Mu gihe ikoranabuhanga n’ubuvuzi bikomeje gutera imbere ku rwego rw’isi, hari ibitekerezo bishya bikomeje kuvuka, rimwe na rimwe bigatera impaka mu myemerere n’imibereho y’abantu, nko guhabwa insimburangingo y’inyamaswa runaka.
Kimwe mu bikomeje kuganirwaho no kugarukwaho mu binyamakuru, ni ikoreshwa ry’insimburangingo z’inyamaswa mu kuvura abantu, bizwi nka xenotransplantation. Vuba aha, Vatican yatangaje ko Kiliziya Gatolika yemera ubu buryo, mu gihe bukozwe hubahirijwe amabwiriza y’ubuzima n’uburenganzira bw’inyamaswa.
Iyi myanzuro yatangajwe ku wa 24 Werurwe 2026, ishingiye ku nyandiko ndende igaragaza ko nta kibazo Kiliziya ibona mu gukoresha ingingo z’inyamaswa nk’ingurube cyangwa inka, mu rwego rwo gutabara ubuzima bw’abantu.
Nk’uko byagaragajwe, “Tewolojiya Gatolika ntikumira ikoreshwa ry’inyamaswa iyo ari yo yose mu kubona ingingo, ingiramubiri n’uturemangingo byo kwifashisha mu guha abantu insimburangingo.” Ibi bigaragaza impinduka mu buryo Kiliziya ibonamo iterambere rya siyansi, cyane cyane iyo rigamije gukiza ubuzima.
Ibi si ibya none gusa, kuko ubu buryo bwari bwaratangiye kwemerwa kuva mu 2001, nubwo icyo gihe bwari bukiri mu rwego rw’igerageza. Ubu noneho, nyuma y’imyaka irenga 20, hari aho bugeze, nko kuba mu 2024 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika harakozwe igikorwa cya mbere cyo guha umuntu impyiko y’ingurube.
Ariko ikibazo gikomeye gikomeje kubazwa ni iki: ese umukristo ku giti cye yabasha kwemera guhabwa igice cy’inyamaswa mu mubiri we? Ku ruhande rumwe, hari ababyemera bashingiye ku gaciro k’ubuzima bw’umuntu. Niba hari uburyo bwo kurokora ubuzima, benshi babona ko ari byiza kubukoresha, cyane cyane iyo nta yandi mahitamo ahari.
Ku rundi ruhande, hari impungenge zitandukanye. Zimwe zishingiye ku myemerere, aho bamwe bumva ko kuvanga umubiri w’umuntu n’uw’inyamaswa bidakwiriye.
Hari n’impungenge z’ubuzima, kuko nk’uko byagaragajwe, ubu buryo bushobora kugira ingaruka zirimo kuba umubiri w’umuntu wananirwa kwakira iyo nsimburangingo, cyangwa se kuba byatera indwara zituruka ku dukoko duto twinjirana n’iyo ngingo.
Kiliziya Gatolika, mu mwanzuro wayo, isa n’ishyira imbere agaciro k’ubuzima bw’umuntu kurusha izo mpungenge, ariko igasaba ko bikorwa mu buryo bwitondewe, bwubahiriza amahame y’ubumenyi n’imyitwarire myiza. Ibi bishobora gusobanurwa nk’igerageza ryo guhuza ukwemera n’iterambere rya siyansi.
Ku giti cy’umuntu, igisubizo kuri iki kibazo gishobora gutandukana bitewe n’imyemerere, ubumenyi n’uko abona ubuzima. Hari abavuga bati “icy’ingenzi ni ukubaho,” mu gihe abandi bashobora kuvuga bati “ubuzima bugomba kubaho mu murongo runaka.”
Ikibazo si uko Kiliziya yabyemeye gusa, ahubwo ni uko buri muntu agomba kwisuzuma akareba niba yabasha kwakira iyo mpinduka mu mubiri we.
Ese ubuzima bwawe wabushyira imbere ukemera iyo nsimburangingo, cyangwa wahitamo kuyanga kubera impamvu z’imyemerere cyangwa izindi runaka?
Icyo ni ikibazo buri wese asubiza ku giti cye, ariko ikigaragara ni uko isi igenda ihinduka, ndetse n’ibitekerezo by’abantu bikagenda bihinduka uko ubushakashatsi bugenda butera imbere.