Hari indirimbo umuntu yumva ikarangira, akayikunda bikarangira. Hari n’indi irangira ariko amagambo yayo agakomeza kuzunguruka mu mutima no mu bitekerezo. Ni ko byagenze numvise "Ibanga" ya Alicia na Germaine.
Nasanze atari indirimbo waririmba gusa, ahubwo numva ari ubutumwa bugera ku mutima, bukibutsa umuntu uwo yiringiye n’impamvu atagomba gucika intege.
Aya ni amagambo arindwi yankoze ku mutima kurusha ayandi.
1. "Kwimura Uwiteka ngo nkorere izindi mana, biragatsindwa."
Aha nahumvise ubutwari bwo gufata icyemezo cyo kuguma kugendana n’Imana uko ibihe byaba bimeze kose. Muri iyi si yuzuye ibigeragezo n’ibishuko, aya magambo anyibutsa ko nta kintu gifite agaciro karuta kugumana n’Uwiteka.
2. "Imana ihumeka njye nkabaho, iyo ni yo niringiye."
Aya magambo yanyibukije ko ubuzima bwanjye buturuka ku Mana. Hari igihe umuntu yiringira amafaranga, abantu cyangwa ubushobozi bwe, ariko aya magambo agaragaza ko isoko y’ubuzima ari Imana ubwayo.
3. "Ya yindi ivuga bigasobanuka, inguma zose zigakira."
Iyo ntekereje ku bantu bafite ibikomere by’umutima, ibibazo byo mu miryango cyangwa imibabaro itandukanye, aya magambo anyereka ko Imana ifite ijambo rihindura ubuzima. Hari ibyo abantu badashobora gukemura, ariko Imana ikabivuga bigasobanuka.
4. "Ya yindi ivuga mu kanya nk’ako guhumbya, imitima irushye ikaruhuka."
Ni umurongo unyibutsa ko nta mubabaro uhoraho ku wizeye Imana. Hari abantu baryama bafite umutima uremerewe, ariko Imana iba ishobora kubaha ihumure mu kanya gato. Aya magambo anyubaka igihe cyose nyumvise.
5. "Acyaha imivumba, inyanja zigatuza; no mu muhengeri sinzatinya ndi kumwe na We."
Ubuzima bugira imivumba yabwo. Hari igihe ibintu byose bisa n’ibyahindutse, ariko aya magambo anyigisha ko iyo Imana iri kumwe n’umuntu, n’umuhengeri udashobora kumuroha. Ni amagambo anyongerera icyizere.
6. "Abamwizera tugira uko tugenda, dufite ibanga tugendana."
Uyu ni wo murongo natekerejeho igihe kirekire. Nasanze koko hari amahoro, ibyiringiro n’imbaraga umuntu ubana n’Imana agira, abandi badashobora gusobanukirwa. Wenda ni yo mpamvu iyi ndirimbo yitwa "Ibanga".
7. "Ni We wafashe umwanzuro, aravuga ngo mbeho, ngo mbeho ubuziraherezo; ubu ngendana iryo sezerano."
Aya ni yo magambo yasize umutima wanjye utekanye. Kumenya ko Imana ari Yo yafashe umwanzuro wo kuduha ubugingo, kandi ikaduha isezerano ry’ubuzima buhoraho, bitanga ibyiringiro umuntu adashobora gukura ahandi.
Nk’umunyamakuru, numva hari indirimbo umuntu ashobora kuvugaho akivugira ku mibare y’abayirebye, abayikunze cyangwa aho yafatiwe amashusho.
Ariko nk’umuntu wumva indirimbo za Gospel kandi agakunda izivuga ku buntu bw’Imana n’uko ihumuriza abantu bayo, "Ibanga" nayibonye nk’ubutumwa bushobora guhumuriza umuntu uri mu bihe bikomeye, bukamwibutsa ko atari wenyine, ko hari Imana imurinda kandi imufitiye umugambi mwiza.
Alicia na Germaine bakomeje kugaragaza ubuhanga mu kugeza ubutumwa ku mitima y’abantu, nyuma y’izindi ndirimbo zabo zakunzwe zirimo "Ibendera", "Ihumure", "Ndahiriwe", "Rugaba", "Uriyo", "Urufatiro" na "Wa Mugabo".
Buri imwe muri zo iba ifite ubutumwa bwayo, ariko "Ibanga" yo yansigiye isomo rimwe rikomeye: umuntu wiringiye Imana aba afite icyo isi idashobora kumwambura.
— Habiyakare Jean D’Amour (AMOURKARE), Paradise.rw
Reba iyi ndirimbo Ibanga kuri YouTube