Pastor Christian Gisanura yasabye buri wese wizera kumva ko kubwiriza ubutumwa bwiza atari inshingano z’abapasiteri n’abavugabutumwa gusa, ahubwo ko ari umuhamagaro wa buri wese wemeye Yesu Kristo
Mu nyigisho yatanze ku wa 20 Nyakanga 2026, yifashishije amagambo yo muri Matayo 10:7-8, aho Yesu yabwiye intumwa ati: "Nimugende mwigisha muti ’Ubwami bwo mu ijuru buri hafi’... mwaherewe ubusa namwe mutange ku bundi."
Pastor Gisanura yavuze ko ijambo rya mbere Yesu yavuze ari "Nimugende", agaragaza ko ryari itegeko, atari icyifuzo.
Yagize ati: "Ubutumwa bwa mbere Yesu yatanze ni itegeko. Nk’umwami atanze itegeko ngo mugende. Si nimubona akanya, nimuba mubishaka cyangwa ndabasaba mumfashe mugende. We yabwiraga intumwa, kandi intumwa itegekwa n’umwami."
Yasobanuye ko impamvu yo kugenda ari ukwamamaza ko Ubwami bw’Imana buri hafi kandi ko buri wese wemeye Kristo akwiriye gutuma ubuzima bwe bufasha abandi kumenya Imana.
Ati: "Umuntu wese wizera Kristo, ubuzima bwe bugomba guhesha abandi kumenya Imana. Mugende ahantu hose mwigisha ko Ubwami bw’Imana bubategereje, bubafunguriye amahirwe yo kuba abaturage bo mu bwami bwayo."
Yakomeje avuga ko abantu benshi bibeshya ko kuvuga ubutumwa ari iby’abashumba gusa, nyamara buri mukristo afite inshingano yo kubugeza ku bandi.
Yagize ati: "Abantu benshi bakora amakosa akomeye, bagatekereza ko kuvuga Imana ari iby’abashumba n’abavugabutumwa. Buri wese agira ubutumwa bw’Imana."
Yongeyeho ko uburyo umukristo abaho na bwo ari ubutumwa.
Ati: "Kwigisha ijambo ryayo ntibisaba ko ufata mikoro. Ahubwo uko ubana n’abandi, ni ubutumwa. Uko wambara, uko uvuga, uko witwara, ubwo bwose ni ubutumwa. Iyo ubuzima bwawe bubaye ubutumwa, wowe usohora ubutumwa."
Pastor Gisanura yavuze kandi ko Imana ishimangira ubutumwa bwiza ikoresheje impano yahaye abayizera, haba mu gukiza abarwayi, guhindura ubuzima bw’abari mu byaha no kubohora abari mu bubata.
Yagize ati: "Iyo uri kuvuga Imana, Imana ishimangira ubwo butumwa, igakiza uwo muntu uburwayi. Icyo kiba ari ikimenyetso. Si ubutumwa gusa, ahubwo ubuzima bwawe bugira ingaruka nziza ku bandi."
Yasabye abakristo guharanira kubyara ubundi buzima mu mwuka, aho abafite ubuzima bwo mu mwuka bupfuye bongera kwegera Imana.
Ati: "Reka ubuzima bwawe bubyare ubundi buzima. Bitabaye ibyo, uba uri ingumba mu mwuka. Iyo umuntu yahinduye imico, yarahindutse, aba yarazutse."
Yashimangiye kandi ko umukristo adakwiye gutinya imbaraga z’umwijima kuko Yesu yamuhaye ubutware.
Yagize ati: "Ntuzatinye kwirukana amadayimoni. Ufite ubutware, ubushobozi n’itegeko ryo kubikora. Abadayimoni baziruka niba ufite Yesu muri wowe."
Mu gusoza, Pastor Gisanura yagarutse ku magambo ya Yesu avuga ngo "Mwaherewe ubusa namwe mutange ku buntu," asobanura ko impano zose Imana iha umuntu zigomba gukoreshwa mu kuyihesha icyubahiro aho gushakamo inyungu z’umuntu.
Yagize ati: "Ibyo Imana yaduhaye ntiyabiduhaye ngo bidukize. Yarabiduhaye ngo tubikoreshe ku bw’icyubahiro cyayo. Niba ukorera Imana, uzabikorera ku buntu. Uzategereza Imana iguhembe kandi izabikora."