Muri Bibiliya no mu buzima bwa buri munsi, hari ibintu bigaragaza ko umuntu agenda n’Imana. Umukobwa ugendana n’Imana aba afite ibimuranga bidasanzwe, bigatuma ubuzima bwe burangwa n’imigisha, ibitangaza, n’iterambere.
Hano hari ibintu bitanu byerekana umukobwa Imana izakorera ibitangaza kuko agendana na yo.
1. Akunda gusenga no gukomeza umubano we n’Imana
Umukobwa ugendana n’Imana ahora ashaka igihe cyo gusenga no kwiyegurira Imana. Ntasengera gusa iyo afite ikibazo, ahubwo gusenga bimubera umuco wa buri munsi.
Bibiliya idusaba kwo twasenga ubudasiba. (1 Abatesalonike 5:17)
Umukobwa nk’uyu, Imana imufungurira amayira meza, ikamurinda, ikamufasha, kandi ikamwubakira ubuzima bushya.
2. Aba inyangamugayo mu mibereho ye
Ubunyangamugayo ni kimwe mu bintu bikomeye bigaragaza umukobwa ugendana n’Imana. Ntajya abeshya, ntakora ibintu mu buryo bwo gushimisha abantu gusa, ahubwo ahora yitwararika kugira ngo akore ibyo Imana ishima.
Umukobwa nk’uyu Imana imuha ikuzo kuko Bibiliya ivuga umunyakuri azagendera mu mahoro. (Imigani 10:9)
Iyo umukobwa akiranuka mu mibereho ye, Imana imuha umugisha n’icyubahiro.
3. Akunda Ijambo ry’Imana kandi akaryitondera
Umukobwa ugendana n’Imana si uwumva Ijambo ry’Imana gusa, ahubwo arishyira mu bikorwa. Ibyo avuga, ibyo akora n’uko yitwara, byose bigaragaza ko Ijambo ry’Imana rimugenga.
Bibiliya ivuga ko Hahirwa abumva Ijambo ry’Imana bakarizirikana. (Luka 11:28)
Kubera ko yubaha Ijambo ry’Imana, bituma Imana imukorera ibitangaza, ikamuha imigisha atari yiteze.
4. Agira imbabazi, ntagire inzika
Umukobwa Imana izakorera ibitangaza ntiyanga abantu, ntaba yifitemo inzika cyangwa kwihorera. Ahubwo ahora yiteguye gutanga imbabazi nk’uko Imana na yo itubabarira.
Yesu yigishije ko nitubabarira abantu ibyaha byabo, na Data wo mu ijuru azatubabarira.” (Matayo 6:14)
Iyo umukobwa yihanganira abandi, Imana na yo imuha amahoro yo mu mutima, ikamukorera ibitangaza.
5. Yiringira Imana, ntacogora mu gihe cy’ibigeragezo
Ubuzima burimo ibihe byiza n’ibibi, ariko umukobwa ugendana n’Imana ntacogora iyo ahuye n’ibibazo. Yiringira Imana n’iyo byose byaba bimugoye, akamenya ko byose bifite impamvu n’igihe cyabyo.
Bibiliya ivuga abiringira Uwiteka bazahabwa imbaraga nshya. (Yesaya 40:31)
Umukobwa wiringiye Imana, uyigira umutware w’ubuzima bwe, izahora imurengera, imufasha, imukorera ibitangaza, ndetse imugirira neza mu buryo burenze uko abyibwira.
Umukobwa Imana izakorera ibitangaza aba akunda gusenga, akiranuka, yubaha Ijambo ry’Imana, agira imbabazi kandi yiringira Imana mu bihe byose. Iyo abayeho atya, Imana imukorera ibirenze ibyo yasabye cyangwa ategereje, kuko igira neza ku bayigana n’imitima itaryarya.
Ese wifuza ko Imana igukorera ibitangaza? Tangira uyu munsi ukore ibivuzwe muri iyi nkuru, uzabona ikiganza cyayo mu buzima bwawe!