fred Kalisa ukunze gutanga ibitekerezo byubaka bijyanye n’iyobokamana, ni umwe mu bababashije guhura no kuganira n’umuherwe Masai Ujiri wahawe ikaze mu Rwanda na Perezida Kagame. Mu ibaruwa yanyujije kuri Paradise.rw, Ev. Fred Kalisa yavuze Isomo amadini akwiye kuvana kuri Masai ufatira icyitegererezo kuri Perezida Kagame:
Soma ubutumwa bukubiye mu ibaruwa ya Ev. Fred Kalisa
Igisata cya Sport urebye kuva mu mwaduko w’amadini ni igisata kitagize imbaraga cyane kandi ari kimwe mu bituma Roho nzima iba mu mubiri muzima kuko impano ikomeye Imana yaduhaye ni ubuzima. Rero tuba tugomba kubusigasira cyane ko ari bwo reme ryo kubaho kwa muntu.
Witegereje neza ubukangurambaga bwo gushishikariza abayoboke b’amadini kwitabira Sport byari hasi kandi Sport ifasha umuntu kugira ubuzima bwiza, bityo rero nkaba nsanga iki ari cyo gihe amadini akwiye gukangukira gukangurira abayoboke bayo kwitabira Sport cyane ko na Leta idahwema kwibutsa abantu gukora Sport.
Leta yanashyizeho umunsi wa Sport n’izindi gahunda zituma abaturage bakora Sport kugira ngo bakomeze kugira ubuzima buzira umuze. Ibi mbivugiye ku bikorwa Masai Ujiri amaze gukora mu Rwanda aho ubona ko yifuza ko abantu bakwitabira Sport.
Witegereje ibikorwa remezo yakoze mu Rwanda ndetse n’indi mishinga agiye gukora yashyizweho ibuye ryifatizo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ibyo bikwereka ko Sport ari kimwe muri gahunda nziza ya Leta yo kubungabunga ubuzima bw’abaturage. Nkaba nsanga iri ari isomo abanyamadini dukwiye kwigira kuri Masai Ujiri cyane ko Sport ari ubuzima.
Isomo amadini akwiye kuvana kuri Masai
1) Ubukangurambaga bwa Sport: Amadini akeneye gukangurira abayoboke bayo kwitabira Sport kuko ifasha imibiri yabo kugira ngo umuntu w’Imana abe ameze neza wese muri Roho no mu mubiri. Ibyo bizatuma n’indwara zimwe na zimwe zibasira imibiri zigabanuka kubera kwitabira Spirt.
2) Kubaka ibikorwa remezo bya Sport: Ahanini iyo urebye usanga ibikorwa remezo bya Sport ku banyamadini bitarahawe imbaraga cyane kandi byagafashije cyane abantu gukomeza kugira ubuzima buzira umuze binyuze mu kwitabira Sport cyane ko iyo umeze neza mu mubiri ari nabwo ubasha gukora ibigirira igihugu akamaro ndetse n’idini n’umuryango.
3) Gushyiraho Clubs za Sport: Ntekereza ko habayeho irushanwa rihuza amakipe avuye mu madini atandukanye akorera mu Rwanda cyane ko byanafasha n’abayoboke gukomeza kwitabira gukora Sport, urumva ko ya ntego yo kwitabira gukora Sport yaba irushaho kugenda igerwaho.
Bikaba byanakangurira abashoramari baba mu madini atandukanye kuba banashora muri Sport nyarwanda cyane ko ari igisata gikeneye abantu bakunda Sport bakanayishoramo bityo igatanga ibyishimo ariko ikanatanga akazi ku baturage.
Ev. Fred Kalisa yabashije guhura no kuganira na Masai Ujiri washinze Giants of Africa
Masai amaze iminsi mu Rwanda mu kuhatangiza umushinga mugari witwa “Zaria Court Kigali”