× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inzira y’umwijima: Uko bamwe mu Bakristo baje guhinduka abicanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Category: Opinion  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Inzira y'umwijima: Uko bamwe mu Bakristo baje guhinduka abicanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Byagenze bite, kugira ngo umuntu wajyaga mu rusengero, asoma amategeko y’Imana ari muri Bibiliya no mu bindi bitabo by’amadini, yirengagize amategeko yose, na we afate intwaro, yice abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi?

Kuva tariki ya 7 kugera ku ya 13 Mata 2025, (gukomeza mu minsi ijana) u Rwanda ruribuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize ibikomere bikomeye ku Gihugu no ku mutima wa muntu.

Icyo gihe, bamwe mu biyitaga Abakristo—abantu basengeraga mu nsengero, basomaga Bibiliya, ndetse bamwe bakaba barabwirizaga Ijambo ry’Imana—na bo bayigizemo uruhare. Icyo ni kimwe mu bintu bikomeye byakomeje kwibazwa mu mitima ya benshi: “Ni gute umuntu wasengaga Imana yahindutse nk’inyamaswa, akica mugenzi we?”

Iyo witegereje, ubona ko kugira ngo umuntu ugeze aho akora ubwicanyi nk’ubwabaye muri Jenoside, biba byaranyuze mu nzira y’umwijima, akagenda ava ku rumuri rw’Imana buhoro buhoro, kugeza aho umutima we uhindutse nk’umutima w’inyamaswa.

Paradise yakoze ikusanyamakuru, igerageza gukora inkuru irimo ibintu bitanu byabaye inzira y’umwijima yavanye ku kuba Umukristo (umuntu usenga) ikageza ku mutima wa kinyamaswa:

1. Kwemera ivangura nk’ukuri

Bamwe mu bantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari baramaze imyaka myinshi bumva, bemera kandi bigishwa ko Abatutsi atari abantu nk’abandi. Iyo myumvire yazanywe n’ubukoloni, ikomezwa n’ubutegetsi bubi, ndetse n’insengero zimwe ntizayirwanya, ahubwo zimwe ziraceceka, izindi zifasha mu kuyikomeza.

Umukristo utangiye kwemera ko hari abandi bantu atagomba kubana na bo, ko hari abo Imana idakunda nk’abandi, aba atangiye kwitandukanya n’ukuri kw’Imana. Yesu yigishaga urukundo no kwiyoroshya, ariko hari aho ibyo byasimbuwe no kwigisha ubwoba n’urwango.

2. Guta isura y’Imana bakorera

Hari igihe umuntu asigara akora ibikorwa by’idini ariko nta mubano agifitanye n’Imana. Umuntu akomeza kujya mu rusengero, agasenga, agatanga amaturo, ariko umutima we ukagenda uzima. Iyo isengesho ritagikora ku mutima, Bibiliya ikaba ari amagambo gusa, n’ibikorwa by’ubupfura bikaba inkuru, ubupfura burakendera.

Bibiliya ivuga ko abantu bo mu minsi y’imperuka bari kuzaba bafite isura y’ubugwaneza ariko bahakana imbaraga zabwo. (2 Timoteyo 3:5). Abo ni bo bantu bamwe bari—bafite isura y’abakiranutsi, nyamara umutima waramaze kwangirika.

3. Kumvira ubutegetsi bubi kurusha Imana

Bamwe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babitewe no gukurikira ubuyobozi bwariho kurusha gukurikira Imana. Umuyobozi yavugaga ko umuntu runaka agomba kwicwa, bakumva ko ari ukuri, nubwo Bibiliya ibuza kwica. Nuko bakubaha abantu kurusha Imana. Ibyo bigaragaza ko hari aho imbaraga za politiki zashoboye gutsinda ukwemera kw’abantu.

Hari n’aho abayobozi b’idini bagize uruhare mu gutanga Abatutsi babaga bihishe mu nsengero. Aho umuntu akwiye kuba yaraboneye ubuhungiro, ni ho yaboneye urupfu.

4. Gukingira ikibaba ibyaha n’ukwihisha mu izina ry’Imana

Hari aho abantu bifashishije Ijambo ry’Imana nk’agakingirizo. Bati: “Imana iturinda ibibi, twebwe nta cyo tuzi.” Nyamara basabwaga kuvuga ukuri, gukomeza gukundana, no kwamagana ikibi.

Bibiliya ivuga ko abafite urukundo bavuga ukuri.” Ariko icyo gihe, bamwe bahisemo guceceka, abandi bafata iya mbere mu gusenya, aho kubaka.

5. Kunanirwa gutandukanya ubwoko n’ukwemera

Bamwe bashyize imbere “Ndi uwo mu bwoko runaka” aho kuvuga ngo “Ndi uwa Kristu.” Ubwoko bwabaye nk’idirishya ryo kureba abandi nk’abanzi. Niba Abatutsi barabonwaga nk’abanzi, uwari Umukristo w’ukuri yagombaga kubarengera, ariko benshi barabyirengagije. Gutandukanya umuntu n’undi kubera aho akomoka—ni ukunyuranya n’umutima w’Imana.

Umutima w’inyamaswa ni iki?

Umutima w’inyamaswa nta bwo utekereza, nta bwo wicisha bugufi, nta bwo ugira imbabazi cyangwa impuhwe. Ni wo mutima bamwe bagize muri Jenoside, ariko ntibawugize mu ijoro rimwe. Ni inzira babayemo imyaka myinshi, bava ku rukundo bagana ku rwango, bava ku kuri bajya mu kinyoma, bava mu bumuntu bajya mu bugome.

Ifoto twakoresheje yakozwe na AI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.