× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Igitangaza cya Yesu kitigishwa: Kuvugisha ibihumbi birenga 25 bakumva neza nta mikoro

Category: Opinion  »  2 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Igitangaza cya Yesu kitigishwa: Kuvugisha ibihumbi birenga 25 bakumva neza nta mikoro

Abantu bakomeza gutinda ku gitangaza Yesu yakoze cyo gutubura ibyo kurya, imigati itanu n’amafi abiri byahagije abarenga ibihumbi 25, bakirengagiza uko yabashaga kubigisha nta mikoro afite kandi bose bakumva.

Ese wigeze ujya ahantu hateraniye abantu benshi ngo urebe ibyuma by’indangurura majwi biba bihari? Wari uzi ko se ahantu hateraniye abantu 300 na ho bamwe badashobora kumva neza mu gihe hadakoreshejwe mikoro?

Hari ibiaramo abahanzi bakora, ugasanga byitabiriwe n’abagera ku bihumbi 10, ariko ugasanga bisaba ko uvuga avugira kuri mikoro irenze imwe kugira ngo bose bumve neza. Uko ni ko bigenda no mu nama z’abayobozi, mikoro enye cyangwa zirenga ziba ziteretse imbere yabo.

Ese ujya utekereza ko kuba Yesu yarigishaga abantu benshi icyarimwe na cyo ari igitangaza gikomeye abantu bagakwiriye kuba babarira mu bindi? Ese birakwiriye ko havugwa ko yagaburiye abantu ibihumbi bitanu, ntihibazwe ku kuntu yabashaga kuvuga bose bakumva?

Tekereza nawe: mu nkuru za Yesu zivuga iby’abantu yagaburiye, habazwe abagabo gusa, abana n’abagore ntibashyirwa mu mibare.

Abahanga benshi bemeza ko kera hari abagabo bagiraga abagore barenze umwe, bakagira abana barenga batanu, bityo ko iyo na bo babarwa bari gukuba abagabo inshuro nk’enye. Aho babaze ibihumbi bitanu bari kuba nk’ibihumbi 20-25. Ese byashoboka ko abo bantu batega amatwi bakumva neza kandi nta mikoro ihari?

Nibura nawe umaze kumva ko icyo ari igitangaza. Ni iki cyafashaga Yesu kwigisha abantu benshi bene ako kageni kandi bakumva, wirengagije ko abantu benshi hari ubwo bagira agasaku kenshi?

Hari ibintu bitatu bishobora kuba byarafashije Yesu: icya mbere, yigishaga abantu bafite umwete wo gutega amatwi, bivuze ko batasakuzaga mu gihe yabaga yigisha. Ese mu rusengero rw’iwanyu mugera ku gihumbi? Birashoboka ko mutagerayo. Ariko mukoresha mikoro kandi hagize abasakuza ntimwakumva neza.

Abakristo bakwiriye kwigira kuri aba bantu, bakajya birinda gusakuza no kurangara mu gihe cyo guhabwa inyigisho mu rusengero.

Icya kabiri, Yesu yakoreshaga imbaraga zirenze izo yari gukoresha ari ahandi. Byasabaga ko yongera ijwi rikagera kure, ikaba ari na yo mpamvu abantu batabasha kumenya ko muri uko kongera ijwi haberagamo ibitangaza.

Umwuka wera wamufashaga kuzamura ijwi rikagera kuri benshi, nubwo na we byamusabaga gushyiramo umuhati mwinshi.

Icya gatatu gishingiye kuri science. Ukore ubushakashatsi, urasanga iyo umuntu ari ahantu hitaruye, ku musozi kandi hafi y’amazi magari ijwi rigera kure. Ibyo na byo biri mu byafashaga Yesu kwigisha abantu benshi icyarimwe.

Mu gitabo cya Matayo mu gice cya 14 hasobanura uko abantu babaga bateze amatwi Yesu babaga bicaye. Yesu yari yicaye ku bwato, ku nkombe y’inyanja, ahaba hari akuka keza, kandi hitaruye (aka kuka bavuga ko kabasha gutwara ijwi rikagera kure, kandi n’iyo umuntu ari ku mazi ubwayo atuma ijwi rigera kure). Babaga bicaye aho abareba bose.

Ese waba uzi akamaro ka nyiramibande? Ikibaya kiba kiri hagati y’imisozi, ibyo bigatuma ijwi ribasha gusa n’irikubita hirya rigaruka hino. Mu nkuru yo kuri Quora ivuga uko Yesu yabashije kwigisha abantu barenga ibihumbi 5 nta mikoro, abantu batanze ibitekerezo bisobanura iyi ngingo bagaruka kuri ibi:

 Galileya igizwe n’imisozi n’ibibaya bishobora gutanga nyiramibande, kandi akenshi yabaga ari hafi y’inyanja. Ibyo byatumaga ijwi rigera kure bitamusabye imbaraga.

 Yesu n’abandi bantu bigishije abantu benshi bashoboraga kwigisha ab’imbere bakagenda babwira ab’inyuma. Yafataga itsinda ry’amajana akaryigisha rikabwira ab’inyuma, cyangwa intumwa ze zikagenda zibivuga mu bantu bose zizenguruka.

 Yesu yari umwana w’Imana, ibyo ntibikaze kuko uwagendeye hejuru y’amazi ntiyananirwa kwigisha abantu ibihumbi ngo bumve.

 Abantu babaga bicaye nk’abari muri sitade, kuko umusozi wavaga hejuru, inkengero zikoze ku mazi, bo bakicara baturutse hejuru, hanyuma Yesu akicara mu bwato buri mu Nyanja. Nawe uzabikore uzambwira.

Byanga byakunda, imiterere ya Galilaya yabigizemo uruhare, kandi koko nk’umwana w’Imana yakoze ibitangaza byo gutuma bose bumva.
Niba nawe ufite uko ubyumva ubyandike ahatangirwa ibitekerezo.

Kuvugira ku nyanja, ahantu hitaruye, kuvuga cyane no guhabwa imbaraga byafashije Yesu kwigisha imbaga nta mikoro

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.