Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo Patmos Choir yizihize imyaka 30 imaze ikora umurimo wo kuramya no kubwiriza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, iyi korali yatangaje ko igitaramo "Timeless Praise – 30 Years Anniversary" kizabera muri Serena Hotel Kigali, kizaba gifite umwihariko ujyanye n’ayo mateka.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, ubuyobozi bwa Patmos Choir bwagaragaje ko umubare 30 utagarukira gusa ku myaka bamaze bakora umurimo, ahubwo uzanagaragarira mu mitegurire y’iki gitaramo.
Hazaririmbwa indirimbo 30, zigizwe n’izakunzwe mu bihe bitandukanye ndetse n’izizafasha abakunzi b’umuziki kongera kwibuka urugendo rw’iyi korali.
Dudu Rehema wa Life Radio& Tv na Esperance wa Umucyo FM bari batebeje.
Ikindi kidasanzwe ni uko kuri uwo munsi hazaririmba abaririmbyi 30. Nubwo ubu Patmos Choir igizwe n’abaririmbyi 22, izifatanya n’itsinda rya Elevate ndetse n’undi muririmbyi umwe kugira ngo umubare ugere kuri 30, uhuze n’insanganyamatsiko y’iki gitaramo.
Gatabazi "Uwawe mu byawe" ni we wayoboye ikiganiro n’abanyamakuru
Umutoza w’amajwi wa Patmos Choir, Niyonzima Aimable, yavuze ko imyiteguro igeze kure kandi ko abazitabira bazabona igitaramo cyateguwe ku rwego rwo hejuru. "Tumaze imyaka 30, tuzaririmba indirimbo 30 kandi turirimbane n’abaririmbyi 30."
"Twariteguye mu buryo bwose, twubahiriza amahame ya siyansi y’umuziki kugira ngo abazitabira bazatahe banyuzwe." Aimable yavuze kandi ko indirimbo za Patmos atari amagambo gusa, ahubwo ari ubutumwa bwavuye mu mutima.
Ati: "Hari ikintu twakuranye. Izi ndirimbo zanditse mu mitima yacu kuva tukiri bato. N’ubutumwa bugaragara no ku magambo yanditse ku mipira twambaye mu mafoto yamamaza iki gitaramo. Ni ishimwe ryavuye ku ndiba z’imitima yacu."
Yongeye gusobanura inkomoko y’izina Patmos, agaragaza ko rifite isano n’icyizere n’intsinzi. "Nk’uko intumwa Yohana yajyanywe ku kirwa cya Patimo abantu bakabona ari nk’ikimenyetso cyo gutsindwa, natwe twavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abantu benshi bacitse intege. Ariko ntitwacitse intege; twakomereje umurimo twiringiye Imana."
Patmos Choir yatangiye mu 1996, nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Igitekerezo cyo kuyitangiza cyavukiye mu bukwe, aho bamwe mu rubyiruko biyemeje gukoresha impano yo kuririmba bagarura abantu ku Mana.
Muri iki kiganiro, Paradise yari ihagarariwe neza
Umujyanama wa korali, Mushimiyimana Eugénie, yavuze ko icyo gihe bari babonye abantu benshi barataye umurongo mwiza nyuma y’ibihe bikomeye igihugu cyari kivuyemo.
Ati: "Twaratekereje tuti: Imana yaduhaye impano y’amajwi, reka tuyakoreshe tuzane abantu ku Mana, kandi natwe dukomeze gusigasira indangagaciro twatojwemo."
Yavuze ko ari yo mpamvu bahisemo gukomeza umurimo wo kubwiriza ubutumwa, ndetse bakifuza ko igitaramo cya Timeless Praise cyabera ahantu hafasha abantu benshi kucyitabira no kwakira ubutumwa.
Perezida wa Patmos Choir, Edouard Barema Mudenge, umwe mu batangiranye na korali, yavuze ko ibikorwa byose bya Patmos bishingira ku gukorera Imana aho gushaka inyungu z’abantu ku giti cyabo.
Ati: "Ikintu cyose cyinjira kiba ari icya korali. Tubanza kureba ibyo dukeneye gukora, tukamenya amafaranga azakoreshwa, hanyuma tukishakamo ubushobozi cyangwa Imana ikadufungurira amarembo."
Yongeyeho ko Patmos Choir imaze imyaka myinshi ifasha Itorero mu bikorwa bitandukanye birimo kubaka insengero, kuririmba mu bukwe, gufasha ibikorwa by’urukundo no gutegura gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nubwo imyaka 30 ishize abaririmbyi bagenda bahinduka, Aimable yavuze ko korali ifite uburyo buhoraho bwo kwakira abanyamuryango bashya. "Dufite ikipe ishinzwe gushaka no gutoza abaririmbyi bashya, ikareba ubushobozi n’indi myitwarire mbere yo kubinjiza muri korali."
Yasoje agira ati:"Imyaka 30 irashize, ariko nta cyo nshinja Imana. Ahubwo tuyishimira ibyo yadukoreye byose."
"Timeless Praise – 30 Years Anniversary" ntabwo izaba ari igitaramo cyo kwibuka amateka gusa, ahubwo izaba ari umwanya wo gushimira Imana ku rugendo rw’imyaka 30, aho imyaka 30, indirimbo 30 n’abaririmbyi 30 bizahurira ku rubyiniro rumwe mu butumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana.
ki gitaramo kizaba ku wa 15 Kanama 2026 muri Kigali Convention Centre (KCC), aho imiryango izafungurirwa guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 PM).
Mu myaka 30 ishize, Patmos Choir yabaye imwe mu makorali yubatse izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo.
Indirimbo zayo zakomeje gukora ku mitima ya benshi, zihumuriza abafite intimba, zikomeza abari bacitse intege ndetse zifasha benshi kumenya Kristo no gukomera mu kwizera.
Igitaramo "Timeless Praise" kizaba ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma, bakibuka uburyo Imana yabanye nabo mu rugendo rwabo, banayishimira ibyo yabakoreye mu murimo wo kuvuga ubutumwa. Ni n’umwanya wo kongera guhamagarira abantu bose kuramya Imana no kwizihiza ubudahemuka bwayo.
Abifuza kuzitabira iki gitaramo bashyiriweho ibyiciro bibiri by’amatike:
Premium Seat:100,000 Frw
Standard Seat:25,000 Frw
Amatike ashobora kugurwa hakoreshejwe kode ya *550*2*2*103# cyangwa unyuze ku rubuga rwa [www.patmoschoir.com](http://www.patmoschoir.com).